Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ukwizera gukomeye

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ukwizera gukomeye

‘Mwa basore mwe namwe nkumi, nimusingize izina rya Yehova.’—ZAB 148:12, 13.

INDIRIMBO: 88, 115

1, 2. (a) Ni ikihe kibazo ababyeyi bahura na cyo, kandi se bagikemura bate? (b) Ni ibihe bintu bine tugiye gusuzuma?

UMUGABO n’umugore bo mu Bufaransa baravuze bati “twizera Yehova, ariko ibyo ntibivuze ko abana bacu na bo bazamwizera. Ukwizera si ikintu turagwa n’ababyeyi. Abana bacu bagenda bagira ukwizera buhoro buhoro.” Umuvandimwe wo muri Ositaraliya yaranditse ati “birashoboka ko ikibazo gikomeye kurusha ibindi uzahura na cyo ari ugufasha umwana wawe kugira ukwizera gukomeye. Ntugomba kwirengagiza buri kintu cyose cyabigufashamo. Ushobora kwibwira ko wakoze ibishoboka byose kugira ngo uhe umwana wawe igisubizo kimunyuze. Ariko nyuma yaho ashobora kongera kukubaza icyo kibazo. Ibisubizo bigera ku mutima w’umwana wawe akiri muto, si byo bizakomeza kumunyura uko agenda akura. Hari igihe bizagusaba ko usobanura kenshi ibintu bimwe na bimwe mwaganiriyeho.”

2 Niba uri umubyeyi, ese ujya wumva rimwe na rimwe inshingano yo kwigisha abana bawe kugira ngo bazabe abagabo n’abagore bafite ukwizera ikurenze? Tuvugishije ukuri, twishingikirije ku bwenge bwacu nta cyo twageraho (Yer 10:23). Ariko dushobora kugira icyo tugeraho turamutse dushakiye ubuyobozi ku Mana. Reka dusuzume ibintu bine byagufasha gutoza abana bawe kugira ukwizera gukomeye: (1) Ihatire kubamenya neza. (2) Bigishe ubishyizeho umutima. (3) Koresha ingero zikwiriye. (4) Jya wihangana kandi ukomeze gusenga.

MENYA NEZA ABANA BAWE

3. Ababyeyi bakwigana bate urugero rwa Yesu mu gihe bigisha abana babo?

3 Yesu ntiyatinyaga kubaza abigishwa be icyo batekereza (Mat 16:13-15). Nawe jya umwigana. Byaba byiza usabye abana bawe kuvuga uko biyumva igihe mwese mutuje. Ibyo bikubiyemo kuvuga ibibahangayikishije cyangwa ibindi bintu batumva neza. Umuvandimwe wo muri Ositaraliya ufite imyaka 15 yaranditse ati “papa akunda kunganiriza ku bihereranye n’ibyo nizera, akamfasha gutekereza. Arambaza ati ‘ni iki Bibiliya ibivugaho?’ ‘Ese wemera ibyo yigisha?’ ‘Kuki ubyemera?’ Aba ashaka ko musubiza mu magambo yanjye atari ugusubiramo ibyo yambwiye cyangwa ibyo mama yanyigishije. Uko ngenda nkura, ni ko ndushaho gutanga ibisubizo bifite ireme.”

4. Kuki ari iby’ingenzi ko ufatana uburemere ibibazo umwana wawe akubaza? Tanga urugero.

4 Mu gihe umwana agaragaje ko hari inyigisho ashidikanyaho, ntugahite umurakarira cyangwa ngo umwereke ko uri kwihagararaho. Jya umufasha gutekereza kuri icyo kibazo wihanganye. Hari umugabo wagize ati “ujye ufatana uburemere ibibazo umwana wawe akubaza. Ntukamwereke ko nta kamaro bifite, cyangwa ngo ureke kugira ibyo usubiza bitewe gusa n’uko wumva bikubangamiye.” Byaba byiza ugiye ubona ko ibibazo umwana wawe akubaza abikuye ku mutima, ari ikimenyetso kigaragaza ko yita ku bintu kandi ko ashaka kumenya byinshi. Wibuke ko igihe Yesu yari afite imyaka 12 yabazaga ibibazo bikomeye. (Soma muri Luka 2:46.) Hari umusore ufite imyaka 15 wo muri Danimarike wavuze ati “igihe nibazaga niba koko twari mu idini ry’ukuri, ababyeyi banjye ntibantombokeye, nubwo bashobora kuba bari bampangayikiye. Bakoresheje Bibiliya basubiza ibibazo byose nari mfite.”

