Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuco w’Imana urusha agaciro diyama

Umuco w’Imana urusha agaciro diyama

Kuva kera abantu babonaga ko diyama ari ibuye ry’agaciro kenshi cyane. Hari n’iziba zifite agaciro k’amadolari abarirwa muri za miriyoni. Ariko se hari ibindi bintu Imana ibona ko bifite agaciro kurusha diyama cyangwa andi mabuye y’agaciro?

Umubwiriza utarabatizwa wo muri Arumeniya witwa Haykanush, yatoye pasiporo hafi y’iwe. Muri iyo pasiporo hari harimo ikarita ya banki n’amafaranga menshi. Yabibwiye umugabo we na we wari umubwiriza utarabatizwa.

Uwo muryango wari ufite ibibazo by’ubukungu kandi bari bafite ideni. Ariko biyemeje kugeza ayo mafaranga kuri nyirayo bakoresheje aderesi yari muri iyo pasiporo. Umugabo wari wayataye hamwe n’umuryango we baratangaye cyane. Haykanush n’umugabo we babasobanuriye ko kuba ari inyangamugayo byaterwaga n’ibyo bigaga muri Bibiliya. Bumvaga ko bagomba kuba inyangamugayo kandi baboneyeho uburyo bwo kuvuga ibirebana n’Abahamya ba Yehova, banasigira uwo muryango bimwe mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Uwo muryango wifuje guha Haykanush amafaranga y’ishimwe, ariko ntiyayemera. Ku munsi ukurikiyeho, umugore wa wa mugabo yasuye umuryango wa Haykanush, amwingingira kwakira impeta ya diyama yari amuhaye nk’ikimenyetso cyo kubashimira.

Kimwe n’uwo muryango, abantu benshi bashobora gutangazwa n’ubunyangamugayo Haykanush n’umugabo we bagaragaje. Ariko se na Yehova byamutangaza? Kuba barabaye inyangamugayo yabyakiriye ate? Ese byari ngombwa ko baba inyangamugayo?

IMICO Y’AGACIRO KENSHI KURUTA IBINTU BIHENZE

Ibisubizo by’ibyo bibazo ntibigoye kubibona. Impamvu ni uko abagaragu b’Imana bemera ko kugaragaza imico ya Yehova ari byo by’agaciro kenshi mu maso ye kuruta diyama, zahabu cyangwa ibindi bintu by’agaciro. Koko rero, ibyo Yehova abona ko ari iby’agaciro bitandukanye n’ibyo abantu benshi baha agaciro (Yes 55:8, 9). Abagaragu ba Yehova babona ko kugaragaza imico ye mu buryo bwuzuye ari ibintu bitagereranywa.

Ibyo dushobora kubibonera ku byo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubushishozi n’ubwenge. Mu Migani 3:13-15 hagira hati “hahirwa umuntu wabonye ubwenge, n’umuntu wungutse ubushishozi, kuko kuronka ubwenge biruta kuronka ifeza, kandi kubugira biruta kugira zahabu. Bufite agaciro kenshi kuruta amabuye ya marijani, kandi mu bindi bintu byose bigushimisha nta cyahwana na bwo.” Uko bigaragara, Yehova aha agaciro imico nk’iyo kuruta ubutunzi ubwo ari bwo bwose.

Bite se ku birebana no kuba inyangamugayo?

Yehova na we ubwe ni inyangamugayo, ‘ntashobora kubeshya’ (Tito 1:2). Nanone kandi, yahumekeye intumwa Pawulo yandikira Abakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere ati “mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Heb 13:18.

Yesu Kristo yatanze urugero rwiza mu birebana no kuba inyangamugayo. Urugero, ibuka igihe Umutambyi Mukuru Kayafa yamubwiraga ati “nkurahije Imana nzima, tubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana!” Yesu yareruye avuga ko ari we Mesiya, nubwo yari azi ko kuvugisha ukuri byashoboraga gutuma Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rumushinja gutuka Imana bikamuviramo kwicwa.—Mat 26:63-67.

Byifashe bite se kuri twe? Ese niba tubona ko hari inyungu dushobora kubona turamutse tutavuze ukuri kose cyangwa tukakugoreka, nabwo tuzakomeza kuba inyangamugayo?

KUBA INYANGAMUGAYO NTIBYOROSHYE

Muri iyi minsi y’imperuka, aho abantu benshi ‘bikunda, bagakunda n’amafaranga,’ kuba inyangamugayo ntibyoroshye (2 Tim 3:2). Ibibazo by’ubukungu n’ibura ry’akazi bishobora gutuma abantu bataba inyangamugayo. Benshi bumva ko ubujura, uburiganya cyangwa ibindi bikorwa by’ubuhemu nta cyo bitwaye. Iyo myumvire irogeye hose ku buryo iyo ari ibintu bibyara inyungu, benshi bumva ko kuba inyangamugayo nta cyo biba bivuze. Ndetse n’Abakristo bamwe na bamwe bagiye bafata imyanzuro igayitse kugira ngo babone “inyungu zishingiye ku buhemu,” bituma badakomeza kugira igihagararo cyiza mu itorero.—1 Tim 3:8; Tito 1:7.

