Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Amaboko yawe ntatentebuke”

“Amaboko yawe ntatentebuke”

“Amaboko yawe ntatentebuke.”—ZEF 3:16.

INDIRIMBO: 81, 32

1, 2. (a) Ni ibihe bibazo abantu benshi bahanganye na byo muri iki gihe, kandi se bituma biyumva bate? (b) Muri Yesaya 41:10, 13 hatwizeza iki?

MUSHIKI WACU w’umupayiniya w’igihe cyose kandi washakanye n’umusaza w’itorero yaravuze ati “nubwo dufite gahunda nziza y’iby’umwuka, maze imyaka myinshi mpanganye n’ikibazo cyo guhangayika. Gituma ntasinzira, kikagira ingaruka ku buzima bwanjye no ku mishyikirano ngirana n’abandi, kandi hari igihe numva nacitse intege byarangiye.”

2 Ese ushobora kwiyumvisha uko uwo mushiki wacu yiyumva? Ikibabaje ni uko iyi si ya Satani irimo ibintu byinshi bituma duhangayika, tukumva ducitse intege. Ibyo byagereranywa n’icyuma gitsika ubwato, kikabubuza kugenda (Imig 12:25). Ni iki gishobora gutuma wiyumva utyo? Bishobora guterwa n’uko wapfushije umuntu ukunda, kuba urwaye indwara ikomeye, kutabona ibitunga umuryango muri iki gihe ubukungu bwifashe nabi cyangwa se ukaba urwanywa. Iyo mihangayiko ishobora gutuma ucika intege, ukabura ibyishimo. Ariko ushobora kwiringira ko Imana yiteguye kugufasha.—Soma muri Yesaya 41:10, 13.

3, 4. (a) Ijambo “amaboko” rikoreshwa rite muri Bibiliya? (b) Ni iki gishobora gutuma amaboko yacu atentebuka?

3 Akenshi Bibiliya ikoresha ibice by’umubiri w’umuntu ishaka kumvikanisha ibikorwa bitandukanye. Urugero, ukuboko kuvugwamo incuro nyinshi. Gukomeza umuntu amaboko byumvikanisha kumufasha no kumushyigikira mu gikorwa runaka (Yobu 4:3; Ezek 16:49). Nanone bisobanura gutuma umuntu agira icyizere n’ibyiringiro by’igihe kizaza.

4 Imvugo ngo “amaboko atentebutse” yagiye ikoreshwa yerekeza ku muntu wacitse intege, wihebye cyangwa udafite icyizere (Heb 12:12). Mu gihe uhangayitse, unaniwe cyane cyangwa wumva ko ubucuti ufitanye na Yehova bugenda bugabanuka, ushobora kumva ugiye gucika intege. Ni iki cyagufasha kugira imbaraga zo kwihangana, bityo ukongera kugira ibyishimo?

“UKUBOKO KWA YEHOVA NTIKWABAYE KUGUFI KU BURYO KUTAKIZA”

5. (a) Twakora iki mu gihe ibibazo bivutse, kandi se ni iki twagombye kuzirikana? (b) Ni iki turi busuzume?

5 Soma muri Zefaniya 3:16, 17. Data udukunda Yehova adusaba ‘kumwikoreza imihangayiko yacu yose,’ aho gushya ubwoba ngo ducike intege (1 Pet 5:7). Twagombye kuzirikana ko Imana yabwiye Abisirayeli ko ‘ukuboko kwayo kutabaye kugufi ku buryo kutakiza’ abagaragu bayo b’indahemuka (Yes 59:1). Tugiye gusuzuma ingero eshatu zishishikaje zo muri Bibiliya, zigaragaza ko Yehova afite icyifuzo n’ubushobozi byo gufasha abagize ubwoko bwe, kugira ngo bakore ibyo ashaka nubwo baba bahanganye n’ingorane zikomeye. Mu gihe dusuzuma izo ngero, urebe uko zagukomeza.

6, 7. Kuba Abisirayeli baratsinze Abamaleki bitwigisha iki?

