Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yavuganiye ubutumwa bwiza imbere y’abategetsi bakuru

Yavuganiye ubutumwa bwiza imbere y’abategetsi bakuru

‘UWO muntu ni urwabya natoranyije kugira ngo ageze izina ryanjye ku banyamahanga no ku bami’ (Ibyak 9:15). Umwami Yesu yavuze ayo magambo yerekeza ku mugabo w’Umuyahudi wari wahindukiriye Ubukristo, waje kuba intumwa Pawulo.

Umwe muri abo “bami” yagombaga kubwiriza, ni Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Nero. Wakwiyumva ute uramutse ugiye kuvuganira ukwizera kwawe imbere y’umutegetsi nk’uwo? Abakristo baterwa inkunga yo kwigana Pawulo (1 Kor 11:1). Bumwe mu buryo twamwiganamo bufitanye isano n’uko yakoreshaga amategeko yariho mu gihe cye.

Amategeko ya Mose yakurikizwaga muri Isirayeli, kandi ni yo yagengaga Abayahudi bari bakomeye ku idini aho babaga bari hose. Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, abasenga by’ukuri ntibari bakigengwa n’Amategeko ya Mose (Ibyak 15:28, 29; Gal 4:9-11). Icyakora, Pawulo n’abandi Bakristo ntibasuzuguraga ayo Mategeko, kandi babwirije mu midugudu myinshi y’Abayahudi nta nkomyi (1 Kor 9:20). Urugero, Pawulo yakundaga kujya mu masinagogi kugira ngo abwirize abantu bari bazi Imana ya Aburahamu, kandi abafashe gutekereza ku Byanditswe by’igiheburayo.—Ibyak 9:19, 20; 13:5, 14-16; 14:1; 17:1, 2.

Intumwa zayoboraga umurimo wo kubwiriza ziri i Yerusalemu. Zigishirizaga mu rusengero rwaho buri gihe (Ibyak 1:4; 2:46; 5:20). Hari igihe Pawulo yagiye i Yerusalemu, maze afatirwayo arafungwa. Iyo yabaye intangiriro y’urubanza rwari kuzamugeza i Roma.

PAWULO N’AMATEGEKO Y’ABAROMA

Abategetsi b’Abaroma bafataga bate ibyo Pawulo yabwirizaga? Kugira ngo tubisobanukirwe, tugomba kumenya uko Abaroma bafataga amadini muri rusange. Ntibabuzaga ubwoko butandukanye bwari bugize ubwami bwabo kuyoboka amadini yabo, kereka iyo babonaga ko ateje akaga ubwami bwabo n’amahame yabo.

Abaroma bahaga Abayahudi uburenganzira busesuye mu bwami bwabo. Hari igitabo kivuga iby’amateka y’Abakristo ba kera cyagize kiti “idini ry’Abayahudi ryari ryaratoneshejwe mu bwami bw’Abaroma. . . . Abayahudi bari bafite umudendezo mu by’idini, kandi ntibari bategetswe gusenga ibigirwamana by’Abaroma. Bari bemerewe gukurikiza amategeko yabo mu midugudu yabo.” Nanone bari barasonewe kujya mu gisirikare. * Igihe Pawulo yavuganiraga Ubukristo imbere y’abategetsi b’Abaroma, yashoboraga gukoresha ubwo burenganzira Abayahudi bahabwaga n’itegeko.

Abarwanyaga Pawulo bagerageje koshya rubanda n’abategetsi ngo bamutoteze (Ibyak 13:50; 14:2, 19; 18:12, 13). Urugero, abasaza b’i Yerusalemu bumvise abantu bakwiza impuha zavugaga ko Pawulo yigishaga “ubuhakanyi bwo kwitandukanya na Mose.” Izo mpuha zashoboraga gutuma Abayahudi bari baherutse guhindukirira Ubukristo batekereza ko Pawulo yasuzuguraga gahunda yashyizweho n’Imana. Nanone zashoboraga gutuma Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi ruvuga ko Ubukristo bwarwanyaga idini ry’Abayahudi. Ibyo byari gutuma Abakristo b’Abayahudi bahanwa. Bari kugirwa ibicibwa, kandi bakabuzwa kubwiriza mu rusengero no mu masinagogi. Ni yo mpamvu abasaza bagiriye Pawulo inama yo kujya mu rusengero agakora ikintu Imana itamutegekaga, ariko nanone kitari kibangamiye umutimanama we, kugira ngo agaragaze ko izo mpuha zitari zifite ishingiro.—Ibyak 21:18-27.

Pawulo yarabumviye, bituma abona uburyo bwo “kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko” (Fili 1:7). Abayahudi bari mu rusengero barivumbagatanyije bashaka kwica Pawulo. Umukuru w’abasirikare b’Abaroma yaramufashe ajya kumufunga. Icyakora igihe bari bagiye kumukubita ibiboko, yababwiye ko ari Umuroma. Ibyo byatumye ajyanwa i Kayisariya, ahari icyicaro cy’Abaroma bategekaga intara ya Yudaya. Agezeyo, yabonye uburyo budasanzwe bwo kubwiriza abategetsi. Ibyo byatumye abantu batari bazi neza inyigisho z’Abakristo barushaho kuzisobanukirwa.

