Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki dusaza kandi tugapfa?

Kuki dusaza kandi tugapfa?

IMANA ntiyari yarateganyije ko abantu bapfa. Imana yaremye ababyeyi bacu ba mbere ari bo Adamu na Eva batunganye, ku buryo n’ubu bari kuba bakiriho. Ibyo tubyemezwa n’ibyo Yehova yabwiye Adamu ku bihereranye n’igiti cyari mu busitani bwa Edeni.

Imana yabwiye Adamu iti: “Umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:17). Iryo tegeko nta cyo ryari kuba rimaze, iyo Adamu aza kuba yari gusaza kandi agapfa. Adamu yari azi ko iyo atarya kuri icyo giti atari gupfa.

Adamu na Eva ntibari bakeneye kurya kuri icyo giti kugira ngo babeho, kuko muri ubwo busitani harimo ibindi biti byinshi byera imbuto (Intangiriro 2:9). Icyakora, iyo ababyeyi bacu ba mbere batarya kuri icyo giti, bari kuba bagaragaje ko bumvira uwabaremye. Nanone, bari kuba bagaragaje ko bemera ko Imana ifite uburenganzira bwo kubayobora.

IMPAMVU ADAMU NA EVA BAPFUYE

Gusuzuma ibyabaye mu busitani bwa Edeni, ari na byo byabaye intandaro y’ingorane zitugeraho twese, biri budufashe kumenya impamvu Adamu na Eva bapfuye. Satani yakoresheje inzoka maze abeshya ababyeyi bacu ba mbere. Bibiliya igira iti: “Inzoka yagiraga amakenga kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye. Nuko ibaza uwo mugore iti ‘ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku giti cyose cyo muri ubu busitani?’”—Intangiriro 3:1.

Eva yarayishubije ati: “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya. Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani zo, Imana yaravuze iti ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’” Hanyuma inzoka yaramubwiye iti: “Gupfa ko ntimuzapfa. Kuko Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Icyo gihe Satani yumvikanishije ko Yehova ari umubeshyi kandi ko hari ibintu byiza yimye ababyeyi bacu ba mbere.—Intangiriro 3:2-5.

Eva yemeye ibyo Satani yamubwiye. Yitegereje icyo giti abona kinogeye ijisho, nuko asoroma imbuto zacyo arazirya. Bibiliya igira iti: “Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.”—Intangiriro 3:6.

Imana yabwiye Adamu iti: “Umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”​—INTANGIRIRO 2:17

Tekereza ukuntu Imana yababaye igihe yabonaga abana bayo ikunda banga kuyumvira kandi babigambiriye! Yakoze iki? Yehova yabwiye Adamu ati: “Uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira” (Intangiriro 3:17-19). Ni yo mpamvu ‘iminsi yose Adamu yaramye ari imyaka magana cyenda na mirongo itatu, hanyuma arapfa’ (Intangiriro 5:5). Adamu ntiyagiye mu ijuru cyangwa ngo age ahandi hantu. Mbere yuko Yehova amurema yari umukungugu. Ubwo rero igihe yapfaga ntiyakomeje kubaho ahubwo yahindutse umukungugu. Mbega ibintu bibabaje!

NTIDUTUNGANYE

Adamu na Eva basuzuguye Yehova ku bushake bituma badakomeza kuba abantu batunganye kandi ntibakomeza kugira ibyiringiro byo kubaho iteka. Ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka, baba abanyabyaha. Ikibabaje ni uko icyaha bakoze atari bo bonyine cyagizeho ingaruka, bakiraze n’ababakomotseho. Mu Baroma 5:12 hagira hati: ‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’

Bibiliya ivuga ko icyaha n’urupfu bimeze nk’“igitwikirizo gitwikiriye abantu bo mu mahanga yose, n’umwenda uboshye utwikiriye amahanga yose” (Yesaya 25:7). Icyo gitwikirizo gitwikiriye abantu, kimeze nk’igihu gihumanye umuntu atabona aho ahungira. Koko rero, nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 15:22, ‘muri Adamu abantu bose barapfa.’ Ibyo bituma twibaza ikibazo nk’icyo intumwa Pawulo yabajije kigira kiti: “Ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?” Ese koko hari uwarudukiza?—Abaroma 7:24.

IMANA NTIYARI YARATEGANYIJE KO ABANTU BAPFA