6 Nyuma gato y’uko Abisirayeli bavanywe mu bubata muri Egiputa, Abamaleki barabateye. Yosuwa wari intwari yakurikije amabwiriza Mose yamuhaye, maze ayobora Abisirayeli ku rugamba. Mose na we yajyanye na Aroni na Huri mu mpinga y’umusozi, aho bari bitegeye urugamba. Ese bari bahunze urugamba kuko rwari rubateye ubwoba? Oya rwose.

7 Mose yateguye gahunda yatumye batsinda. Yakomeje kuzamura amaboko n’inkoni y’Imana y’ukuri. Iyo yabaga yazamuye amaboko, Yehova yakomezaga amaboko y’Abisirayeli bakanesha Abamaleki. Ariko amaze kunanirwa akayamanura, Abamaleki batangiye gutsinda. Aroni na Huri ‘bazaniye Mose ibuye aryicaraho, maze bafata amaboko ye, umwe ari ku ruhande rumwe undi ku rundi, ku buryo amaboko ye yahamye hamwe kugeza izuba rirenze.’ Ukuboko gukomeye kw’Imana kwafashije Abisirayeli batsinda urwo rugamba.—Kuva 17:8-13.

8. (a) Asa yakoze iki igihe Abanyetiyopiya bateraga u Buyuda? (b) Twakwigana dute ukuntu Asa yishingikirije ku Mana?

8 Nanone Yehova yagaragaje ko ukuboko kwe kutabaye kugufi ku ngoma y’Umwami Asa. Muri Bibiliya havugwamo intambara nyinshi. Ariko igitero cyarimo ingabo nyinshi ni icyagabwe na Zera w’Umunyetiyopiya, wari ufite abasirikare 1.000.000 bamenyereye urugamba. Ingabo z’Abanyetiyopiya zari zikubye hafi incuro ebyiri iza Asa. Ushobora kwiyumvisha ukuntu Asa yashoboraga guhangayika akicwa n’ubwoba, maze amaboko ye agatentebuka, agatsindwa. Asa yahise asenga Yehova ngo amufashe. Abazi iby’intambara babona ko Asa atashoboraga kunesha Abanyetiyopiya. Nyamara “ku Mana byose birashoboka” (Mat 19:26). Imana yagaragaje imbaraga zayo nyinshi maze ‘itsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa,’ wari ufite ‘umutima utunganiye Yehova mu minsi yose yo kubaho kwe.’—2 Ngoma 14:8-13; 1 Abami 15:14.

9. (a) Ni iki kitaciye intege Nehemiya ngo kimubuze kubaka inkuta za Yerusalemu? (b) Imana yashubije ite isengesho rya Nehemiya?

9 Nanone tekereza uko Nehemiya agomba kuba yariyumvise ageze i Yerusalemu. Inkuta z’umugi hafi ya zose zari zarasenyutse, kandi Abayahudi bari baracitse intege cyane. Abanyamahanga babarwanyaga bari baratumye amaboko yabo atentebuka, bareka kubaka inkuta za Yerusalemu. Ese Nehemiya yemeye ko ibyo bituma amaboko ye atentebuka? Oya rwose! Kimwe na Mose, Asa n’abandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka, Nehemiya na we buri gihe yishingikirizaga kuri Yehova mu isengesho. Icyo gihe na bwo yarasenze, maze Yehova amufasha gutsinda inzitizi Abayahudi babonaga ko batatsinda. Imana yakomeje amaboko y’Abayahudi ikoresheje ‘imbaraga zayo nyinshi n’ukuboko kwayo gukomeye.’ (Soma muri Nehemiya 1:10; 2:17-20; 6:9.) Ese wemera ko no muri iki gihe Yehova akomeza abagaragu be akoresheje ‘imbaraga ze nyinshi n’ukuboko kwe gukomeye’?

YEHOVA AZAKOMEZA AMABOKO YAWE

10, 11. (a) Satani agerageza ate gutuma amaboko yacu atentebuka? (b) Yehova akoresha iki kugira ngo adukomeze kandi aduhe imbaraga? (c) Ni mu buhe buryo amashuri ya gitewokarasi yakugiriye akamaro kandi akagutoza?