5. Ababyeyi bakora iki kugira ngo abana babo barusheho kugira ukwizera?

5 Menya neza abana bawe, umenye ibyo batekereza, uko biyumva, n’ibibahangayikishije. Ntuzumve ko kuba mujyana mu materaniro cyangwa mujyana kubwiriza ari byo bigaragaza ko bafite ukwizera. Mujye muganira ku bintu by’umwuka buri munsi. Jya usenga uri kumwe na bo kandi ubashyire mu isengesho. Jya ugerageza gutahura ibintu bigerageza ukwizera kwabo, kandi ubafashe guhangana na byo.

BIGISHE UBISHYIZEHO UMUTIMA

6. Iyo ababyeyi bacengeje ukuri kwa Bibiliya mu mitima yabo, bibafasha bite kwigisha abana babo?

6 Yesu yageraga ku mutima abo yigishaga kubera ko yakundaga Yehova, Ijambo rye n’abantu (Luka 24:32; Yoh 7:46). Urukundo nk’urwo ruzafasha ababyeyi kugera abana babo ku mutima. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-8; Luka 6:45.) Bityo rero babyeyi, mujye mwiyigisha neza Bibiliya hamwe n’imfashanyigisho zayo. Nanone mujye mushishikazwa n’ibyaremwe n’ingingo zisohoka mu bitabo byacu zivuga iby’irema (Mat 6:26, 28). Ibyo bizatuma ubumenyi bwanyu bwiyongera, murusheho gushimisha Yehova kandi mube mufite ibikenewe byose kugira ngo mwigishe abana banyu.—Luka 6:40.

7, 8. Iyo ukuri kwa Bibiliya kuzuye umutima w’umubyeyi, bigira akahe kamaro? Tanga urugero.

7 Iyo ukuri kwa Bibiliya kuzuye mu mutima wawe, wifuza kukugeza ku bagize umuryango wawe. Ibyo ntuzabikore gusa mu gihe mutegura amateraniro cyangwa muri gahunda y’iby’umwuka, ahubwo ujye ubikora igihe cyose. Nanone ntukabikore usa n’ubibatsindagiramo, ahubwo ujye ubikora mu buryo bufatiweho mu biganiro bya buri munsi. Umugabo n’umugore we bo muri Amerika bakunda gutekereza cyane kuri Yehova iyo babonye ahantu heza cyangwa bari gusangira ibyokurya biryoshye. Abo babyeyi bagira bati “twibutsa abana bacu urukundo rwa Yehova n’ukuntu yagiye atekereza kuri buri kintu mbere y’uko akirema kugira ngo kizadushimishe.” Umugabo n’umugore bo muri Afurika y’Epfo iyo bahinga bari kumwe n’abakobwa babo babiri, babaganiriza ku bitangaza by’Imana, urugero nk’ukuntu imbuto zimera zigakura. Baravuze bati “tugerageza gutoza abakobwa bacu kubaha ibinyabuzima n’ukuntu biremwe mu buryo butangaje.”

8 Igihe umugabo wo muri Ositaraliya yasuraga inzu ndangamurage ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka icumi, yaboneyeho kumufasha kurushaho kwizera Imana no kwizera ko ari yo yaremye ibintu byose. Yaravuze ati “twabonye ibisigazwa by’inyamaswa za kera zabaga mu mazi. Twatangajwe n’uko izo nyamaswa za kera zari nziza, zihambaye kandi zifite ingingo zose z’umubiri, nk’uko izo muri iki gihe zimeze. None se niba ibinyabuzima byaratangiye byoroheje bikagenda byihinduriza kugeza ubwo bihindutse ibinyabuzima bihambaye, kuki izo nyamaswa za kera na zo zari zihambaye? Byankoze ku mutima cyane kandi nabifashishije umwana wanjye.”

JYA UKORESHA INGERO ZIKWIRIYE

9. Kuki gukoresha ingero bigira icyo bigeraho, kandi se umugore umwe yagaragaje ate ko ibyo ari ukuri?

9 Yesu yakoreshaga ingero zatumaga abantu batekereza, zikabakora ku mutima kandi zikabafasha kwibuka (Mat 13:34, 35). Abana bafite ubushobozi bwo gusa n’abareba ibyo ubabwira. Bityo rero babyeyi, mujye mukoresha cyane ingero mu gihe mubigisha. Ibyo ni byo umugore wo mu Buyapani yakoze. Igihe umuhungu we yari afite imyaka umunani undi afite icumi, yabigishije ibihereranye n’ikirere cyegereye isi, n’ukuntu Yehova yakiremye abyitondeye. Yabahaye amata, isukari n’ikawa, maze asaba buri wese kumukorera ikawa. Yaravuze ati “bayikoze babyitondeye. Igihe nababazaga impamvu bayikoze babyitondeye, baravuze bati ‘twashakaga kugukorera ikawa imeze nk’iyo ukunda.’ Nabasobanuriye ko Imana na yo yavanze imyuka igize ikirere cyacu ibyitondeye, kugira ngo tumererwe neza.” Urwo rugero rwari ruhuje n’imyaka yabo kandi rwatumye babyumva kuruta uko yari kubibigisha mu magambo gusa. Nta gushidikanya ko iryo somo barizirikanye.

