Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntukemere ko amakosa y’abandi aguca intege

Ntukemere ko amakosa y’abandi aguca intege

“Mukomeze . . . kubabarirana rwose.”—KOLO 3:13.

INDIRIMBO: 121, 75

1, 2. Bibiliya yari yarahanuye ite ko abagize ubwoko bwa Yehova bari kwiyongera?

ABAGARAGU ba Yehova bizerwa bo ku isi, ni ukuvuga Abahamya be, bagize umuryango wihariye rwose. Mu by’ukuri, ugizwe n’abantu badatunganye kandi bakora amakosa. Nubwo bimeze bityo ariko, umwuka w’Imana watumye itorero ryayo ryo ku isi hose ryaguka, kandi rigera kuri byinshi. Nimucyo dusuzume bimwe mu bintu Yehova yatumye bigerwaho, nubwo akoresha abantu badatunganye.

2 Igihe iminsi y’imperuka yatangiraga mu mwaka wa 1914, abagaragu b’Imana bo ku isi bari bake. Icyakora Yehova yahaye umugisha umurimo wo kubwiriza bakoraga. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abantu bashya babarirwa muri za miriyoni bize ukuri kwa Bibiliya, baba Abahamya ba Yehova. Yehova yari yaravuze ibirebana n’uko kwiyongera gutangaje, agira ati “uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye. Jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo” (Yes 60:22). Ubwo buhanuzi bwasohoye muri iyi minsi y’imperuka. Mu by’ukuri, hari ibihugu byinshi bifite umubare muto w’abaturage ugereranyije n’umubare w’abagaragu b’Imana bo hirya no hino ku isi muri iki gihe.

3. Abagaragu b’Imana bagaragaje bate urukundo?

3 Nanone muri iki gihe, Yehova yafashije abagize ubwoko bwe kurushaho kwitoza umuco we uruta iyindi, ari wo w’urukundo (1 Yoh 4:8). Yesu wiganye urukundo rwa se yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane . . . Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yoh 13:34, 35). Ibyo byagaragaye ko ari ngombwa cyane mu myaka ya vuba aha, ubwo ibihugu byishoraga mu ntambara zamennye amaraso menshi. Urugero, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose gusa, hapfuye abantu bagera kuri miriyoni 55. Ariko Abahamya ba Yehova ntibifatanyije muri ubwo bwicanyi bwageze ku isi hose. (Soma muri Mika 4:1, 3.) Ibyo byatumye batagibwaho n’urubanza rw’“amaraso y’abantu bose.”—Ibyak 20:26.

4. Kuki kuba abagaragu ba Yehova biyongera ari ibintu bishishikaje?

4 Abagaragu b’Imana bakomeza kwiyongera nubwo bari mu isi irangwa n’ubugome, iyo Bibiliya ivuga ko iyoborwa na Satani, we ‘mana y’iyi si’ (2 Kor 4:4). Ayobora imiryango yo mu rwego rwa politiki yo muri iyi si, akayobora n’itangazamakuru ryayo. Ariko kandi, ntashobora guhagarika umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Icyakora kubera ko Satani azi ko ashigaje igihe gito, agerageza kuyobya abantu kugira ngo bave mu gusenga k’ukuri, kandi akoresha uburyo butandukanye bwatuma abigeraho.—Ibyah 12:12.

ESE UZAKOMEZA KUBA INDAHEMUKA?

5. Kuki hari igihe abandi bashobora kutubabaza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

5 Itorero rya gikristo ridushishikariza gukunda Imana na bagenzi bacu. Yesu yavuze ko ari uko byari kugenda. Igihe yasubizaga ikibazo kirebana n’itegeko rikomeye kuruta ayandi, yaravuze ati “‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’” (Mat 22:35-39). Icyakora, Bibiliya igaragaza neza ko twese tudatunganye bitewe n’icyaha twarazwe na Adamu. (Soma mu Baroma 5:12, 19.) Ku bw’ibyo, hari igihe abantu bo mu itorero bashobora kuvuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Ibyo bishobora kugerageza urukundo dukunda Yehova n’abagize ubwoko bwe. Tuzakora iki nibitubaho? Abagaragu b’Imana b’indahemuka bo mu bihe bya kera na bo bajyaga bavuga cyangwa bagakora ibintu bibabaza bagenzi babo, kandi dushobora kuvana amasomo ku byo Bibiliya ibavugaho.

