Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uribuka?

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Kuki Yehova yemereraga Abisirayeli kujya mu ntambara?

Yehova arangwa n’urukundo. Ariko rimwe na rimwe yajyaga yemera ko abagize ubwoko bwe bajya mu ntambara, bitewe n’uko babaga bugarijwe n’akaga kandi bakandamizwa. Ariko icyo gihe ni we wahitagamo igihe intambara igomba kubera n’abagomba kuyirwana.—w15 1/11, ipaji ya 4-5.

Ni ibihe bintu by’ingenzi ababyeyi bakora kugira ngo batoze abana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova?

Ni iby’ingenzi ko ababyeyi bakunda abana babo bageze mu gihe cy’amabyiruka kandi bakabaha urugero mu birebana no kwicisha bugufi. Nanone ni iby’ingenzi ko ababyeyi bagaragaza ubushishozi kandi bakihatira kubumva.—w15 15/11, ipaji ya 9-11.

Kuki papa atari we musimbura wa Petero?

Muri Matayo 16:17, 18 ntihavuga ko intumwa Petero yari kuba umutware w’itorero rya gikristo. Bibiliya igaragaza ko Petero atahawe ubutware, ahubwo ko Yesu ari we wari kuba ibuye rikomeza umutwe w’imfuruka y’itorero (1 Pet 2:4-8).—w15 1/12, ipaji ya 12-14.

Ni ibihe bintu twagombye gusuzuma mbere yo kuvuga?

Kugira ngo dukoreshe neza ururimi rwacu, tugomba kuzirikana ibi bikurikira: (1) igihe cyo kuvuga (Umubw 3:7), (2) amagambo twavuga (Imig 12:18), (3) uko twayavuga (Imig 25:15).—w15 15/12, ipaji ya 19-22.

Ni ubuhe buryo butandukanye bwo guhemuka Abakristo birinda?

Abakristo b’ukuri birinda kubeshya bagenzi babo no kubasebya. Ntibabeshyera abandi cyangwa ngo babaharabike, kandi ntibariganya cyangwa ngo bibe.—wp16.1, ipaji ya 5.

“Abakuru b’abatambyi” bavugwa muri Bibiliya ni ba nde?

Amagambo ngo “Abakuru b’abatambyi,” uko bigaragara yerekeza ku batambyi bari bakomeye kurusha abandi, harimo n’abahoze ari abatambyi bakuru bakaza kuvanwa kuri iyo nshingano.—wp16.1, ipaji ya 10.

Twagombye kubona dute umuntu urya ku mugati akanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso?

Abakristo ntibafata mu buryo budasanzwe abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso. Umuntu wasutsweho umwuka by’ukuri, ntaba yifuza gufatwa muri ubwo buryo, kandi ntaba yifuza kugenda yamamaza ibyiringiro Imana yamuhaye (Mat 23:8-12).—w16.01, ipaji ya 23-24.

Gusuzuma icyatumye Aburahamu aba incuti y’Imana bitwigisha iki?

Aburahamu ashobora kuba yaramenye Imana abifashijwemo na Shemu. Yarushijeho kumenya Imana binyuze ku byo yamukoreye we n’umuryango we. Natwe dushobora kumwigana.—w16.02, ipaji ya 9-10.

Ni nde washyize ibice n’imirongo muri Bibiliya?

Mu kinyejana cya 13 umuyobozi w’idini witwaga Stephen Langton yashyize ibice muri Bibiliya. Abanditsi b’Abayahudi babanje gushyira imirongo mu Byanditswe by’igiheburayo, hanyuma mu kinyejana cya 16 umuhanga witwa Robert Estienne ashyira imirongo mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo.—wp16.2, ipaji ya 14-15.

Ese igihe Satani yageragezaga Yesu, yaba koko yaramujyanye ku rusengero?

Ntitubizi neza. Muri Matayo 4:5 no muri Luka 4:9 humvikanisha ko Satani ashobora kuba yarahamujyanye mu iyerekwa, cyangwa Yesu akaba yarahagaze ahantu hari harehare kurusha ahandi ku rusengero.—w16.03, ipaji ya 31-32.

Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza dukora ushobora kumera nk’ikime?

Ikime kiza gake gake kandi kigarura ubuyanja. Ubusanzwe ni umugisha utangwa n’Imana (Guteg 33:13). Ibyo abagize ubwoko bw’Imana bose hamwe bakora mu murimo wo kubwiriza, na byo biba bimeze nk’ikime.—w16.04, ipaji ya 4.