Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa”

“Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa”

“Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.”—GUTEG 6:4.

INDIRIMBO: 138, 112

1, 2. (a) Kuki amagambo yo mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4 azwi cyane? (b) Kuki Mose yavuze ayo magambo?

MU GIHE cy’ibinyejana byinshi, Abayahudi bagiye basubiramo amagambo aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, mu isengesho ryabo ryihariye. Barivuga buri munsi, mu gitondo na nimugoroba. Iryo sengesho baryita Shema, rikaba ari ryo jambo bavuga batangira. Iryo sengesho barivuga bashaka kwereka Imana ko bayiyeguriye nta kindi bayibangikanyije na cyo.

2 Ayo magambo ni amwe mu yari agize ikiganiro cya nyuma Mose yagiranye n’abari bagize ishyanga rya Isirayeli, igihe bari bateraniye mu bibaya by’i Mowabu mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu. Bari bagiye kwambuka uruzi rwa Yorodani ngo bigarurire Igihugu cy’Isezerano (Guteg 6:1). Mose wari umaze imyaka 40 abayobora yifuzaga ko bagira ubutwari kugira ngo bazashobore gutsinda ingorane bari bagiye guhangana na zo. Bagombaga kwiringira Imana yabo Yehova kandi bakayibera indahemuka. Uko byumvikana, icyo kiganiro cya nyuma Mose yagiranye na bo cyatumye bagira ubutwari. Amaze kubabwira Amategeko Icumi n’andi mategeko Yehova yari yarahaye iryo shyanga, yavuze amagambo afite imbaraga aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5. (Hasome.)

3. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

3 Ese Abisirayeli bari bateraniye aho hamwe na Mose ntibari bazi ko Yehova Imana yabo ari “Yehova umwe gusa”? Birumvikana ko bari babizi. Abisirayeli b’indahemuka bari bazi Imana imwe, ni ukuvuga Imana ya ba sekuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo, kandi ni yo basengaga. None se niba ari uko byari bimeze, kuki Mose yabibukije ko Yehova Imana yabo ari “Yehova umwe gusa”? Ese kuba Yehova ari umwe gusa bifite aho bihuriye no kumukundisha umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose nk’uko bivugwa ku murongo wa 5? Kandi se amagambo yo mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5 asobanura iki kuri twe muri iki gihe?

YEHOVA NI UMWE GUSA

4, 5. (a) Igihe Mose yavugaga ngo hariho “Yehova umwe gusa” yashakaga kuvuga iki? (b) Yehova atandukaniye he n’izindi mana?

4 Arihariye. Amagambo “umwe gusa,” haba mu giheburayo no mu zindi ndimi nyinshi, ashobora kwerekezwa ku bindi bintu byinshi bitari umubare. Ashobora kwerekezwa ku kintu cyihariye, kidafite ikindi bihuye. Uko bigaragara, Mose ntiyashakaga kuvuguruza inyigisho y’ikinyoma ivuga ko Imana ari ubutatu. Yehova ni Umuremyi akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Nta yindi Mana y’ukuri uretse we, kandi nta yindi mana ihwanye na we (2 Sam 7:22). Ku bw’ibyo, Mose yibutsaga Abisirayeli ko bagomba gusenga Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo. Ntibagombaga kwigana amahanga yari abakikije, yasengaga ibigirwamana bitandukanye. Zimwe mu mana z’ibinyoma basengaga, zabonwaga nk’aho ziyobora ibintu kamere.

5 Urugero, Abanyegiputa basengaga imana zuba yitwa Ra, imanakazi y’ikirere yitwa Nuti, imana y’ubutaka yitwa Gebu, imana ya Nili yitwa Hapi hamwe n’inyamaswa zabonwaga ko zera. Yehova yatsinze inyinshi muri izo mana z’ibinyoma igihe yatezaga Ibyago Icumi. Imana y’Abanyakanani yari ikomeye kuruta izindi yari Bayali, ikaba yari imana y’uburumbuke nanone yafatwaga nk’imana y’ikirere, imvura n’inkubi y’umuyaga. No mu tundi turere twinshi, Bayali ni yo yari imana ikomeye kuruta izindi (Kub 25:3). Abisirayeli bagombaga kwibuka ko Yehova Imana yabo, ari yo “Mana y’ukuri,” kandi ko hariho “Yehova umwe gusa.”—Guteg 4:35, 39.

6, 7. Ni iki kindi amagambo ngo hariho “Yehova umwe gusa” asobanura, kandi se Yehova yagaragaje ate ko ari “umwe gusa”?

6 Ntahinduka kandi ni indahemuka. Amagambo ngo hariho “Yehova umwe gusa,” nanone yumvikanisha ko umugambi we n’ibikorwa bye, igihe cyose biba ari ibyo kwiringirwa. Imana yacu igira ibitekerezo bihamye, ntihora ihindagurika. Ahubwo ihora ari indahemuka, irizerwa kandi ni iy’ukuri. Yasezeranyije Aburahamu ko urubyaro rwe rwari kuzaragwa Igihugu cy’Isezerano, kandi yakoze ibishoboka byose kugira ngo isohoze iryo sezerano. Kuba harashize imyaka 430 nta cyo byahinduye ku cyemezo Yehova yari yarafashe cyo kurisohoza.—Intang 12:1, 2, 7; Kuva 12:40, 41.