Iyo uza kuba wari muri Isirayeli mu gihe cya Eli n’abahungu be, wari kwitwara ute? (Reba paragarafu ya 6)

6. Ni mu buhe buryo Eli yananiwe guhana abahungu be?

6 Urugero, Umutambyi Mukuru Eli yari afite abahungu babiri bakerensaga amategeko ya Yehova. Bibiliya igira iti “abahungu ba Eli bari imburamumaro; ntibitaga kuri Yehova” (1 Sam 2:12). Nubwo se w’abo bahungu yagiraga uruhare rukomeye mu guteza imbere ugusenga k’ukuri, bo bakoraga ibyaha bikomeye. Eli yari abizi kandi yagombye kuba yarabahannye, ariko ntiyabikoze. Ibyo byatumye Imana icira urubanza inzu ya Eli yose (1 Sam 3:10-14). Nyuma y’igihe, abamukomokagaho ntibari bagifite uburenganzira bwo kuba abatambyi bakuru. Iyaba wari uriho mu gihe cya Eli, ukabona ukuntu yirengagizaga ibyaha by’abahungu be, wari kubyifatamo ute? Ese byari kuguca intege kugeza ubwo ureka gukorera Imana?

7. Ni mu buhe buryo Dawidi yakoze icyaha gikomeye, kandi se Imana yabikozeho iki?

7 Yehova yakundaga Dawidi, akabona ko ari umuntu “umeze nk’uko umutima we ushaka” (1 Sam 13:13, 14; Ibyak 13:22). Ariko nyuma yaho Dawidi yasambanye na Batisheba amutera inda. Ibyo byabaye igihe umugabo we Uriya yari yaragiye ku rugamba. Igihe yatahaga, Dawidi yagerageje gutuma aryamana na Batisheba kugira ngo umwana navuka bazagire ngo ni uwa Uriya. Uriya ntiyakoze ibyo Dawidi yifuzaga, bituma Dawidi ategeka ko yicirwa ku rugamba. Dawidi yaryojwe icyo cyaha mu buryo bukomeye kuko Imana yamuteje ibyago we n’inzu ye (2 Sam 12:9-12). Icyakora, Imana yagaragarije imbabazi uwo mugabo wakomeje kugendera imbere yayo ‘afite umutima uboneye’ (1 Abami 9:4). Ese iyo uza kuba wari umwe mu bagize ubwoko bw’Imana icyo gihe, wari kubyitwaramo ute? Ese imyitwarire mibi ya Dawidi yari gutuma ucika intege?

8. (a) Ni mu buhe buryo Petero yarenze ku byo yari yavuze? (b) Kuki Yehova yakomeje gukoresha Petero nubwo yakoze amakosa?

8 Urundi rugero dusanga muri Bibiliya ni urw’intumwa Petero. Yesu yari yaramutoranyije ngo abe intumwa ye, ariko hari igihe Petero yavugaga cyangwa agakora ibintu nyuma yaho akabyicuza. Reka dufate urugero. Igihe Yesu yari ageze mu bihe bikomeye, intumwa zaramutereranye. Mbere yaho Petero yari yavuze ko nubwo abandi bamutererana we atari kubikora (Mar 14:27-31, 50). Nyamara kandi igihe Yesu yafatwaga, intumwa zose, na Petero arimo, zaramutaye. Petero yanahakanye incuro nyinshi ko atazi Yesu (Mar 14:53, 54, 66-72). Icyakora Petero yagaragaje ko yicujije kandi Yehova yakomeje kumukoresha. Ese iyo uza kuba wari umwigishwa wa Yesu icyo gihe, ibyo Petero yakoze byari gutuma udakomeza kubera Yehova indahemuka?

