Imana ‘ikwitaho’
Niyo abantu bose bagutenguha, Imana yo ntishobora kugutenguha.
Umwami Dawidi yaravuze ati: “Nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.”—Zaburi 27:10.
Yehova ni “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.
Niba wifuza kumenya uko waba inshuti y’Imana reba isomo rya 8 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.pr418.com/rw