Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wemera ko Umubumbyi Mukuru akubumba?

Ese wemera ko Umubumbyi Mukuru akubumba?

“Dore, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye.”—YER 18:6.

INDIRIMBO: 60, 22

1, 2. Kuki Imana yabonaga ko Daniyeli ari ‘umugabo ukundwa cyane,’ kandi se twagaragaza dute ko twumvira nka Daniyeli?

IGIHE Abayahudi bari bajyanywe mu bunyage binjiraga i Babuloni, basanze uwo mugi wuzuyemo ibishushanyo bisengwa n’abantu barabaswe n’imyuka mibi. Icyakora Abayahudi b’indahemuka, urugero nka Daniyeli na bagenzi be batatu, ntibemeye ko ubuzima bw’i Babuloni bubahindura (Dan 1:6, 8, 12; 3:16-18). Daniyeli na bagenzi be bari bariyemeje gukorera Umubumbyi wabo Yehova. Kandi babigezeho! Nubwo Daniyeli yabaye i Babuloni hafi ubuzima bwe bwose, umumarayika w’Imana yavuze ko yari ‘umugabo ukundwa cyane.’—Dan 10:11, 19.

2 Mu bihe bya Bibiliya, umubumbyi yashoboraga gufata ibumba akarishyira mu iforomo rigafata ishusho yifuza. Muri iki gihe, abasenga Imana by’ukuri bazi ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kubumba abantu n’amahanga, kuko ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. (Soma muri Yeremiya 18:6.) Nanone Imana ifite uburenganzira bwo kutubumba buri muntu ku giti cye. Icyakora, izirikana ko dufite umudendezo wo guhitamo icyo dushaka kandi yifuza ko tuyigandukira ku bushake. Nimucyo dusuzume ibibazo bitatu byadufasha gukomeza kuba ibumba ryoroshye mu ntoki z’Imana. (1) Twakwirinda dute ingeso zishobora gutuma twinangira ntitwemere inama z’Imana? (2) Twakwitoza dute imico ishobora kudufasha gukomeza kuba ibumba ryoroshye kandi tukaganduka? (3) Ababyeyi b’Abakristo bagandukira bate Imana mu gihe babumba abana babo?

IRINDE INGESO ZISHOBORA GUTUMA WINANGIRA UMUTIMA

3. Ni izihe ngeso zishobora gutuma twinangira umutima? Tanga urugero.

3 Mu Migani 4:23 hagira hati “rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo.” Ni izihe ngeso tugomba kwirinda zishobora gutuma twinangira umutima? Zikubiyemo ubwibone, kugira akamenyero ko gukora ibyaha no kubura ukwizera. Ibyo bishobora gutuma umuntu asuzugura kandi akigomeka (Dan 5:1, 20; Heb 3:13, 18, 19). Nta gushidikanya ko Uziya umwami w’u Buyuda yagize ubwibone. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 26:3-5, 16-21.) Mu mizo ya mbere, Uziya yakoze “ibikwiriye mu maso ya Yehova,” kandi “yakomeje gushaka Imana.” Icyakora “amaze gukomera, umutima we wishyize hejuru,” nubwo Imana ari yo yari yaratumye akomera. Yageze nubwo ashaka kosa imibavu mu rusengero kandi iyo yari inshingano y’abatambyi bakomokaga kuri Aroni gusa. Igihe abatambyi babimubuzaga, Uziya w’umwibone yahise arakara. Byagize izihe ngaruka? Imana ‘yaramurimbuye’ apfa ari umubembe.—Imig 16:18.

4, 5. Ni iki gishobora kutubaho turamutse tutirinze ubwibone? Tanga urugero.

4 Turamutse tutirinze ubwibone, natwe dushobora gutangira ‘kwitekerezaho ibirenze ibyo tugomba gutekereza,’ wenda bikagera nubwo twanga kwemera inama zishingiye ku Byanditswe (Rom 12:3; Imig 29:1). Reka dufate urugero rw’umusaza w’itorero witwa Jim wananiwe kumvikana n’abandi basaza ku kibazo cyari mu itorero. Jim yagize ati “nabwiye abasaza ko ibyo bari bagiye gukora bitagaragazaga urukundo, mpita nsohoka mu nama.” Hashize amezi nk’atandatu, yimukiye mu rindi torero ryari hafi aho ariko ntiyakomeza kuba umusaza. Yaravuze ati “numvise ncitse intege. Gukabya gukiranuka byatumye mva mu kuri.” Jim yamaze imyaka icumi yarakonje. Yaravuze ati “ubwibone bwaranganje, maze ntangira kuryoza Yehova ibyabaga byose. Abavandimwe bamaze imyaka myinshi bansura, bakagerageza kumfasha gutekereza, ariko nangaga ubufasha bampaga.”