9. Kuki wizera ko buri gihe Imana ica imanza zitabera?

9 Izo zari zimwe mu ngero z’abantu bakoze ibintu bikababaza abandi. Hari n’izindi ngero nyinshi z’abantu bakoreraga Yehova bo mu binyejana byashize n’abo mu myaka ya vuba aha, bakoze ibikorwa bibi bakababaza abandi. Ariko icyo dushaka kuvuga ni iki: ibintu nk’ibyo nibikubaho uzitwara ute? Ese uzemera ko amakosa y’abandi aguca intege ku buryo witandukanya na Yehova n’abagize ubwoko bwe, hakubiyemo n’abo mu itorero ryawe? Cyangwa uzazirikana ko Yehova agira imbabazi kandi ko ashobora guha abakosheje igihe kugira ngo bihane? Ku rundi ruhande, hari igihe abakoze ibyaha bikomeye badaha agaciro imbabazi za Yehova kandi ntibihane. Ese nibigenda bityo, uziringira ko mu gihe gikwiriye Yehova azacira urubanza abanyabyaha nk’abo, wenda akabakura mu itorero?

KOMEZA KUBA INDAHEMUKA

10. Igihe Yuda Isikariyota na Petero bakosaga, Yesu yabyitwayemo ate?

10 Bibiliya irimo inkuru z’abagaragu b’Imana bakomeje kubera Yehova indahemuka n’ubwoko bwe, nubwo abari babakikije bakoraga amakosa akomeye cyane. Urugero, Yesu yakesheje ijoro ryose asenga Se, maze abona gutoranya intumwa ze 12. Yuda Isikariyota yari umwe muri zo. Nyuma yaho igihe Yuda yagambaniraga Kristo, ntiyigeze yemera ko ubwo bugambanyi bwangiza imishyikirano yari afitanye na Se Yehova, kandi ni na ko byagenze igihe Petero yamwihakanaga (Luka 6:12-16; 22:2-6, 31, 32). Yesu yari azi neza ko ibyabaye bitari ikosa rya Yehova n’abagize ubwoko bwe muri rusange. Yesu yakomeje gukora umurimo we nubwo bamwe mu bigishwa be bamutengushye. Yehova yamugororeye amuzura mu bapfuye, bityo Yesu aba Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru.—Mat 28:7, 18-20.

11. Ni iki Bibiliya yari yaravuze ku birebana n’abagaragu ba Yehova muri iki gihe?

11 Kuva kera, Yesu yari afite ibintu bifatika yashingiragaho agirira icyizere Yehova n’abagize ubwoko bwe, kandi n’ubu ni uko. Koko rero, iyo dusuzumye ibintu Yehova arimo akora binyuze ku bagaragu be muri iyi minsi y’imperuka, tubona ko bitangaje cyane. Nta bandi bantu bigisha ukuri ku isi hose, kuko Yehova atabayobora nk’uko ayobora itorero rye ryunze ubumwe muri iki gihe. Muri Yesaya 65:14 hagaragaza imimerere yo mu buryo bw’umwuka iranga abagaragu ba Yehova. Hagira hati “dore abagaragu banjye bazarangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima.”

12. Twagombye kubona dute amakosa y’abandi?

12 Abagaragu ba Yehova bishimira ibintu byiza bakora bitewe n’uko abayobora. Ibinyuranye n’ibyo, isi iyoborwa na Satani yo ni nkaho iri mu gahinda kuko ibintu bigenda birushaho kuzamba. Turamutse tugeretse kuri Yehova cyangwa ku itorero rye amakosa akorwa na bake mu bagaragu be, byaba ari ukwishuka kandi ntibyaba bihuje n’ubwenge. Tugomba gukomeza kubera Yehova indahemuka, tugakurikiza ubuyobozi aduha kandi tukiga uko dukwiriye kwitwara mu gihe abandi bakoze amakosa.

UKO TWAKWITWARA MU GIHE ABANDI BAKOSHEJE

13, 14. (a) Kuki tugomba kwihanganirana? (b) Ni irihe sezerano dukwiriye guhoza mu bwenge?

