Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana yumva imeze ite iyo ibonye ubabaye?

Imana yumva imeze ite iyo ibonye ubabaye?

Hari abumva ko Imana itabona imibabaro yacu kandi ko itatwitaho.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

  • Imana ibona imibabaro yacu kandi itwitaho

    “Yehova abona ko ububi bw’abantu bwari bwogeye mu isi, . . . , bimushengura umutima.”​—Intangiriro 6:5, 6.

  • Imana izakuraho imibabaro yose

    “Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”​—Zaburi 37:10, 11.

  • Icyo Imana ikwifuriza

    “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro. Muzampamagara muze munsenge, kandi nzabumva.’”​—Yeremiya 29:11, 12.

    “Mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8.