Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuremyi wacu aradukunda

Umuremyi wacu aradukunda

1. IMANA YATUREMEYE IZUBA

Tekereza uko isi yaba imeze nta zuba riva. Izuba rituma ibiti bikura bikazana amababi n’indabo kandi bikera imbuto. Nanone rituma imizi y’ibiti ikurura amazi yo mu butaka akagera mu mababi, hanyuma ayo mazi akagera mu kirere yabaye umwuka.

2. UMUREMYI WACU AGUSHA IMVURA

Imvura ni impano nziza twahawe n’Imana kuko ituma ku isi haboneka ibyokurya. Imana ni yo ituma tugira ibyishimo kandi ni yo igusha imvura maze imyaka ikera.

3. UMUREMYI WACU ADUHA IBYOKURYA N’IMYAMBARO

Ababyeyi benshi baba bahangayikishijwe no kubonera abagize umuryango ibyokurya bihagije n’imyambaro. Dore icyo Ibyanditswe bivuga: “Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere: ntizibiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro?”—Matayo 6:25, 26.

‘Muvane isomo ku ndabyo zo mu gasozi, ukuntu zikura. Ndababwira ko na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo. Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi, ntizarushaho kubambika?’—Matayo 6:28-30.

Niba Imana ishobora kuduha ibyokurya n’imyambaro, ntiyabura no kuduha ibindi bintu dukenera. Iyo dukora ibyo Imana ishaka, ishobora kuduha umugisha tugahinga imyaka ikera. Nanone ishobora kudufasha kubona akazi tukagura ibyo dukeneye.—Matayo 6:32, 33.

Iyo twitegereje izuba, imvura, inyoni n’indabo, twumva dukunze Imana. Mu gice gikurikira turareba ukuntu Imana yavuganye n’abantu.