Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kugira ibyishimo muri iki gihe

Ushobora kugira ibyishimo muri iki gihe

HARI igihe kizagera indwara, gusaza n’urupfu bikavaho. Icyakora muri iki gihe abantu bafite ibibazo byinshi. None se ni iki cyagufasha kwishimira ubuzima muri iki gihe? Bibiliya irimo inama zagufasha kubigeraho. Reka turebe zimwe muri zo.

KUNYURWA

Bibiliya igira iti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”​Abaheburayo 13:5.

Muri iki gihe hagenda haduka ibintu byinshi kandi abantu bakatwereka ko tugomba kubigura byanze bikunze. Ariko Bibiliya itugira inama yo ‘kunyurwa n’ibyo dufite.’ None se twabigeraho dute?

Jya wirinda “gukunda amafaranga.” Abantu basigaye ‘bakunda amafaranga’ cyane ku buryo bashobora guhara ubuzima bwabo, umuryango wabo, inshuti zabo, icyubahiro cyabo n’ibindi ngo bayabone (1 Timoteyo 6:10). Mbega ibintu bibabaje! Igitangaje ni uko umuntu ukunda amafaranga atajya ‘ayahaga.’​—Umubwiriza 5:10.

Jya ukunda abantu aho gukunda ibintu. Ni byo koko hari ibikoresho bidufitiye akamaro. Ariko ntibishobora kudukunda cyangwa kudushimira. Abantu ni bo bashobora kubidukorera. Ubwo rero kugira “incuti nyakuri” bishobora gutuma tunyurwa.​—Imigani 17:17.

GUKURIKIZA AMAHAME YO MURI BIBILIYA BISHOBORA GUTUMA TUGIRA IBYISHIMO MURI IKI GIHE

KWIHANGANIRA UBURWAYI

Bibiliya igira iti: “Umutima unezerewe urakiza.”​Imigani 17:22.

Ibyishimo bishobora gutuma umuntu yihanganira uburwayi. Ariko se wakwishima ute kandi urwaye?

Jya ushimira. Iyo twibanze ku bibazo dufite, “iminsi yose” iba mibi (Imigani 15:15). Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti: “Mujye muba abantu bashimira” (Abakolosayi 3:15). Jya witoza gushimira no mu bintu byoroheje. Jya wishimira akazuba ka kiberinka, akayaga keza n’inseko y’inshuti yawe, kuko bituma wishimira ubuzima.

Jya ukorera abandi ibyiza. Niyo waba urwaye, uge ugerageza gutanga kuko “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Iyo abantu badushimiye ibyo twabakoreye, twumva twishimye kandi ntidukomeze gutekereza ku bibazo dufite. Iyo dufashije abandi natwe tugira ubuzima bwiza.

KUGIRA UMURYANGO MWIZA

Bibiliya igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​Abafilipi 1:10.

Iyo abashakanye batamarana igihe bashobora kubana nabi. Abashakanye bagombye kubona ko umuryango wabo ari kimwe mu bintu by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwabo.

Muge mukorera ibintu hamwe. Aho kugira ngo buri wese akore ibintu ku giti ke, muge mushaka uko mwabikorera hamwe. Bibiliya igira iti: “Ababiri baruta umwe” (Umubwiriza 4:9). Mushobora gufatanya guteka, gukora siporo, gusohoka mugasangira icyo kunywa cyangwa mugakorera hamwe ikindi kintu mukunda.

Muge mugaragarizanya urukundo. Bibiliya igira abashakanye inama yo gukundana no kubahana (Abefeso 5:28, 33). Gusekera uwo mwashakanye, kumuhoberana ubwuzu cyangwa kumuha impano niyo yaba yoroheje, bishobora gutuma mugira umuryango mwiza. Nanone ntawugomba guca inyuma uwo bashakanye.—Abaheburayo 13:4.