Icyakora, benshi mu Bakristo bigana Yesu. Bazirikana ko imico y’Imana ari yo y’agaciro kenshi kurusha ubutunzi cyangwa izindi nyungu izo ari zo zose. Bityo rero, Abakristo bakiri bato birinda gukopera ku ishuri bashaka kubona amanota menshi (Imig 20:23). Ni iby’ukuri ko kuba inyangamugayo atari ko buri gihe tubishimirwa, nk’uko byagendekeye Haykanush. Nyamara kandi, kuba inyangamugayo ni byiza mu maso y’Imana, kandi bituma dukomeza kugira umutimanama utaducira urubanza, ibyo bikaba ari iby’agaciro rwose.

Ibyabaye kuri Gagik birabigaragaza. Yagize ati “mbere yo kuba Umukristo, nakoreraga isosiyete nini. Kugira ngo nyirayo atishyura imisoro uko bikwiriye, yerekanaga inyungu nke ugereranyije n’uko sosiyete yungukaga. Kuko nari umuyobozi mukuru, nagombaga gushaka ushinzwe imisoro nkamuha ruswa, bityo akirengagiza uburiganya bwa sosiyete yacu. Ku bw’iyo mpamvu, nari nzwiho kutaba inyangamugayo. Igihe nigaga ukuri, nanze gukomeza gukora ibyo bintu nubwo nahembwaga neza. Ahubwo natangiye kwikorera. Kandi kuva ngitangira, nandikishije isosiyete yanjye ndetse nkishyura imisoro yose.”—2 Kor 8:21.

Gagik akomeza agira ati “amafaranga ninjizaga yagabanutseho kimwe cya kabiri, bituma gutunga umuryango wanjye bingora. Ariko ubu, numva ari bwo nishimye. Mfite umutimanama ukeye imbere ya Yehova. Mbera urugero rwiza abahungu banjye babiri kandi nahawe inshingano mu itorero. Ubu abashinzwe imisoro n’abandi dukorana, bazi ko ndi inyangamugayo.”

YEHOVA ARADUFASHA

Yehova akunda abarimbisha inyigisho ze bagaragaza imico ye ihebuje, hakubiyemo n’uwo kuba inyangamugayo (Tito 2:10). Yahumekeye Umwami Dawidi avuga amagambo atanga icyizere, agira ati “nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya.”—Zab 37:25.

Ibyabaye kuri Rusi w’indahemuka birabigaragaza. Yiziritse kuri nyirabukwe Nawomi, aho kumusiga ageze mu za bukuru. Rusi yimukiye muri Isirayeli, aho yashoboraga gusenga Imana y’ukuri (Rusi 1:16, 17). Igihe yari muri Isirayeli, yagaragaje ko ari inyangamugayo n’umunyamwete, akajya ahumba nk’uko Amategeko yabiteganyaga. Yehova ntiyigeze atererana Rusi na Nawomi kandi na nyuma yaho ntiyatereranye Dawidi (Rusi 2:2-18). Yehova yakoze ibirenze guha Rusi ibyo yari akeneye mu buryo bw’umubiri. Yaranamutoranyije ngo abe nyirakuru w’Umwami Dawidi ndetse n’uwa Mesiya wasezeranyijwe.—Rusi 4:13-17; Mat 1:5, 16.

Bamwe mu bagaragu ba Yehova bashobora kugera mu mimerere ituma kubona iby’ibanze bakeneye bibagora cyane. Aho guca iy’ubusamo bahemutse, bihatira gukorana umwete kandi bihanganye. Muri ubwo buryo baba bagaragaje ko baha agaciro imico ihebuje y’Imana, hakubiyemo kuba inyangamugayo, aho gushyira imbere ubutunzi ubwo ari bwo bwose.—Imig 12:24; Efe 4:28.

Kimwe na Rusi wabayeho mu bihe bya kera, Abakristo bo hirya no hino ku isi bagaragaje ko bizera ko Yehova ashobora kubafasha. Biringiye byimazeyo Yehova watanze isezerano rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana” (Heb 13:5). Yehova yakomeje kugaragaza ko yiteguye kwita ku bababaye bakomeza kuba inyangamugayo. Yasohoje isezerano rye abaha ibyo baba bakeneye.—Mat 6:33.

Mu by’ukuri, abantu baha agaciro kenshi diyama n’andi mabuye y’agaciro. Ariko Data wo mu ijuru we abona ko iyo tubaye inyangamugayo kandi tukagaragaza indi mico ye, ari byo by’agaciro kurusha amabuye y’agaciro ayo ari yo yose.

Kuba inyangamugayo bidufasha gukomeza kugira umutimanama ukeye no kubwiriza dushize amanga