Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza gukirana kugira ngo ubone imigisha ya Yehova

Komeza gukirana kugira ngo ubone imigisha ya Yehova

‘Wakiranye n’Imana n’abantu uranesha.’—INTANG 32:28.

INDIRIMBO: 60, 38

1, 2. Ni iyihe ntambara abagaragu ba Yehova barwana?

KUVA kuri Abeli, ari we muntu wa mbere wabaye umukiranutsi, kugeza muri iki gihe, abasenga Yehova mu budahemuka bakomeje guhatana. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo ko ‘bihanganiraga intambara ikomeye bari mu mibabaro myinshi,’ kugira ngo Yehova abemere kandi abahe imigisha (Heb 10:32-34). Pawulo yagereranyije intambara y’Abakristo n’ukuntu abakinnyi b’Abagiriki bahatanaga mu marushanwa, urugero nk’ayo kwiruka, gukirana n’iteramakofe (Heb 12:1, 4). Muri iki gihe, turi mu isiganwa ry’ubuzima kandi duhanganye n’abanzi bashaka kuturangaza ngo batuvutse ibyishimo muri iki gihe n’ingororano zo mu gihe kizaza.

2 Mbere na mbere, dukirana na Satani n’isi ye mbi (Efe 6:12). Ntitugomba kuyobywa n’“ibintu byashinze imizi.” Muri byo hakubiyemo inyigisho, imitekerereze n’ibikorwa byangiza, urugero nk’ubwiyandarike, kunywa itabi, inzoga n’ibiyobyabwenge. Nanone tugomba gukomeza kurwanya intege nke z’umubiri kandi tukirinda gucika intege.—2 Kor 10:3-6; Kolo 3:5-9.

3. Imana idutoza ite kurwanya abanzi bacu?

3 Ese koko dushobora gutsinda abo banzi bakomeye? Twabishobora, ariko bisaba guhatana. Pawulo yakoresheje urugero rw’abateramakofe ba kera, maze aravuga ati “uko nkubita ibipfunsi si nk’umuntu ukubita umuyaga” (1 Kor 9:26). Nk’uko abakina umukino w’iteramakofe barwanya abo bahanganye na bo, natwe tugomba kurwanya abanzi bacu. Yehova aradutoza kandi akadufasha. Mu Ijambo rye, aduha amabwiriza arokora ubuzima. Nanone adufasha binyuze ku bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro n’amakoraniro. Ese ushyira mu bikorwa ibyo wiga? Uramutse utabikora, waba utarwanya umwanzi uko bikwiriye, umeze nk’“ukubita umuyaga.”

4. Ni iki twakora ngo tudatsindwa n’ikibi?

4 Tugomba gukomeza kuba maso, kuko abanzi bacu batugabaho ibitero badutunguye no mu gihe dufite intege nke. Bibiliya iduha umuburo ugira uti “ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza” (Rom 12:21). Kuba Bibiliya idutera inkunga igira iti “ntimukemere kuneshwa n’ikibi,” bigaragaza ko dushobora kugitsinda. Twagitsinda ari uko dukomeje kukirwanya. Ariko kandi turamutse twiraye ntidukomeze kurwana, dushobora kuneshwa na Satani, isi ye mbi n’umubiri wacu udatunganye. Ntitukemere ko Satani adutera ubwoba ngo ducike intege.—1 Pet 5:9.

5. (a) Ni iki cyadufasha gukomeza guhatana kugira ngo Imana iduhe imigisha? (b) Ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya tugiye gusuzuma?

5 Kugira ngo dutsinde tugomba guhora twibuka impamvu turwana. Nanone, tugomba kuzirikana amagambo ari mu Baheburayo 11:6 agira ati “uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete.” Ibyo bizatuma Imana itwemera kandi iduhe imigisha. Gushaka Yehova tubigiranye umwete byumvikanisha ko tugomba guhatana cyane kugira ngo aduhe imigisha (Ibyak 15:17). Mu Byanditswe harimo ingero z’abagabo n’abagore bahatanye cyane kugira ngo babone imigisha ya Yehova. Yakobo, Rasheli, Yozefu na Pawulo bahuye n’ibibazo byatumye bahangayika, nyamara bagaragaje ko gushikama bituma umuntu abona imigisha myinshi. Twabigana dute?

