Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ‘akwitaho

Yehova ‘akwitaho

NI IKI kikwemeza ko Yehova Imana akwitaho koko? Impamvu imwe ni uko Bibiliya ibivuga. Muri 1 Petero 5:7 hagira hati “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.” None se ni ikihe kimenyetso ufite kikwemeza ko Yehova akwitaho?

IMANA IHA ABANTU IBIBATUNGA

Yehova atanga urugero mu birebana no kugira ineza n’ubuntu

Imana ifite imico imeze nk’iyo wifuza ku ncuti zawe magara. Abantu bagaragarizanya ineza kandi bakagira ubuntu bakunze kuba incuti magara. Nk’uko ujya ubyibonera, Yehova arangwa n’ineza kandi buri munsi akorera abantu ibikorwa birangwa n’ubuntu. Tekereza kuri uru rugero. Bibiliya ivuga ko “atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa” (Mat 5:45). Izuba n’imvura bitumariye iki? Ni byo Imana ikoresha ikaduha ‘ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yacu umunezero’ (Ibyak 14:17). Koko rero, Yehova atuma isi yera ibyokurya byinshi, kandi mu bintu bidushimisha cyane harimo no kurya ibyokurya biryoshye.

None se kuki hari abantu benshi bicwa n’inzara? Ni ukubera ko akenshi abategetsi b’abantu bibanda ku nyungu za politiki no ku bintu bibazanira ifaranga, aho kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Vuba aha Yehova azakemura icyo kibazo cy’umururumba, igihe azakuraho ubutegetsi buriho ubu akabusimbuza Ubwami bwo mu ijuru buyobowe n’Umwana we. Icyo gihe, nta muntu uzicwa n’inzara. Hagati aho, Imana ikomeza guha abagaragu bayo bizerwa ibibatunga (Zab 37:25). Ese ibyo ntibigaragaza ko Imana yita ku bantu?

YEHOVA ATANGA IGIHE CYE

Yehova atanga urugero mu birebana no gutanga igihe cye

Incuti nziza ikugenera igihe. Ishobora kumarana nawe amasaha menshi muganira ku bintu bibashishikaza. Nanone kandi, incuti nyancuti igutega amatwi yitonze mu gihe uyibwira ibibazo byawe n’ibiguhangayikishije. Ese Yehova na we adutega amatwi yitonze? Yego rwose. Yumva amasengesho yacu. Ni yo mpamvu Bibiliya idushishikariza ‘gusenga ubudacogora.’—Rom 12:12; 1 Tes 5:17.

Yehova yiteguye kumara igihe kingana iki ateze amatwi amasengesho yawe? Hari urugero rwo muri Bibiliya ruduha igisubizo. Mbere y’uko Yesu atoranya intumwa ze, ‘yakesheje ijoro ryose asenga Imana’ (Luka 6:12). Muri iryo sengesho, ashobora kuba yaravuze abigishwa be benshi mu mazina, akagenzura imico ya buri wese n’intege nke ze, maze agasaba Se kumufasha kubatoranya. Izuba ryagiye kurasa Yesu yiringiye neza ko yari yatoranyije abari bujuje ibisabwa kurusha abandi kugira ngo babe intumwa ze. Kubera ko Yehova ari ‘we wumva amasengesho,’ yishimira gutega amatwi abantu bose bamusengana umutima utaryarya (Zab 65:2). Nubwo umuntu yamara amasaha menshi asenga Yehova amubwira ikibazo kimwe kimuhangayikishije cyane, Yehova ntabona ko ari kumutesha igihe.

IMANA YITEGUYE KUBABARIRA

Yehova atanga urugero mu birebana no kubabarira

Hari igihe n’abantu b’incuti magara bibagora kubabarirana. Rimwe na rimwe n’abantu bari bamaze imyaka n’imyaka ari incuti magara bacana umubano, bitewe n’uko bananiwe kubabarirana. Ariko Yehova we ntameze atyo. Bibiliya ishishikariza buri wese kumusaba imbabazi “kuko izamubabarira rwose” (Yes 55:6, 7). Ni iki gituma Imana ihora yiteguye kubabarira?

Ni ukubera ko urukundo rwayo rutagereranywa. Yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo Yesu kugira ngo ikize abantu icyaha kandi ibakurireho ingaruka zacyo (Yoh 3:16). Mu by’ukuri, incungu ikora ibirenze ibyo. Imana ibabarira rwose abantu ikunda ishingiye ku gitambo cya Kristo. Intumwa Yohana yaranditse ati “niba twatura ibyaha byacu, ni iyo kwizerwa kandi irakiranuka: izatubabarira ibyaha byacu” (1 Yoh 1:9). Abantu bashobora gukomeza kugirana na Yehova ubucuti bitewe n’imbabazi ze, kandi ibyo bidukora ku mutima cyane.

IRAGUFASHA IYO UYIKENEYE

Yehova atanga urugero mu birebana no kudufasha mu gihe tumukeneye

Incuti nyakuri ifasha abandi iyo babikeneye. Ese Yehova na we arabikora? Ijambo rye rigira riti “nubwo [umugaragu w’Imana] yagwa ntazarambarara hasi, kuko Yehova amufashe ukuboko” (Zab 37:24). Yehova ‘afata’ ukuboko abagaragu be mu buryo bwinshi. Zirikana iyi nkuru y’ibyabereye ku kirwa cya Karayibe cya St. Croix.

Hari umukobwa ukiri muto wateshwaga umutwe n’abanyeshuri biganaga, kuko imyizerere ye itamwemereraga kuramutsa ibendera. Yasenze Yehova amusaba kumufasha, maze yiyemeza guhangana n’icyo kibazo. Yahaye abanyeshuri biganaga ikiganiro kivuga ibirebana no kuramutsa ibendera. Yakoresheje Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, abasobanurira ko umwanzuro yafashe ushingiye ku nkuru ya Saduraka, Meshaki na Abedenego. Yaravuze ati “Yehova yarinze abo Baheburayo batatu kuko banze gusenga igishushanyo.” Hanyuma yahaye abari aho icyo gitabo. Abanyeshuri cumi n’umwe baragifashe. Uwo mukobwa ukiri muto yarishimye cyane kuko yumvaga ko Yehova ari we wamuhaye imbaraga n’ubwenge byo gusobanura iyo ngingo itoroshye.

Niba ujya ushidikanya ko Yehova akwitaho, tekereza ku mirongo yo muri Bibiliya, urugero nka Zaburi ya 34:17-19, iya 55:22 n’iya 145:18, 19. Baza abantu bamaze igihe ari Abahamya uko Yehova yabitayeho. Niwumva ushaka ko Imana igufasha, jya uyisenga. Ntuzatinda kwibonera ukuntu Yehova ‘akwitaho.’