Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuyoborwa na Yehova bibafitiye akamaro

Kuyoborwa na Yehova bibafitiye akamaro

YAHISEMO NEZA

HARI mushiki wacu wo muri Polonye wavuze ati “nabatijwe mfite imyaka 15, nyuma y’amezi atandatu mba umupayiniya w’umufasha. Nyuma y’umwaka umwe nabaye umupayiniya w’igihe cyose. Igihe narangizaga amashuri yisumbuye, nasabye kujya kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe kurusha ahandi. Nifuzaga kuva mu mudugudu navukiyemo, ngatandukana na nyogokuru twabanaga utari Umuhamya wa Yehova. Numvise mbabaye igihe umugenzuzi w’akarere yambwiraga ko nagombaga kubwiriza mu mudugudu navukiyemo. Gusa sinamweretse ko nari mbabaye. Nubitse umutwe, ngenda ntekereza ibyo yari amaze kumbwira. Nabwiye mugenzi wanjye twakoranaga ubupayiniya nti ‘ndumva meze nka Yona. Ariko nzabwiriza mu ifasi bampaye nk’uko Yona na we yageze aho akajya i Nineve.’

“Ubu maze imyaka ine mbwiriza mu mudugudu navukiyemo, kandi nibonera ko byari bihuje n’ubwenge gushyira mu bikorwa amabwiriza nahawe. Ikibazo nari mfite ni uko ntarangwaga n’icyizere. Ariko ubu ndishimye cyane. Mu kwezi kumwe gusa, nigishije Bibiliya abantu 24. Yehova yaramfashije none ubu nigisha Bibiliya nyogokuru wahoze andwanya.”

IBINTU BISHIMISHIJE MURI FIJI

Hari umugore wo muri Fiji wigaga Bibiliya wagombaga guhitamo niba yari bujye mu ikoraniro cyangwa mu munsi mukuru w’amavuko wa mwene wabo w’umugabo we. Umugabo we yamwemereye kujya mu ikoraniro, na we amubwira ko navayo ari bumusange muri uwo munsi mukuru. Ariko avuye mu ikoraniro, yumvise byaba byiza yirinze kwishyira mu kaga ko mu buryo bw’umwuka, nuko ntiyajyayo.

Hagati aho, umugabo we yabwiye bene wabo ko yari yemereye umugore we kujya mu “materaniro y’Abahamya,” ariko ko ari buze avuyeyo. Baramushubije bati “ntari buze; Abahamya ba Yehova ntibizihiza iminsi mikuru y’amavuko!” *

Uwo mugabo yumvise atewe ishema n’uko umugore we akomeye ku byo yizera kandi akumvira umutimanama we. Ubudahemuka bw’uwo mugore bwatumye abwiriza umugabo we n’abandi. Ibyo byatumye umugabo we yemera kwiga Bibiliya kandi atangira kujyana na we mu materaniro.

^ par. 7 Reba “Ibibazo by’Abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2001.