GUSHIKAMA BIHESHA IMIGISHA

6. Ni iki cyatumye Yakobo ashikama, kandi se yagororewe ate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Yakobo yakomeje guhatana kubera ko yakundaga Yehova, kandi agaha agaciro ubucuti bari bafitanye. Yizeraga ko urubyaro rwe rwari guhabwa umugisha nk’uko Yehova yabimusezeranyije (Intang 28:3, 4). Ni yo mpamvu igihe yari hafi kugira imyaka 100, yakiranye n’umumarayika wari wihinduye umuntu kugira ngo Imana imuhe imigisha. (Soma mu Ntangiriro 32:24-28.) Ese Yakobo yari afite imbaraga zihagije zo gukirana n’umumarayika ufite imbaraga nyinshi? Birumvikana ko nta zo. Ariko yari yiyemeje gukirana na we kandi yagaragaje ko atari bucike intege. Yaragororewe kubera ko yashikamye. Yahawe izina rikwiriye rya Isirayeli (risobanurwa ngo ‘uwakiranye n’Imana’). Yakobo yabonye ingororano natwe duhatanira, yo kwemerwa na Yehova no kubona imigisha ye.

7. (a) Ni ibihe bintu bibabaje Rasheli yahanganye na byo? (b) Ni iki cyamufashije gukomeza gukirana bigatuma agororerwa?

7 Rasheli, umugore Yakobo yakundaga cyane, na we yari afite amatsiko yo kubona ukuntu Yehova yari gusohoza isezerano yasezeranyije umugabo we. Icyakora yari ahanganye n’ingorane zasaga naho kuzitsinda bidashoboka. Nta mwana yagiraga kandi mu gihe cye kutagira umwana byabaga biteye agahinda. Ni iki cyamufashije kubona imbaraga zo gukomeza guhatana n’ibyamucaga intege byasaga naho bimurenze? Ntiyigeze atakaza ibyiringiro. Ahubwo yakomeje gukirana, akajya asenga ashyizeho umwete. Yehova yumvise amasengesho avuye ku mutima ya Rasheli, kandi amaherezo yamuhaye imigisha arabyara. Ntibitangaje rero kuba yarishimye, akavuga ati ‘narakiranye cyane none ndatsinze’!—Intang 30:8, 20-24.

8. Yozefu yahanganye n’izihe ngorane, kandi se uko yitwaye byadusigiye uruhe rugero?

8 Urugero rwa Yakobo na Rasheli rwafashije umuhungu wabo Yozefu, igihe ukwizera kwe kwageragezwaga. Igihe Yozefu yari afite imyaka 17, ubuzima bwe bwarahindutse cyane. Bakuru be bamugiriye ishyari maze baramugurisha, ajya kuba umucakara muri Egiputa. Nyuma yaho, yamaze imyaka myinshi mu nzu y’imbohe arengana (Intang 37:23-28; 39:7-9, 20, 21). Yozefu ntiyigeze acika intege kandi ntiyabitse inzika ngo ashakishe uko yakwihorera. Ahubwo yahozaga ubwenge n’umutima ku bucuti yari afitanye na Yehova (Lewi 19:18; Rom 12:17-21). Urugero rwa Yozefu rwagombye kudufasha. Nubwo twaba twarabayeho nabi tukiri abana cyangwa se imimerere turimo muri iki gihe ikaba isa naho idatanga icyizere, tugomba gukomeza gukirana kandi tugashikama. Dushobora kwiringira ko nitubigenza dutyo, Yehova azaduha imigisha.—Soma mu Ntangiriro 39:21-23.

