Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twaremewe kubaho iteka

Twaremewe kubaho iteka

NI NDE utifuza kubaho iteka kandi yishimye? Tekereza ukuntu byaba bimeze abantu baramutse babaho iteka, bishimye kandi bafite amagara mazima! Icyo gihe twaba turi kumwe n’abo dukunda, tugatembera isi yose, tukiga ibintu bishya, tukunguka ubwenge kandi tukiga gukora ibintu byose bidushimisha.

None se kuki abantu bifuza kubaho iteka? Bibiliya ivuga ko Imana yashyize mu mitima yacu igitekerezo cyo kubaho iteka (Umubwiriza 3:11). Nanone ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ubwo se koko, Imana yuje urukundo yari kudushyiramo igitekerezo cyo kubaho iteka kandi izi ko bidashoboka?

Tuvugishije ukuri nta muntu wifuza gupfa. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko urupfu ari ‘umwanzi’ (1 Abakorinto 15:26). Bamwe rubatwara bakiri bato, abandi rukabajyana bakuze, ariko amaherezo twese ruratujyana. Iyo abantu benshi batekereje ko bazapfa, bumva bagize ubwoba. Ariko se urupfu rushobora kuvaho?

URUPFU RUSHOBORA KUVAHO

Ese uramutse umenye ko Imana itari yarateganyije ko abantu bapfa, byagutangaza? Igitabo k’Intangiriro kigaragaza ko Imana yaremye abantu ishaka ko baba ku isi iteka ryose. Yehova yatunganyije isi ayishyiraho ibintu byose bari gukenera kugira ngo bayitureho bishimye. Hanyuma yaremye umugabo wa mbere, ari we Adamu, amushyira mu busitani bwa Edeni bwari paradizo. Nyuma yaho, ‘Imana yarebye ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane.’—Intangiriro 1:26, 31.

Imana yaremye Adamu mu ishusho yayo, atunganye (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Umugore wa Adamu, ari we Eva, na we yari atunganye. Yehova yarababwiye ati: “Mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke, mutegeke amafi yo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere n’ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi.”—Intangiriro 1:28.

Kugira ngo Adamu na Eva babyare buzure isi, byari gutwara igihe. Eva yari kubyara abana, abo bana na bo bakabyara abandi, bityobityo amaherezo bakuzura isi nk’uko Imana yari yarabiteganyije (Yesaya 45:18). Ese Yehova yari gusaba Adamu na Eva kubyara bakagira abana n’abuzukuru kandi azi neza ko bazapfa batabonye uko bizagendekera urwo rubyaro rwabo?

Nanone Imana yabahaye inshingano yo gutegeka inyamaswa. Adamu yagombaga kwita inyamaswa zose amazina kandi ibyo byari gufata igihe kirekire (Intangiriro 2:19). Adamu yagombaga kumenya neza izo nyamaswa kugira ngo aziteho kandi azitegeke. Ibyo byari gufata igihe kirekire rwose.

Ubwo rero, izo nshingano Imana yahaye Adamu na Eva zo kubyara bakuzura isi no gutegeka inyamaswa, zigaragaza ko bagombaga kubaho igihe kirekire; kandi koko Adamu yabayeho igihe kirekire.

IMANA IFITE UMUGAMBI W’UKO ABANTU BATURA KU ISI ITEKA RYOSE

BARAMYE IMYAKA MYINSHI CYANE

Adamu: imyaka 930

Metusela: imyaka 969

Nowa: imyaka 950

Muri iki gihe: imyaka 70-80

Bibiliya ivuga ko kera abantu baramaga cyane kuruta muri iki gihe. Igira iti: “Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu.” Nanone ikomeza ivuga abandi bantu batandatu baramye imyaka isaga 900. Abo ni Seti, Enoshi, Kenani, Yeredi, Metusela na Nowa. Abo bose babayeho mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa kandi Umwuzure wabaye Nowa afite imyaka 600 (Intangiriro 5:5-27; 7:6; 9:29). Ni iki cyatumye abo bantu barama bene ako kageni?

Abo bantu bari bakegereye ubutungane. Birashoboka ko ibyo ari byo byatumye babaho igihe kirekire. Ariko se kurama no gutungana bihuriye he? Urupfu ruzavaho rute? Mbere yo gusubiza ibyo bibazo, reka tubanze turebe impamvu dusaza kandi tugapfa.