UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nzeri 2016
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 24 Ukwakira-27 Ugushyingo 2016.
“Amaboko yawe ntatentebuke”
Yehova akomeza ate abagaragu be? Wowe wabakomeza ute?
Komeza gukirana kugira ngo ubone imigisha ya Yehova
Iyo abagize ubwoko bw’Imana bashakisha uko bakwemerwa na yo, bahura n’ibigeragezo byinshi. Icyakora barabitsinda!
Ibibazo by’abasomyi
“Ijambo ry’Imana” rivugwa mu Baheburayo 4:12 ko ari ‘rizima kandi rifite imbaraga,’ ni irihe?
Yavuganiye ubutumwa bwiza imbere y’abategetsi bakuru
Uko Pawulo yakoresheje amategeko yariho mu gihe cye bifite icyo bitwigisha.
Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?
Amahame yo muri Bibiliya ashobora kuturinda.
Kuyoborwa na Yehova bibafitiye akamaro
Abahamya bo muri Polonye no muri Fiji bafashe imyanzuro myiza.
Rubyiruko, mugire ukwizera gukomeye
Ese wumva uhatiwe kwemera imyizerere yogeye, urugero n’ubwihindurize aho kwizera ko ibintu byaremwe? Niba ari uko bimeze, iki gice kizagufasha.
Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ukwizera gukomeye
Ese ujya wumva iyo nshingano ikurenze? Dore ibintu bine byagufasha.