Igice cya 24 cy’Ibyakozwe, gisobanura uko Pawulo yireguye imbere ya guverineri Feligisi w’Umuroma wategekaga intara ya Yudaya, wari warigeze kumva ibyo Abakristo bizeraga. Abayahudi bashinje Pawulo nibura ibirego bitatu, bavuga ko yishe amategeko y’Abaroma. Bamushinje ko yagandishaga Abayahudi bo mu bwami bose, ko yari akuriye agatsiko k’idini gateje akaga, kandi ko yageragezaga guhumanya urusengero, icyo gihe rwarindwaga n’Abaroma (Ibyak 24:5, 6). Ibyo birego byashoboraga gutuma akatirwa urwo gupfa.

Abakristo bo muri iki gihe bashishikazwa n’ukuntu Pawulo yireguye. Yakomeje gutuza no kubaha. Pawulo yerekeje ku byavuzwe mu Mategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi kandi agaragaza ko afite uburenganzira bwo kuyoboka ‘Imana ya ba sekuruza.’ Ubwo burenganzira ni na bwo abandi Bayahudi bahabwaga n’amategeko y’Abaroma (Ibyak 24:14). Pawulo yaje kubona uburyo bwo kuvuganira ukwizera kwe no kubwiriza guverineri wakurikiyeho witwaga Porukiyo Fesito n’Umwami Herode Agiripa.

Hanyuma kugira ngo Pawulo yizere ko yari gucirwa urubanza ruhuje n’ubutabera, yaravuze ati “njuririye Kayisari!” Icyo gihe Kayisari ni we wari umutegetsi uruta abandi.—Ibyak 25:11.

PAWULO ABURANIRA MU RUKIKO RWA KAYISARI

Umumarayika yabwiye Pawulo ati “ugomba guhagarara imbere ya Kayisari” (Ibyak 27:24). Igihe Umwami w’abami w’Umuroma witwaga Nero yimaga ingoma, yavuze ko atari kuzajya aca imanza zose. Mu myaka umunani ya mbere y’ingoma ye, imanza nyinshi yazihaga abandi akaba ari bo bazica. Igitabo kivuga iby’imibereho ya Pawulo kivuga ko iyo Nero yemeraga guca urubanza, yaruciraga mu ngoro ye, akunganirwa n’abajyanama be bakomeye bari inararibonye.

Bibiliya ntivuga niba Nero ari we ubwe waciye urubanza rwa Pawulo cyangwa niba yarashyizeho undi muntu akumva ubujurire bwa Pawulo hanyuma akamuha raporo. Uko byaba byaragenze kose, Pawulo ashobora kuba yarireguye avuga ko yasengaga Imana y’Abayahudi, kandi ko yashishikarizaga abantu bose kubaha abategetsi (Rom 13:1-7; Tito 3:1, 2). Biragaragara rwose ko Pawulo yagize icyo ageraho igihe yavuganiraga ubutumwa bwiza imbere y’abategetsi bakuru, kuko urukiko rwa Kayisari rwamurekuye.—Fili 2:24; File 22.

DUFITE INSHINGANO YO KUVUGANIRA UBUTUMWA BWIZA

Yesu yabwiye abigishwa be ati “bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga” (Mat 10:18). Duterwa ishema no guhagararira Yesu muri ubwo buryo. Iyo tuvuganira ubutumwa bwiza dushize amanga, dushobora gutsinda imanza. Birumvikana ariko ko imyanzuro abantu badatunganye bafata atari yo ituma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “wemerwa n’amategeko” mu buryo bwuzuye. Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzakuraho burundu akarengane no gukandamizwa.—Umubw 8:9; Yer 10:23.

No muri iki gihe iyo Abakristo bavuganiye ukwizera kwabo, izina rya Yehova rishobora guhabwa ikuzo. Natwe twagombye kwigana Pawulo, tukagerageza gutuza, tukavuga twemeza kandi dufite umutima utaryarya. Yesu yabwiye abigishwa be ko batagombaga ‘kwitoza mbere y’igihe uko baziregura, kuko yari kubaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.’—Luka 21:14, 15; 2 Tim 3:12; 1 Pet 3:15.

Iyo Abakristo bavuganira ukwizera kwabo imbere y’abami, ba guverineri cyangwa abandi bategetsi, bashobora kubwiriza abantu batari kuzigera babona uko bagezaho ubutumwa bwerekeye Kristo. Hari imanza twagiye dutsinda zatumye amategeko avugururwa, bityo tukagira umudendezo wo kuyoboka Imana no kuvuga icyo dutekereza. Ariko icy’ingenzi ni uko Imana yishimira ubutwari abagaragu bayo bagaragaza muri ibyo bigeragezo, uko imyanzuro yafatwa yaba iri kose.

Iyo tuvuganiye ukwizera kwacu, izina rya Yehova rihabwa ikuzo

^ par. 8 Umwanditsi witwa James Parkes yaravuze ati ‘Abayahudi bari bafite uburenganzira bwo gukomeza gukurikiza imigenzo yabo. Kuba Abaroma barabahaga ubwo burenganzira si ibintu bidasanzwe, kubera ko n’ubundi bari basanganywe umuco wo guha abantu bo mu duce dutandukanye tw’ubwami bwabo uburenganzira bwo kwiyobora.’