Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | ESE UHA AGACIRO IMPANO TWAHAWE N’IMANA?

Twagaragaza dute ko duha agaciro iyo mpano?

Twagaragaza dute ko duha agaciro iyo mpano?

“Urukundo Kristo afite ruraduhata . . . Yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye.”2 Abakorinto 5:14, 15.

IYO uhawe impano idasanzwe, uba ugomba gushimira uwayiguhaye. Yesu yatsindagirije iryo somo igihe yakizaga abantu icumi indwara ikomeye itaragiraga umuti muri icyo gihe. Umwe muri bo ‘yagarutse asingiza Imana mu ijwi riranguruye.’ Yesu yarabajije ati “mbese abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he” (Luka 17:12-17)? Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko burya abantu bibagirwa vuba ineza bagiriwe.

Incungu ni impano iruta izindi. Ni yo mpano y’agaciro kenshi kuruta izindi zose. None se wakora iki ngo ushimire Imana yaguhaye iyo ncungu?

  • Kumenya uwayitanze. Kuba incungu yaratanzwe ntibivuga ko abantu bose bazabona ubuzima bw’iteka nta cyo bakoze. Yesu yasenze Imana agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ese hagize ukubwira ko ukiri umwana hari umuntu wakurokoye, ntiwakora uko ushoboye ukamumenya neza, ukamenya n’icyatumye akurokora? Yehova Imana we waduhaye incungu irokora ubuzima, yifuza ko wamumenya kandi ukaba incuti ye. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

  • Kwizera incungu. Bibiliya igira iti “uwizera Umwana afite ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:36). Wagaragaza ute ko ufite ukwizera? Iyo umuntu yizera incungu abigaragariza mu byo akora (Yakobo 2:17). Ibyo bikorwa ni ibihe? Impano iba iyawe iyo wemeye kuyifata, ukayitwara. Nawe rero, ugomba kugira icyo ukora kigaragaza ko wemera incungu. Wabikora ute? Menya ibyo Imana igusaba kandi ubikurikize. * Jya usenga Imana uyisaba kukubabarira no kuguha umutimanama ukeye, kandi wiringire ko incungu izahesha abayizera bose ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, bakabaho neza, mu mahoro n’umutekano birambye.—Abaheburayo 11:1.

  • Kujya mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Yesu yatangije umunsi mukuru ngarukamwaka wari kujya utwibutsa incungu twahawe. Yavuze ko tugomba kujya twizihiza uwo munsi mukuru, agira ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Uyu mwaka, Abahamya ba Yehova bazibuka urupfu rwa Yesu kuwa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, izuba rirenze. Ayo materaniro amara hafi isaha, aba agizwe na disikuru isobanura akamaro k’urupfu rwa Yesu, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza. Umwaka ushize, abantu bagera hafi kuri miriyoni 20 bo hirya no hino ku isi bitabiriye uwo muhango. Nawe uzaze dufatanye gushimira Imana kubera iyo mpano ihebuje yaduhaye.

^ par. 7 Uburyo bwiza bwo kumenya Imana no kuba incuti yayo, ni ukwiga Ijambo ryayo Bibiliya. Niba wifuza kwiga Bibiliya, bisabe Umuhamya wa Yehova cyangwa ujye ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.