5 Ibyabaye kuri Jim bigaragaza ukuntu ubwibone bushobora gutuma twumva ko dufite ukuri, bigatuma tutaba ibumba ryoroshye (Yer 17:9). Jim yaravuze ati “nakomezaga kumva ko abandi ari bo badafite ukuri.” Ese wigeze ubabazwa n’ibyo Umukristo mugenzi wawe yagukoreye cyangwa ubabazwa n’uko watakaje inshingano? Niba byarakubayeho se, wabyitwayemo ute? Ese ubwibone bwaba bwarakuganje? Cyangwa ikintu cya mbere cyari kiguhangayikishije ni ukubana amahoro n’umuvandimwe wawe no gukomeza kubera Yehova indahemuka?—Soma muri Zaburi ya 119:165; Abakolosayi 3:13.

6. Ni iki gishobora kutubaho niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha?

6 Iyo umuntu afite akamenyero ko gukora ibyaha, wenda akaba abikora mu ibanga, na byo bishobora gutuma atitabira inama ahabwa n’Imana. Bishobora gutuma yumva ko gukora ibyaha ari ibintu bisanzwe. Hari umuvandimwe wavuze ko yageze ubwo yumva imyitwarire ye mibi nta cyo itwaye (Umubw 8:11). Undi muvandimwe wari ufite akamenyero ko kureba porunogarafiya yaje kuvuga ati “natangiye kugira ingeso yo kunenga abasaza.” Ibyo byatumye adakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Amaherezo imyitwarire ye mibi yaje kumenyekana, maze ahabwa ubufasha yari akeneye. Birumvikana ko twese tudatunganye. Ariko iyo dutangiye kunenga abandi cyangwa kumva ko amakosa yacu adakabije aho gusaba Imana imbabazi n’ubufasha, umutima wacu uba waratangiye kwinangira.

7, 8. (a) Ibyabaye ku Bisirayeli ba kera bigaragaza bite ko kubura ukwizera bishobora gutuma umuntu yinangira umutima? (b) Ibyo bitwigisha iki?

7 Ibyabaye ku Bisirayeli Yehova yarokoye akabakura muri Egiputa, bigaragaza ukuntu kubura ukwizera bishobora gutuma imitima yacu yinangira. Abo Bisirayeli babonye ibitangaza byinshi Imana yabakoreye, bimwe bikaba byari bihambaye cyane. Ariko igihe bendaga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, babuze ukwizera. Aho kugira ngo biringire Yehova bahiye ubwoba, bitotombera Mose. Bashatse no gusubira muri Egiputa, aho bahoze ari abacakara. Ibyo byababaje Yehova cyane. Yaravuze ati “aba bantu bazansuzugura kugeza ryari” (Kub 14:1-4, 11; Zab 78:40, 41)? Abisirayeli b’icyo gihe bose baguye mu butayu bitewe n’uko binangiye umutima kandi bakabura ukwizera.

8 Muri iki gihe ubwo twegereje isi nshya, duhura n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu. Byaba byiza twisuzumye tukareba niba dufite ukwizera gukomeye. Urugero, dushobora gusuzuma uko tubona amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33. Ibaze uti “ese ibyo nshyira mu mwanya wa mbere n’imyanzuro mfata bigaragaza ko nizera rwose ayo magambo? Ese nshobora gusiba amateraniro cyangwa umurimo wo kubwiriza kugira ngo nshake amafaranga? Nzakora iki ibibazo byo muri iyi si nibikomeza kwiyongera? Ese nzemera ko iyi si impindura wenda ikamvana mu kuri?”

9. Kuki twagombye ‘gukomeza kwisuzuma’ tukareba niba tukiri mu byo kwizera, kandi se twabikora dute?

9 Reka dufate urundi rugero. Tekereza umugaragu wa Yehova ukerensa amahame ya Bibiliya, wenda nk’arebana n’abo yifatanya na bo, guca umuntu mu itorero cyangwa arebana n’imyidagaduro. Ibaze uti “ese nanjye ni uko bimeze?” Niba tubonye ko umutima wacu utangiye kwinangira, tugomba guhita dusuzuma ukwizera kwacu. Bibiliya itugira inama igira iti “mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze” (2 Kor 13:5). Twagombye kwisuzuma buri gihe twifashishije Ijambo ry’Imana.