Ushobora gukoresha ibintu bisanzwe kugira ngo ufashe abana kwizera ko Imana yaremye ibintu byose (Reba paragarafu ya 10)

10, 11. (a) Ni uruhe rugero wakoresha kugira ngo ufashe umwana wawe kwizera Imana? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni uruhe rugero wakoresheje rukagira icyo rugeraho?

10 Ushobora no gukoresha ibyo ugiye guteka kugira ngo ufashe umwana wawe kwizera Imana. Mu buhe buryo? Igihe wakoze keke cyangwa ibisuguti, ushobora kumusobanurira akamaro ko gukurikiza amabwiriza y’uko bikorwa. Hanyuma ushobora guha umwana wawe urubuto, wenda nka pome, maze ukamubaza uti “ese wari uzi ko iyi pome na yo ifite ‘amabwiriza y’uko yagombaga kubaho’?” Noneho yikatemo kabiri, maze umuhereze akabuto k’imbere. Ushobora kumubwira ko ayo mabwiriza ari nk’aho yanditse muri ako kabuto, ariko akaba yanditse mu buryo buhambaye kuruta inyandiko yo mu bitabo. Noneho mubaze uti “niba hariho uwanditse amabwiriza yo gukora keke, ni nde wanditse amabwiriza ahambaye kurushaho atuma iyi pome yera?” Niba uwo mwana ari mukuru, ushobora kumusobanurira ko amabwiriza atuma urubuto rwera aba yanditse muri aside yitwa ADN iba mu ntima y’ingirabuzimafatizo. Mushobora gusuzumira hamwe ingero ziboneka ku ipaji ya 10 kugeza ku ya 20 mu gatabo gasobanura inkomoko y’ubuzima (Cinq questions à se poser sur l’origine de la vie).

11 Ababyeyi benshi bakunda kuganira n’abana babo ku ngingo z’uruhererekane zikunda gusohoka muri Nimukanguke! zifite umutwe uvuga ngo “Ese byararemwe?” Hari n’igihe bakoresha izo ngingo kugira ngo bigishe abana babo bakiri bato inyigisho z’ibanze. Urugero, umugabo n’umugore bo muri Danimarike bagereranyije indege n’inyoni. Baravuze bati “indege iteye nk’inyoni, ariko se indege ishobora gutera amagi igaturaga utudege duto? Ese inyoni zikenera ikibuga zigwaho nk’uko bimeze ku ndege? None se urusaku rw’indege warugereranya n’indirimbo z’inyoni? None se ari uwakoze indege n’uwaremye inyoni, urusha undi ubwenge ni nde?” Iyo ukoresheje amagambo nk’ayo n’ibibazo byiza, ushobora gufasha umwana wawe kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” no kwizera Imana.—Imig 2:10-12.

12. Ingero zafasha zite abana kwizera ko Bibiliya ivuga ukuri?

12 Ingero zikwiriye zishobora gutuma umwana wawe yizera ko Bibiliya ivuga ukuri. Urugero, reka dusuzume ibiri muri Yobu 26:7. (Hasome.) Wagaragaza ute ko uyu murongo wahumetswe n’Imana? Ushobora kumubwira ukoresheje amagambo gusa. Ariko ushobora no gufasha umwana wawe gutekereza. Banza umusobanurire ko Yobu yabayeho kera cyane mbere y’uko ibyogajuru n’ibyuma abahanga bifashisha bareba mu kirere bibaho. Icyo umwana aba asabwa ni ukugaragaza ukuntu byari kugora bamwe kwemera ukuntu ikintu kinini cyane nk’isi cyari kuba gitendetse ku busa. Umwana ashobora gukoresha umupira cyangwa ibuye kugira ngo agaragaze ko ikintu cyose kigira icyo giterekwaho. Isomo nk’iryo ryafasha umwana wawe gusobanukirwa ko Yehova yavuze ibintu muri Bibiliya kera cyane mbere y’uko abantu babivumbura.—Neh 9:6.

BASOBANURIRE AKAMARO K’AMAHAME YO MURI BIBILIYA

13, 14. Ababyeyi bafasha bate abana babo gusobanukirwa akamaro ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya?

13 Gusobanurira abana bawe akamaro k’amahame yo muri Bibiliya ni iby’ingenzi cyane. (Soma muri Zaburi ya 1:1-3.) Hari uburyo bwinshi wabikoramo. Urugero, ushobora kubwira abana bawe bagatekereza wenda baramutse bagiye gutura ku kirwa cyitaruye, kandi bagomba guhitamo abantu bazabana kuri icyo kirwa. Hanyuma ukababaza uti “ni iyihe mico buri muntu agomba kugaragaza kugira ngo abatuye kuri icyo kirwa babane amahoro?” Noneho ushobora kubereka inama zirangwa n’ubwenge ziboneka mu Bagalatiya 5:19-23.

