Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese tuzongera kubona abacu bapfuye?

Ese tuzongera kubona abacu bapfuye?

Urupfu rutugeraho twese. Ariko se iyo umuntu apfuye biba birangiye? Ese abapfuye baribagiranye burundu? Ese tuzongera kubona abacu bapfuye?

DORE ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:

ABAPFUYE NTIBIBAGIRANYE

‘Abari mu mva bose bazavamo.’​—Yohana 5:28, 29.

Imana yibuka abantu bose bapfuye kandi abo izirikana bose izabazura.

HAZABAHO UMUZUKO

“Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—Ibyakozwe 24:15.

Abantu babarirwa muri za miriyari, bazazuka bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bafite amahoro.

IBYIRINGIRO BY’UMUZUKO NTIBISHIDIKANYWAHO

“[Yehova] abara inyenyeri; zose azihamagara mu mazina yazo.”​—Zaburi 147:4.

Kuba Imana ishobora guhamagara inyenyeri zose mu mazina, bigaragaza ko kwibuka abantu bose izazura bitazayigora.