KOMEZA KUBA IBUMBA RYOROSHYE

10. Ni iki cyadufasha kuba ibumba ryoroshye mu ntoki za Yehova?

10 Mu bintu Imana iduha kugira ngo dukomeza kuba ibumba ryoroshye harimo Ijambo ryayo, itorero rya gikristo n’umurimo wo kubwiriza. Nk’uko amazi atuma ibumba ryoroha, gusoma Bibiliya buri munsi no kuyitekerezaho bishobora gutuma tumera nk’ibumba ryoroshye mu ntoki za Yehova. Yasabaga abami ba Isirayeli kwandukura Amategeko y’Imana kandi bakayasoma buri munsi (Guteg 17:18, 19). Intumwa zari zizi ko gusoma Ibyanditswe no kubitekerezaho byari ngombwa kugira ngo zishobore gukora umurimo wazo. Mu nyandiko zandikaga, zasubiragamo kenshi imirongo yo mu Byanditswe by’igiheburayo cyangwa zikayerekezaho, kandi zashishikarizaga n’abo zabwirizaga kubigenza batyo (Ibyak 17:11). Muri iki gihe na bwo ni ngombwa ko dusoma Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tukaritekerezaho (1 Tim 4:15). Ibyo bituma dukomeza kwicisha bugufi imbere ya Yehova kandi tukaba ibumba ryoroshye mu ntoki ze.

Jya wungukirwa n’ibyo Yehova yaduhaye kugira ngo ukomeze kuba ibumba ryoroshye(Reba paragarafu ya 10-13)

11, 12. Yehova akoresha ate itorero rya gikristo kugira ngo atubumbe akurikije ibyo buri wese akeneye? Tanga urugero.

11 Yehova ashobora kutubumba akurikije ibyo buri wese akeneye akoresheje itorero rya gikristo. Jim twigeze kuvuga, yatangiye guhindura imyifatire ye igihe umusaza yamwitagaho mu buryo bwihariye. Jim yagize ati “nta na rimwe yigeze anyumvisha ko nakosheje cyangwa ngo anenge. Ahubwo yakomeje kurangwa n’icyizere kandi angaragariza ko yifuzaga kumfasha abikuye ku mutima.” Hashize amezi nk’atatu uwo musaza yatumiye Jim mu materaniro. Jim yagize ati “abagize itorero banyakiranye urugwiro, kandi urukundo bangaragarije rwatumye mpindura imitekerereze. Natangiye kubona ko uko niyumvaga atari byo byari bifite agaciro cyane. Abavandimwe n’umugore wanjye utarigeze acika intege baramfashije nongera gutora agatege mu buryo bw’umwuka. Nanone natewe inkunga n’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1993, imwe ifite umutwe uvuga ngo “Nta wukwiriye kugira icyo aryoza Yehova” n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Dukorere Yehova mu budahemuka.”

12 Nyuma y’igihe Jim yongeye kuba umusaza w’itorero. Kuva icyo gihe yagiye afasha abandi bavandimwe gutsinda ibigeragezo nk’ibyo yahuye na byo no gutora agatege mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati “natekerezaga ko nari mfitanye na Yehova imishyikirano ikomeye, ariko mu by’ukuri naribeshyaga. Mbabazwa n’uko nemeye ko ubwibone bumpuma amaso simbone ibintu by’ingenzi kurushaho, ahubwo ngakabya kwibanda ku makosa y’abandi.”—1 Kor 10:12.

13. Umurimo wo kubwiriza ushobora kudufasha kwitoza iyihe mico, kandi se ibyo bigira akahe kamaro?

13 Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza utubumba tukarushaho kuba Abakristo beza? Kumenyesha abandi ubutumwa bwiza bishobora gutuma twitoza kwicisha bugufi n’indi mico igize imbuto z’umwuka w’Imana (Gal 5:22, 23). Tekereza imico myiza wigiye mu murimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, iyo twiganye imico ya Kristo turimbisha ubutumwa tubwiriza, bikaba byatuma abo tubwiriza bahindura imitekerereze. Urugero, Abahamya babiri bo muri Ositaraliya bagiye kubwiriza umuntu arabakankamira, ariko bakomeza kumutega amatwi bamwubashye. Icyakora nyuma yaho yababajwe n’ukuntu yari yitwaye, maze yandikira ibiro by’ishami. Yaranditse ati “nifuzaga gusaba imbabazi abo bantu babiri bihangana cyane kandi bicisha bugufi, bitewe n’uko nakabije kwigira umukiranutsi no kwishyira hejuru. Nabaye umupfapfa kuba nararwanyije abantu bavuga Ijambo ry’Imana kandi nkabirukana.” Ese iyo abo babwiriza barakara, niyo biba mu rugero ruto cyane, uwo muntu yari kwandika ayo magambo? Birashoboka ko atari kuyandika. Mu by’ukuri rero, umurimo wo kubwiriza uradufasha twe ubwacu, ugafasha n’abo tubwiriza.