14 Urwo rugero rushobora kutwigisha amasomo abiri y’ingenzi. Irya mbere, amahame y’Imana atuma tugira amahoro nyakuri kandi tukunga ubumwe. Irya kabiri, ibyo Yehova atwigisha muri iki gihe bidutegurira kuzaba mu isi nshya (Yes 54:13; Yoh 17:3). Ushobora gushimangira ibyo bitekerezo ukoresheje inkuru z’ibyabaye zivugwa mu bitabo byacu. Zimwe wazibona mu ngingo z’uruhererekane zisohoka mu Munara w’Umurinzi, zifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.” Nanone niba hari umuntu mu itorero ryanyu wahinduye byinshi kugira ngo ashimishe Yehova, ushobora kumutumira mu muryango akabaganiriza ku byamubayeho. Ingero nk’izo zituma abana biyumvisha akamaro k’amahame ya Bibiliya.—Heb 4:12.

15. Ni iyihe ntego y’ibanze ugomba kuba ufite mu gihe wigisha abana bawe?

15 Muri make ibanga ni iri: igihe wigisha abana bawe, ntugakoreshe uburyo bubarambira. Gerageza gushaka icyo wakora kugira ngo ubashishikarize gutekereza uhuje n’imyaka bafite. Gerageza gutuma ibyo ubigisha bibaryohera, kandi bikomeze ukwizera kwabo. Hari umugabo wavuze ati “ntuzigere urambirwa gushaka uburyo bushya wakoresha ubasobanurira ingingo mwigeze kuganiraho.”

BA INDAHEMUKA, WIHANGANE KANDI UKOMEZE GUSENGA

16. Kuki ababyeyi bagomba kwihangana mu gihe bigisha abana babo? Tanga urugero.

16 Dukeneye umwuka w’Imana kugira ngo tugire ukwizera gukomeye (Gal 5:22, 23). Kimwe n’urubuto rusanzwe, ukwizera na ko kugenda gukura uko igihe gihita. Bityo rero, ugomba kwigisha abana bawe wihanganye kandi ntucike intege. Umugabo ufite abana babiri wo mu Buyapani yaravuze ati “jye n’umugore wanjye twita ku bana bacu cyane. Kuva bakiri bato, nabigishaga buri munsi nibura iminota 15, uretse igihe twabaga dufite amateraniro. Iyo minota ntiyari myinshi kuri twese.” Umugenzuzi usura amatorero yaranditse ati “nkiri ingimbi, nibazaga ibibazo byinshi kandi nashidikanyaga ku bintu byinshi. Bimwe muri byo byagiye bisubirizwa mu materaniro, mu cyigisho cy’umuryango cyangwa mu gihe nabaga niyigisha. Ni yo mpamvu ababyeyi baba bagomba gukomeza kwigisha abana babo.”

Ugomba kubanza gucengeza Ijambo ry’Imana mu mutima wawe niba wifuza kwigisha neza (Reba paragarafu ya 17)

17. Kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi batanga urugero rwiza, kandi se umugabo n’umugore we babereye bate urugero rwiza abakobwa babo babiri?

17 Birumvikana ko ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi, ari urugero utanga mu bihereranye no kwizera. Abana bawe bitegereza ibyo ukora kandi bizabagirira akamaro. Bityo rero, komeza kugira ukwizera gukomeye. Ereka abana bawe ko wiringira Yehova koko. Hari umugabo n’umugore bo muri Berimuda bakunda gusengera hamwe n’abana babo iyo bari mu bihe bikomeye, bagasenga Yehova bamusaba ko abayobora kandi bagashishikariza abana babo gusenga ku giti cyabo. Bagira bati “nanone tubwira umukobwa wacu mukuru tuti ‘izere Yehova rwose, komeza uhugire mu murimo, kandi ntuhangayike cyane.’ Iyo abonye uko bigenze nyuma yaho, yibonera neza ko Yehova adufasha. Ibyo byatumye arushaho kwizera Imana na Bibiliya.”

18. Ni iki ababyeyi bagombye kuzirikana?

18 Birumvikana ko abana ari bo bazihitiramo gukomeza kugira ukwizera. Mwe babyeyi, muratera kandi mukuhira, ariko Imana ni yo yonyine ikuza (1 Kor 3:6). Bityo rero, musenge musaba umwuka wayo, kandi mukore uko mushoboye mwigishe abana banyu b’agaciro kenshi. Nimubigenza mutyo, Yehova azabaha imigisha.—Efe 6:4.