13 None se twakwitwara dute mu gihe umwe mu bagaragu b’Imana avuze cyangwa agakora ikintu kikatubabaza? Ihame rya Bibiliya ryadufasha ni iri: “ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa” (Umubw 7:9). Tugomba kwemera ko hashize imyaka igera ku 6.000 abantu batakaje ubutungane bari bafite muri Edeni. Abantu badatunganye babangukirwa no gukora amakosa. Ku bw’ibyo rero, ntidukwiriye kwitega ibitangaza ku Bakristo bagenzi bacu kandi ngo twemere ko amakosa yabo atubuza ibyishimo duterwa no kuba turi abagaragu b’Imana muri iyi minsi ya nyuma. Ikosa rikomeye kurushaho ni uko twakwemera ko amakosa y’abandi aduca intege maze tukava mu muryango wa Yehova. Ibyo biramutse bibaye, twatakaza inshingano ihebuje dufite yo gukorera Imana kandi tukabura ibyiringiro byo kuzaba mu isi nshya.

14 Kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo byinshi n’ibyiringiro bihamye, twifuza guhoza mu bwenge isezerano rihumuriza Yehova yatanze, agira ati “dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya; ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa” (Yes 65:17; 2 Pet 3:13). Ntukemere ko amakosa y’abandi akubuza kubona imigisha nk’iyo.

15. Yesu yavuze ko twagombye gukora iki mu gihe abandi bakosheje?

15 Icyakora kuko tutaragera mu isi nshya, twagombye kuzirikana uko Imana yifuza ko twitwara mu gihe abandi bavuze cyangwa bagakora ibintu bikatubabaza. Urugero, ihame tugomba kwibuka ni iryo Yesu yavuze agira ati “nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu. Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.” Nanone, wibuke ko igihe Petero yabazaga Yesu niba twagombye kubabarira “kugeza incuro ndwi,” yamushubije ati “sinkubwiye ngo uzageze ku ncuro ndwi, ahubwo uzageze ku ncuro mirongo irindwi n’indwi.” Uko bigaragara, icyo Yesu yashakaga ko tumenya ni uko twagombye guhora twiteguye kubabarira.—Mat 6:14, 15; 18:21, 22.

16. Ni uruhe rugero rwiza Yozefu yatanze?

16 Yozefu, imfura mu bahungu babiri Yakobo yabyaranye na Rasheli, yatanze urugero rwiza mu birebana n’uko twakwitwara mu gihe abandi badukoshereje. Abavandimwe icumi bavukanaga kuri se bamugiriye ishyari kuko se yamukundaga cyane, bituma bamugurisha ngo ajye kuba umucakara. Nyuma y’imyaka myinshi, ibintu byiza yakoreye muri Egiputa byatumye aba uwa kabiri ku mutegetsi w’icyo gihugu. Igihe hateraga inzara, abavandimwe ba Yozefu bagiye muri Egiputa kugura ibyokurya ariko ntibamumenya. Yozefu yashoboraga gukoresha ubutware yari afite akihimura ku bavandimwe be. Aho kubigenza atyo, yarabagerageje ngo arebe niba barahinduye imyifatire. Igihe yabonaga neza ko bari barahindutse, yarabibwiye. Nyuma yaje kubabwira ati “ntimugire ubwoba. Jye ubwanjye nzakomeza kubaha ibyokurya, mwe n’abana banyu.” Bibiliya ikomeza igira iti “uko ni ko yabahumurije, ababwira amagambo abagarurira icyizere.”—Intang 50:21.

17. Uzakora iki abandi nibagukosereza?

17 Nanone ni iby’ubwenge kwibuka ko dushobora gukosereza abandi kubera ko twese dukora amakosa. Nidutahura ko hari uwo twakoshereje, Bibiliya itugira inama yo kumusanga maze tugakemura ibibazo. (Soma muri Matayo 5:23, 24.) Kubera ko iyo abandi badakomeje kuzirikana amakosa twabakoreye bidushimisha, natwe twagombye kubigenza dutyo. Mu Bakolosayi 3:13 hatugira inama igira iti “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.” Urukundo rwa gikristo “ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe,” nk’uko bivugwa mu 1 Abakorinto 13:5. Nitubabarira abandi, Yehova na we azatubabarira. Mu gihe abandi badukoshereje, twebwe Abakristo twagombye kwigana ukuntu Data atubabarira iyo twakosheje.—Soma muri Zaburi ya 103:12-14.