Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana yishyira mu mwanya wawe?

Ese Imana yishyira mu mwanya wawe?

ICYO IBYAREMWE BITWIGISHA

Kwishyira mu mwanya w’abandi ni “ukwiyumvisha uko bamerewe n’ibyiyumvo byabo, ukiyumvisha uko waba umeze uramutse uri mu mimerere nk’iyabo.” Dogiteri Rick Hanson uvura indwara zo mu mutwe, yaravuze ati: “Abantu bose bavukana umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi.”

BITEKEREZEHO: Kuki tugira umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi kandi ibindi biremwa bitawugira? Bibiliya ivuga ko Imana yaturemye mu ishusho yayo (Intangiriro 1:26). Ibyo bisobanura ko dushobora kugira imico nk’iy’Imana, bityo mu rugero runaka tukaba dushobora kugaragaza imico myiza nk’iyayo. Ubwo rero, iyo abantu bishyira mu mwanya w’abandi kandi bakabitaho, baba bigana Yehova, Umuremyi wabo.—Imigani 14:31.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imana yishyira mu mwanya wacu kandi ntishimishwa no kubona tubabara. Igihe Abisirayeli bari mu buretwa muri Egiputa, hanyuma bakamara imyaka 40 mu butayu, Bibiliya ivuga ko ‘igihe cyose babaga bafite imibabaro, na yo byayibabazaga’ (Yesaya 63:9). Zirikana ko Imana itamenyaga gusa ko bababaye ahubwo ko byanayibabazaga. Yaravuze iti: “Nzi neza imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Imana iravuga iti: “Ubakozeho aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye” (Zekariya 2:8). Ibyo bigaragaza ko iyo abantu batubabaje Imana ibabarana natwe.

Hari igihe twumva ko tudakwiriye, ku buryo Imana itakwishyira mu mwanya wacu. Icyakora Bibiliya itwizeza ko “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose” (1 Yohana 3:19, 20). Imana iratuzi kurusha uko twiyizi. Izi neza ubuzima tubayemo, ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu kandi yishyira mu mwanya wacu.

Dushobora gusenga Imana tuyisaba ko yaduhumuriza, ikaduha ubwenge kandi ikadufasha kuko yita ku bababaye

Icyo Ibyanditswe bitwizeza

  • “Wahamagara Yehova akakwitaba; watabaza akakubwira ati ‘ndi hano!’”​—YESAYA 58:9.

  • “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro. Muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva.’”​—YEREMIYA 29:11, 12.

  • “Ushyire amarira yanjye mu ruhago rwawe rw’uruhu. Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?”​—ZABURI 56:8.

IMANA IRATUREBA, IKATWUMVA KANDI IKISHYIRA MU MWANYA WACU

Ese kumenya ko Imana yishyira mu mwanya wacu byadufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo? Reka turebe ibyabaye kuri Maria.

Yaravuze ati: “Igihe umuhungu wange w’imyaka 18 yarwaraga kanseri nyuma y’imyaka ibiri ikamuhitana, numvaga nanze ubuzima kandi ntacyo maze. Narakariye Yehova kuko atamukijije.

“Hashize imyaka itandatu, naganiriye n’inshuti yange yo mu itorero maze nyibwira ko numvaga Yehova atankunda. Yamaze amasaha menshi anteze amatwi, hanyuma anyibutsa umurongo wo muri 1 Yohana 3:19, 20, kandi waramfashije. Uwo murongo ugira uti: ‘Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.’ Yansobanuriye ko Yehova yiyumvisha imibabaro yacu.

“Icyakora nakomeje kurakara. Nyuma naje gusoma muri Zaburi ya 94:19, havuga ngo: ‘Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.’ Numvise ari nk’aho uwo murongo ari nge wandikiwe. Amaherezo naje kubona ko kubwira Yehova agahinda kange byatumaga nduhuka, kuko nabaga nzi ko anyumva.”

Kumenya ko Imana itwumva kandi ikishyira mu mwanya wacu, biraduhumuriza cyane. Ariko se ubundi kuki hariho imibabaro myinshi? Ese Imana iba iduhanira ibibi twakoze? Ese hari igihe Imana izakuraho iyo mibabaro yose? Ingingo zikurikira zirasubiza ibyo bibazo.