ISHINGIKIRIZE KURI YEHOVA MU GIHE UBUMBA ABANA BAWE

14. Ni iki ababyeyi bagomba gukora niba bifuza kubumba abana babo neza?

14 Abana hafi ya bose bashishikazwa no kwiga ibintu bishya, kandi bicisha bugufi (Mat 18:1-4). Ku bw’ibyo, ababyeyi b’abanyabwenge bihatira gucengeza ukuri mu mitima no mu bwenge by’abana babo kandi bakabatoza kugukunda (2 Tim 3:14, 15). Icyakora kugira ngo ababyeyi babigereho, bagomba kubanza gucengeza ukuri mu mitima yabo ubwabo, kandi bakihatira kukugenderamo. Iyo ababyeyi babikoze, abana bumva ukuri bakanakwibonera mu mibereho y’ababyeyi babo. Ikindi kandi, bitoza kubona ko ababyeyi babo babahana bitewe n’uko babakunda, kandi ko bigaragaza urukundo rwa Yehova.

15, 16. Ababyeyi bagaragaza bate ko biringira Imana mu gihe umwana wabo aciwe?

15 Ariko kandi, nubwo abana baba bararezwe n’ababyeyi b’Abakristo, bamwe bareka ukuri cyangwa bagacibwa mu itorero, bikababaza umuryango wabo cyane. Mushiki wacu wo muri Afurika y’Epfo yaravuze ati “igihe musaza wanjye yacibwaga, numvaga ari nk’aho apfuye. Byanshenguye umutima.” We n’ababyeyi be babyitwayemo bate? Bakurikije amabwiriza atangwa n’Ijambo ry’Imana. (Soma mu 1 Abakorinto 5:11, 13.) Ababyeyi be baravuze bati “twiyemeje gukurikiza ibivugwa muri Bibiliya, tuzirikana ko gukora ibyo Imana ishaka ari byo byari gutuma tugera ku byiza. Twabonaga ko gucibwa mu itorero ari igihano gitangwa na Yehova, kandi twemeraga ko ahana umuntu abitewe n’uko amukunda, akamuhana mu rugero rukwiriye. Bityo, twavuganaga n’uwo muhungu wacu ari uko gusa hari ikibazo cyo mu muryango gisaba ko tuvugana na we.”

16 Uwo muhungu wabo yabyakiriye ate? Yaravuze ati “nari nzi ko abagize umuryango wanjye batanyanga, ahubwo bumviraga Yehova n’umuryango we.” Yongeyeho ati “iyo uhatiwe kwinginga Yehova ngo agufashe kandi akubabarire, ni bwo wibonera neza ko umukeneye.” Tekereza ukuntu uwo muryango wishimye igihe umuhungu wabo yagarurwaga mu itorero. Koko rero, iyo twiringiye Imana mu nzira zacu zose bitugirira akamaro.—Imig 3:5, 6; 28:26.

17. Kuki twagombye kugandukira Yehova mu mibereho yacu, kandi se ibyo bizatugirira akahe kamaro?

17 Umuhanuzi Yesaya yavuze ko igihe Abayahudi bihannye bari kuba bavuye mu bunyage, bari kuvuga bati “Yehova, uri Data. Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu. Twese turi umurimo w’amaboko yawe.” Hanyuma bari kumwinginga bati “ntuzahore wibuka icyaha cyacu iteka ryose. Turakwinginze, dore twese turi ubwoko bwawe” (Yes 64:8, 9). Natwe nitwicisha bugufi tukagandukira Yehova kandi tukabigaragaza mu mibereho yacu, azadukunda cyane nk’uko yakundaga umuhanuzi Daniyeli. Ikindi kandi, Yehova azakomeza kutubumba binyuze ku Ijambo rye, umwuka wera n’umuryango we, ku buryo umunsi umwe tuzahagarara imbere ye turi “abana b’Imana” batunganye.—Rom 8:21.