Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urupfu ntimujya inama

Urupfu ntimujya inama

TEKEREZA urimo ureba firimi y’umuntu ukunda cyane w’ikirangirire mu muzika. Iyo firimi itangiye akiri muto yiga umuzika kandi yitoza cyane. Atangiye kujya akora ibitaramo byoroheje, amaherezo aba umuhanzi w’icyamamare ku isi. Muri make arabica bigacika! Ariko burya nta gahora gahanze! Nubwo yabaye ikirangirire, firimi irangiye ashaje, amaherezo arapfa.

Ibyo ni ibintu bibaho. Umuntu yaba umucuranzi, umuhanga mu bya siyansi, umukinnyi cyangwa undi muntu w’icyamamare, amaherezo birangira apfuye. Tuvugishije ukuri aba yarageze kuri byinshi. Ariko se utekereza ko yari gukora ibingana iki, iyo ataza gusaza ngo apfe?

Ikibabaje ni uko iyo ari inzira ya twese (Umubwiriza 9:5). Icyo wakora cyose, amaherezo urasaza kandi ugapfa. Nanone ushobora guhitanwa n’urupfu rutunguranye bitewe n’impanuka cyangwa indwara. Nk’uko Bibiliya ibivuga, tumeze nk’igihu “kiboneka umwanya muto ubundi kigatamuruka.”—Yakobo 4:14.

Hari abavuga bati: “N’ubundi ntituzatura nk’umusozi, ubwo rero ‘reka twirire twinywere kuko ejo tuzapfa’” (1 Abakorinto 15:32). Ibyo bigaragaza ko urupfu rwahahamuye abantu, ku buryo nta byiringiro by’igihe kizaza bakigira. Ni yo mpamvu mu gihe uhanganye n’ibibazo bikomeye ushobora kwibaza uti: “Ese ubuzima ni ubu gusa?” Ni he wakura igisubizo?

Abenshi bashakira igisubizo muri siyansi, kandi koko iterambere mu by’ubuvuzi no muri siyansi ryatumye abantu barushaho kurama. Nanone hari abahanga mu bya siyansi bagishakisha uko umuntu yabaho igihe kirekire. Nubwo nta ko batagira, hari ibibazo badashobora gusubiza, urugero nk’ibi bikurikira: “Kuki dusaza kandi tugapfa? Ese urupfu ruzavaho?” Ingingo zikurikira ziri busubize ibyo bibazo, hamwe n’ikindi kibaza ngo: “Ese ubuzima ni ubu gusa?”