Ese tuzongera kubona abacu bapfuye?
Urupfu rutugeraho twese. Ariko se iyo umuntu apfuye biba birangiye? Ese abapfuye baribagiranye burundu? Ese tuzongera kubona abacu bapfuye?
DORE ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO:
ABAPFUYE NTIBIBAGIRANYE
‘Abari mu mva bose bazavamo.’—Yohana 5:28, 29.
Imana yibuka abantu bose bapfuye kandi abo izirikana bose izabazura.
HAZABAHO UMUZUKO
“Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.
Abantu babarirwa muri za miriyari, bazazuka bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi bafite amahoro.
IBYIRINGIRO BY’UMUZUKO NTIBISHIDIKANYWAHO
“[Yehova] abara inyenyeri; zose azihamagara mu mazina yazo.”—Zaburi 147:4.
Kuba Imana ishobora guhamagara inyenyeri zose mu mazina, bigaragaza ko kwibuka abantu bose izazura bitazayigora.