10 Tuzi neza ko Satani azakomeza kugerageza kutubuza gukora umurimo wacu wa gikristo. Akoresha ibinyoma, iterabwoba riturutse kuri za leta, abayobozi b’amadini n’abahakanyi. Aba agamije iki? Aba ashaka ko amaboko yacu atentebuka, tukareka umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Icyakora, Yehova ashobora kuduha imbaraga z’umwuka we wera kandi rwose yifuza kuziduha (1 Ngoma 29:12). Ni iby’ingenzi ko twishingikiriza ku mwuka wera kugira ngo dushobore kurwanya Satani n’isi ye (Zab 18:39; 1 Kor 10:13). Nanone dushobora kwishimira ko dufite Ijambo ry’Imana ryanditswe binyuze ku mwuka wera. Tekereza nanone amafunguro yo mu buryo bw’umwuka tubona buri kwezi. Amagambo ari muri Zekariya 8:9, 13 (hasome) yavuzwe mu gihe urusengero rw’i Yerusalemu rwubakwaga, kandi natwe aratureba cyane muri iki gihe.

11 Nanone dukomezwa cyane n’inyigisho ziva ku Mana tubonera mu materaniro, mu makoraniro no mu mashuri ya gitewokarasi. Iyo myitozo idufasha gukorera Imana tubitewe n’impamvu zikwiriye, ikadufasha kwishyiriraho intego nziza no gusohoza inshingano zacu za gikristo (Zab 119:32). Ese wihatira kubonera imbaraga muri izo nyigisho?

12. Twakora iki ngo turusheho gukomera mu buryo bw’umwuka?

12 Yehova yafashije Abisirayeli gutsinda Abamaleki n’Abanyetiyopiya kandi yahaye Nehemiya na bagenzi be imbaraga, barangiza umurimo wo kubaka. Natwe Imana izaduha imbaraga dushobore gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza, nubwo twaba duhangayitse, turwanywa, n’abantu ntibite ku byo tubabwira (1 Pet 5:10). Ntitwitega ko Yehova azadukorera ibitangaza. Ahubwo tugomba gukora ibyo dushoboye. Ibyo bikubiyemo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, gutegura amateraniro buri cyumweru no kuyajyamo, kugaburira ubwenge n’umutima mu gihe twiyigisha no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi buri gihe tukishingikiriza kuri Yehova binyuze mu isengesho. Ntitukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kibangamira ubwo buryo Yehova akoresha adukomeza akanadutera inkunga. Niba wumva hari aho amaboko yawe yatentebutse, senga Imana uyisaba kugufasha, kandi ureke umwuka wayo ‘ugutere kugira ubushake no gukora’ (Fili 2:13). None se wakora iki ngo ukomeze abandi?

MUKOMEZE AMABOKO ATENTEBUTSE

13, 14. (a) Umuvandimwe yafashijwe ate igihe yapfushaga umugore we? (b) Twakomeza abandi dute?

13 Yehova yaduhaye umuryango w’abavandimwe bo ku isi hose utwitaho kandi ukadutera inkunga. Wibuke ko intumwa Pawulo yanditse ati “murambure amaboko atentebutse n’amavi asukuma, kandi mukomeze guharurira ibirenge byanyu inzira zigororotse” (Heb 12:12, 13). Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere babonye ubufasha nk’ubwo, kandi no muri iki gihe ni uko. Hari umuvandimwe wapfushije umugore we kandi ahura n’ibindi bizazane, wavuze ati “nabonye ko tudashobora guhitamo ibigeragezo duhura na byo, igihe bizatugereraho n’incuro bizatugeraho. Gusenga no kwiyigisha byagereranywa n’ijaketi ituma umuntu atarohama mu mazi. Nanone abavandimwe na bashiki bacu barampumurije cyane. Naje gusobanukirwa akamaro ko kugirana ubucuti na Yehova mbere y’uko uhura n’ingorane.”

