Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya Yesu Kristo, we ushyira ikimenyetso ku bazarokoka

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino n’abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura bavugwa mu iyerekwa rya Ezekiyeli bagereranya iki?

Bagereranya ingabo zo mu ijuru zakoreshejwe igihe Yerusalemu yarimburwaga, kandi zikaba zizongera gukoreshwa igihe isi mbi ya Satani izaba irimburwa kuri Harimagedoni. Kuki ibi bisobanuro bishya bikwiriye?

Ezekiyeli amaze kubona ibintu bibi byakorwaga mbere y’uko Yerusalemu y’abahakanyi irimburwa mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, yeretswe uko ibintu byari kugenda bikurikirana kugeza igihe yari kurimburirwa. Yabonye abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura. Nanone yabonye muri bo umugabo wari wambaye “umwenda mwiza cyane” kandi afite “ihembe ry’umwanditsi ririmo wino” (Ezek 8:6-12; 9:2, 3). Yehova yabwiye uwo mugabo ati ‘genda unyure mu mugi, maze ushyire ikimenyetso mu ruhanga rw’abantu batakishwa n’ibizira byose bihakorerwa bikabanihisha.’ Hanyuma ba bagabo bitwaje intwaro zirimbura basabwe kwica umuntu wese wo mu mugi udafite ikimenyetso (Ezek 9:4-7). Iryo yerekwa ritwigisha iki, kandi se uwo mugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya nde?

Ubwo buhanuzi bwatanzwe mu mwaka wa 612 Mbere ya Yesu, kandi bwari gusohora ku ncuro ya mbere igihe ingabo z’Abanyababuloni zari kurimbura Yerusalemu, hakaba haraburaga imyaka itanu gusa. Nubwo Abanyababuloni b’abapagani ari bo bari kuyirimbura, ni Yehova wari kuba abakoresheje kugira ngo asohoze urubanza rwe (Yer 25:9, 15-18). Yehova yari kubakoresha kugira ngo ahane abari bagize ubwoko bwe b’abahakanyi. Icyakora si ko abantu bose bari kurimburwa. Abakiranutsi ntibari kurimburanwa n’ababi. Yehova abigiranye urukundo yateganyije uko yarokora Abayahudi batishimiraga ibizira byakorerwaga muri uwo mugi.

Ezekiyeli ntiyagize uruhare mu gushyira ikimenyetso ku bantu cyangwa kubarimbura. Ahubwo abamarayika ni bo bari gusohoza urubanza. Ubwo rero binyuze ku buhanuzi bwe, dushobora gusa n’abareba uko mu ijuru ibintu byari byifashe. Yehova ntiyari yahaye abamarayika inshingano yo gutegura igikorwa cyo kurimbura ababi gusa, ahubwo bagombaga no gushyira ikimenyetso ku bakiranutsi kugira ngo batarimbuka. *

Kera twasobanuraga ko mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya abasigaye basutsweho umwuka. Twatekerezaga ko abakira neza ubutumwa tubwiriza, baba bashyizweho ikimenyetso cyo kuzarokoka. Icyakora mu myaka ya vuba aha, byagaragaye ko dukwiriye guhindura uko twasobanuraga iyo nyigisho. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 25:31-33, Yesu ni we ucira abantu urubanza. Azaca urubanza rwa nyuma mu gihe cy’umubabaro ukomeye, atandukanye abagereranywa n’intama bazarokoka n’abagereranywa n’ihene bazarimburwa.

None se dukurikije ibyo bisobanuro bishya, ni ayahe masomo tuvana mu iyerekwa rya Ezekiyeli? Hari nibura amasomo atanu.

  1. Igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa, Ezekiyeli na Yeremiya bari abarinzi nk’uko Yesaya na we yari umurinzi mbere yaho. Muri iki gihe, Yehova arimo arakoresha itsinda rito cyane ry’abagaragu be basutsweho umwuka, kugira ngo agaburire abagize ubwoko bwe kandi aburire abandi bantu mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira. Nanone abagaragu ba Kristo bose bagira uruhare mu gutanga uwo muburo.—Mat 24:45-47.

  2. Ezekiyeli ntiyashyize ikimenyetso ku bagombaga kurokoka. Abagaragu b’Imana na bo ntibashyiraho abantu ikimenyetso. Batangariza abantu ubutumwa bwa Yehova, bikaba ari kimwe mu bigize umurimo wo kubwiriza bakora bayobowe n’abamarayika.—Ibyah 14:6.

  3. Mu gihe cya Ezekiyeli nta muntu washyizwe ku gahanga ikimenyetso kigaragara. No muri iki gihe ni uko. Ni iki abantu basabwa gukora kugira ngo bamere nk’abashyizweho ikimenyetso cyo kuzarokoka? Bagomba kwemera ubutumwa babwirizwa, bakambara kamere ya gikristo, bakiyegurira Yehova kandi bagashyigikira abavandimwe ba Kristo mu budahemuka (Mat 25:35-40). Abakora ibyo bazashyirwaho ikimenyetso cyo kurokoka mu mubabaro ukomeye ugiye kuza.

  4. Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, umugabo ufite ihembe ry’umwanditsi ririmo wino agereranya Yesu Kristo, we ushyira ikimenyetso ku bazarokoka. Abagize imbaga y’abantu benshi bazashyirwaho ikimenyetso igihe bazacirwa urubanza, bakabarirwa mu bagereranywa n’intama mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Ibyo bizatuma bashobora guhabwa ubuzima bw’iteka ku isi.—Mat 25:34, 46. *

  5. Mu isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryo muri iki gihe, abagabo batandatu bitwaje intwaro zirimbura bagereranya ingabo za Yesu zo mu ijuru ziri hamwe na we aziyoboye. Vuba aha bazarimbura amahanga, bakureho n’ibibi byose.—Ezek 9:2, 6, 7; Ibyah 19:11-21.

Kumenya ayo masomo y’ingenzi bituma turushaho kwiringira ko Yehova atarimburana abakiranutsi n’ababi (2 Pet 2:9; 3:9). Binatwibutsa akamaro k’umurimo wo kubwiriza ukorwa muri iki gihe. Birakwiriye ko buri wese agezwaho umuburo mbere y’uko imperuka iza.—Mat 24:14.

^ par. 6 Nubwo Baruki (umwanditsi wa Yeremiya), Ebedimeleki w’Umunyetiyopiya n’Abarekabu batari bafite ikimenyetso kigaragara ku gahanga kabo, bararokotse (Yer 35:1-19; 39:15-18; 45:1-5). Bari barashyizweho ikimenyetso cy’ikigereranyo cyari gutuma batarimburwa.

^ par. 12 Si ngombwa ko abasutsweho umwuka b’indahemuka bashyirwaho icyo kimenyetso cy’uko bazarokoka. Ahubwo bazashyirwaho ikimenyetso cya nyuma mbere y’uko bapfa cyangwa mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira.—Ibyah 7:1, 3.