9. Kimwe na Yakobo, Rasheli na Yozefu, twakora iki ngo Yehova aduhe imigisha?

9 Tekereza ku bigeragezo uhanganye na byo. Ushobora kuba wararenganyijwe, abantu bakakugirira urwikekwe cyangwa bakagukoba. Biranashoboka ko haba hari umuntu wakugiriye ishyari, akaguharabika. Aho kugira ngo ibyo biguce intege, jya wibuka icyafashije Yakobo, Rasheli na Yozefu gukomeza gukorera Yehova bishimye. Imana yabahaye imbaraga n’imigisha kubera ko bakomeje kugaragaza ko baha agaciro kenshi ubucuti bari bafitanye na yo. Bakomeje gukirana kandi bakora ibihuje n’amasengesho yabo. Natwe dufite impamvu zumvikana zo kurushaho kuzirikana ibyiringiro dufite, kuko twegereje iherezo ry’iyi si mbi. Ese witeguye gukomeza gukirana kugira ngo wemerwe na Yehova?

IYEMEZE GUKIRANA KUGIRA NGO UBONE IMIGISHA

10, 11. (a) Twakirana dute ngo tubone imigisha y’Imana? (b) Ni iki kizadufasha guhitamo neza maze tugatsinda ibiduca intege n’ibiturangaza?

10 Ni ibihe bintu byatuma dukirana kugira ngo Imana iduhe imigisha? Abantu benshi bagiye bahangana no kunesha intege nke z’umubiri. Abandi bo babaga bagomba guhatana kugira ngo bakomeze kurangwa n’icyizere mu murimo wo kubwiriza. Ushobora kuba uhanganye n’ikibazo cy’uburwayi cyangwa irungu. Nanone ntitwagombye kwirengagiza intambara bamwe bahanganye na yo, yo kubabarira umuntu wabahemukiye. Uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, tugomba kurwanya ibintu bishobora kubangamira umurimo tumukorera , we ugororera abamubera indahemuka.

Ese urakirana kugira ngo Imana iguhe imigisha? (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

11 Tuvugishije ukuri, guhitamo neza no gukurikira inzira ya gikristo, ntibyoroshye. Birushaho kugorana iyo umutima wacu udushuka utwereka indi nzira (Yer 17:9). Niba utahuye ko watangiye gutwarwa n’imitekerereze mibi, senga usaba umwuka wera. Isengesho n’umwuka wera bizatuma ugira imbaraga zo gukomeza kugendera mu nzira ikwiriye, kandi Yehova azaguha imigisha. Kora ibihuje n’amasengesho yawe. Gerageza gusoma Bibiliya buri munsi, ugene igihe cyo kwiyigisha kandi ugire gahunda ihoraho y’iby’umwuka mu muryango.—Soma muri Zaburi ya 119:32.

12, 13. Abakristo babiri bafashijwe bate kurwanya ibyifuzo bibi?

12 Hari ingero nyinshi zigaragaza ukuntu Ijambo ry’Imana, umwuka wera n’ibitabo byacu byafashije Abakristo kurwanya ibyifuzo bibi. Hari umusore wasomye ingingo yasobanuraga uko umuntu yarwanya ibyifuzo bibi yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ukuboza 2003 (mu gifaransa). Amaze kuyisoma yakoze iki? Yaravuze ati “mpatanira kurwanya ibitekerezo bibi. Igihe nasomaga muri iyo ngingo ko hari ‘benshi iyo ntambara yo kurwanya ibyifuzo bibi ikomerera mu buryo bwihariye,’ numvise ko hari abandi bavandimwe duhuje ikibazo. Namenye ko ntari jyenyine.” Nanone uwo musore yatewe inkunga n’ingingo yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 2003 (mu gifaransa), yasuzumaga niba Imana yemera imibereho y’abantu bo muri iyi si. Yabonye ko kuri bamwe, iyo ntambara iba imeze nk’“ihwa ryo mu mubiri” (2 Kor 12:7). Iyo bakomeje guhatanira kugira imyitwarire izira amakemwa, bashobora kugira ibyiringiro bihamye. Yaravuze ati “ni yo mpamvu buri munsi ntekereza ko nshobora gukomeza kuba indahemuka. Nshimira Yehova ko akoresha umuryango we, buri munsi akadufasha gukomeza guhangana n’iyi si mbi.”