Buri wese mu bagize itorero ashobora gutera abandi inkunga (Reba paragarafu ya 14)

14 Aroni na Huri bafashe amaboko ya Mose igihe bari ku rugamba. Natwe dushobora gushakisha uko twashyigikira abandi kandi tukabafasha. Ni ba nde twafasha? Ni abahanganye n’iza bukuru, uburwayi, abarwanywa n’abagize umuryango, abafite irungu cyangwa abapfushije abo bakundaga. Nanone dushobora gufasha abakiri bato bahanganye n’ikigeragezo cyo gukora ibibi cyangwa gutera imbere muri iyi si mu bijyanye n’amashuri, amafaranga cyangwa akazi (1 Tes 3:1-3; 5:11, 14). Jya ushaka uko wagaragariza abandi ko ubitaho by’ukuri igihe uri ku Nzu y’Ubwami, mu murimo wo kubwiriza, mu gihe musangira cyangwa muvugana kuri telefoni.

15. Amagambo atera inkunga ashobora gufasha ate Abakristo bagenzi bawe?

15 Asa amaze gutsinda Abanyetiyopiya, umuhanuzi Azariya yamuteye inkunga n’ingabo ze ati “mube intwari kandi ntimucike intege, kuko umurimo wanyu uzagororerwa” (2 Ngoma 15:7). Ibyo byatumye Asa ahindura ibintu byinshi kugira ngo agarure ugusenga kutanduye. Mu buryo nk’ubwo, amagambo atera inkunga uvuga ashobora kugirira abandi akamaro. Ushobora gutuma barushaho gukorera Yehova (Imig 15:23). Nanone ntukirengagize ukuntu ushobora gutera inkunga abandi mu gihe utanze ibisubizo byubaka mu materaniro.

16. Kimwe na Nehemiya, abasaza bakomeza bate amaboko y’abagize itorero? Tanga ingero zigaragaza ukuntu Abakristo bagenzi bawe bagufashije.

16 Yehova yafashije Nehemiya n’abari kumwe na we bashishikarira umurimo. Ibyo byatumye buzuza inkuta za Yerusalemu mu minsi 52 gusa (Neh 2:18; 6:15, 16). Nehemiya yakoze ibirenze guhagararira imirimo y’ubwubatsi. Na we ubwe yubatse inkuta za Yerusalemu (Neh 5:16). No muri iki gihe, abasaza b’amatorero benshi bagera ikirenge mu cya Nehemiya, bakagira uruhare mu mishinga y’ubwubatsi cyangwa bagasukura Inzu y’Ubwami bateraniramo kandi bakayitaho. Nanone iyo bakorana n’abandi babwiriza mu murimo, bakabasura muri gahunda yo kuragira umukumbi, baba bakomeza amaboko atentebutse y’abantu bahangayitse.—Soma muri Yesaya 35:3, 4.

“AMABOKO YAWE NTATENTEBUKE”

17, 18. Mu gihe duhanganye n’ibibazo, ni iki twakwiringira tudashidikanya?

17 Gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu bituma turushaho kunga ubumwe. Nanone bituma tugirana ubucuti burambye, twese tukarushaho kwiringira imigisha Ubwami bw’Imana buri hafi kutuzanira. Iyo dukomeza amaboko y’abandi, tubafasha guhangana n’ibibaca intege, bakagira icyizere n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Nanone gufasha abandi, bituma dukomeza kwibanda ku bucuti dufitanye n’Imana, tukibonera ko izasohoza ibyo iduhishiye. Koko rero, natwe bikomeza amaboko yacu.

18 Iyo tubonye ukuntu Yehova yagiye ashyigikira abagaragu be ba kera kandi akabarinda mu bihe bitandukanye, bituma turushaho kumwizera no kumwiringira. Bityo rero, mu gihe uhanganye n’ibigeragezo n’ibibazo, ntukemere ko ‘amaboko yawe atentebuka.’ Ahubwo ujye wiyambaza Yehova mu isengesho, kandi wemere ko ukuboko kwe gukomeye kugukomeza kandi kukakuyobora ku migisha izazanwa n’Ubwami.—Zab 73:23, 24.