UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kamena 2016

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 1-28 Kanama 2016.

Yehova ‘akwitaho

Kuki ushobora kwiringira ko Imana ikwitaho? Suzuma ikibyerekana.

Jya wishimira ko Yehova ari umubumbyi wacu

Imana ihitamo ite abo ibumba? Kuki ibabumba? Ibabumba ite?

Ese wemera ko Umubumbyi Mukuru akubumba?

Ni iyihe mico izatuma uba ibumba ryoroshye mu ntoki z’Imana?

Ibibazo by’abasomyi

Umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino n’abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura bavugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli bagereranya iki?

“Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa”

Kuba Yehova Imana yacu ari “Yehova umwe gusa” bisobanura iki, kandi se twagaragaza dute ko tumukorera tubizirikana?

Ntukemere ko amakosa y’abandi aguca intege

Mu bihe bya kera, abagaragu b’Imana b’indahemuka bajyaga bavuga cyangwa bagakora ibintu bikababaza abandi. Izo ngero zo muri Bibiliya zitwigisha iki?

Umuco w’Imana urusha agaciro diyama

Kuwugira ni ibintu bitagereranywa.

Ese uribuka?

Ese wasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Reba ibyo wibuka.