13 Nanone reka dusuzume ibyabaye kuri mushiki wacu wo muri Amerika. Yaranditse ati “nifuzaga kubashimira ko buri gihe mutugaburira amafunguro dukeneye mu gihe gikwiriye. Incuro nyinshi mbona ko ari jye izo ngingo ziba zandikiwe. Maze imyaka myinshi ndwana no kurarikira ikintu Yehova yanga. Hari igihe mba numva nayamanika. Nzi neza ko Yehova agira imbabazi, icyakora kubera ko ngira icyo cyifuzo kibi kandi nkaba nzi neza ko mu mutima wanjye ntacyanga, numva rwose adakwiriye kumfasha. Iyo ntambara ndwana yagiraga ingaruka ku mibereho yanjye yose. . . . Maze gusoma ingingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Ese ufite “umutima wo kumenya” Yehova?,’ yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2013, nahise numva ko Yehova yifuza rwose kumfasha.”

14. (a) Pawulo yiyumvaga ate ku bihereranye n’intambara yarwanaga? (b) Twanesha dute intege nke z’umubiri?

14 Soma mu Baroma 7:21-25. Pawulo yari azi neza ko bitoroshye kurwanya ibyifuzo by’umubiri udatunganye n’intege nke zawo. Icyakora yiringiraga ko isengesho no kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu, byashoboraga kumufasha gutsinda iyo ntambara. Byifashe bite se kuri twe? Nidukomeza guhatanira gutsinda intege nke z’umubiri, tuzatsinda. Tuzatsinda dute? Tuzatsinda nitwigana Pawulo tukishingikiriza kuri Yehova aho kwishingiriza ku mbaraga zacu kandi tukizera igitambo cy’incungu cya Yesu.

15. Kuki isengesho rishobora kudufasha gukomeza kuba indahemuka no kwihanganira ibigeragezo?

15 Hari igihe Imana ishobora kutureka ngo tugaragaze niba koko ikibazo kiduhangayikishije. Urugero, twitwara dute iyo duhuye n’uburwayi bukomeye cyangwa tukarenganywa, cyangwa se akaba ari mwene wacu uhuye n’ibyo bibazo? Iyo dusenze Yehova tumwinginga ngo aduhe imbaraga zo gukomeza kuba indahemuka, tukamusaba gukomeza kugira ibyishimo no kubona ibintu mu buryo bukwiriye, tuba tugaragaje ko tumwizera (Fili 4:13). Ibyabaye ku bantu benshi, haba mu gihe cya Pawulo no muri iki gihe, bigaragaza ko isengesho rishobora kudufasha tukongera kugira imbaraga n’icyizere cyo gukomeza kwihangana.

KOMEZA GUKIRANA KUGIRA NGO YEHOVA AGUHE IMIGISHA

16, 17. Ni iki wiyemeje mu ntambara urwana?

16 Satani yifuza ko amaboko yawe yatentebuka ntukomeze kumurwanya. Iyemeze ‘kwizirika ku byiza’ (1 Tes 5:21). Izere ko ushobora gutsinda intambara urwana na Satani, isi ye mbi na kamere ibogamira ku cyaha. Ibyo wabigeraho uramutse wiringiye rwose ko Imana ishobora kugukomeza.—2 Kor 4:7-9; Gal 6:9.

17 Uko byagenda kose, komeza urwane. Komeza uhangane. Komeza ukirane. Shikama. Izere rwose ko Yehova ‘azaguha umugisha ukabura aho uwukwiza.’—Mal 3:10.