7 Ibinyejana runaka nyuma yaho, igihe Yehova yitaga Abisirayeli Abahamya be, yarababwiye ati “mpora ndi wa wundi. Mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi na nyuma yanjye nta yindi izigera ibaho.” Yehova yatsindagirije ko umugambi we udahinduka, maze yongeraho ati “igihe cyose mpora ndi wa wundi” (Yes 43:10, 13; 44:6; 48:12). Kuba kimwe n’Abisirayeli natwe turi abagaragu ba Yehova, we Mana idahinduka kandi y’indahemuka mu byo ikora byose, ni ibintu bihebuje rwose!—Mal 3:6; Yak 1:17.

8, 9. (a) Ni iki Yehova asaba abamusenga? (b) Yesu yatsindagirije ate amagambo ya Mose?

8 Mose yibukije iryo shyanga ko Yehova adahinduka, ko yari gukomeza kubakunda no kubitaho. Niba ari uko byari bimeze, byari bikwiriye ko bakomeza kumwiyegurira nta kindi bamubangikanyije na cyo, bakamukunda batizigamye n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’imbaraga zabo zose. Abakiri bato na bo bagombaga kubigenza batyo, bakamwiyegurira mu buryo bwuzuye kubera ko ababyeyi babo bari kujya babigisha buri gihe.—Guteg 6:6-9.

9 Kubera ko ibyo Yehova ashaka n’umugambi we bidahinduka, birumvikana neza ko ibintu by’ibanze asaba abamusenga by’ukuri na byo bitahindutse muri iki gihe. Kugira ngo natwe tumusenge mu buryo yemera, tugomba kumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo kandi tukamukunda n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose. Koko rero, ibyo ni na byo Yesu Kristo yabwiye umwanditsi wari umubajije itegeko riruta ayandi. (Soma muri Mariko 12:28-31.) Bityo rero, nimucyo dusuzume uko twagaragaza mu bikorwa byacu ko dusobanukiwe neza ko ‘Yehova ari we Mana yacu,’ kandi ko hariho “Yehova umwe gusa.”

IYEGURIRE YEHOVA NTA KINDI UMUBANGIKANYIJE NA CYO

10, 11. (a) Ni mu buhe buryo dushobora gusenga Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo? (b) Abasore b’Abaheburayo bari i Babuloni bagaragaje bate ko biyeguriye Yehova nta kindi bamubangikanyije na cyo?

10 Kuba Yehova ari we Mana yacu yonyine byagombye gutuma tumwiyegurira nta kindi tumubangikanyije na cyo. Gahunda yacu yo kumuyoboka ntiyagombye kubangikanywa no gusenga izindi mana cyangwa ngo yanduzwe n’ibitekerezo cyangwa imigenzo by’amadini y’ibinyoma. Tugomba kuzirikana ko Yehova atari imwe mu mana nyinshi. Nta nubwo ari Imana ikomeye kandi ifite imbaraga kuruta izindi byonyine. Ahubwo Yehova ni we wenyine ugomba gusengwa.—Soma mu Byahishuwe 4:11.

11 Mu gitabo cya Daniyeli, harimo inkuru y’abasore b’Abaheburayo ari bo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya. Bagaragaje ko biyeguriye Imana nta kindi bayibangikanyije na cyo, igihe bangaga kurya ibyokurya bihumanye ndetse n’igihe bangaga kunamira igishushanyo cya zahabu Nebukadinezari yari yacuze. Ibyo bashyiraga mu mwanya wa mbere byaragaragaraga: ntibashoboraga gusenga izindi mana.—Dan 1:1–3:30.

12. Ni iki tugomba kwirinda kugira ngo twiyegurire Yehova nta cyo tumubangikanyije na cyo?

12 Kugira ngo twiyegurire Yehova nta cyo tumubangikanyije na cyo, tugomba kuba maso ntitwemere ko ibindi bintu bijya mu mwanya twamugeneye. Ibyo bintu ni ibihe? Mu Mategeko Icumi, Yehova yagaragaje neza ko abagize ubwoko bwe batagomba kugira izindi mana basenga uretse we wenyine, kandi ko batagombaga gusenga ibishushanyo (Guteg 5:6-10). Muri iki gihe, gusenga ibigirwamana bikorwa mu buryo bwinshi, bumwe muri bwo bukaba bugoye kubutahura. Ariko ibyo Yehova asaba ntibyahindutse. Aracyari “Yehova umwe gusa.” Reka dusuzume icyo ibyo bisobanura kuri twe.

13. Ni ibiki dushobora gutangira gukunda tukabirutisha Yehova?

13 Mu Bakolosayi 3:5 (hasome), tuhasanga inama ikomeye Abakristo bahawe y’ibintu bakwirinda kugira ngo bakomeze kugirana na Yehova ubucuti. Zirikana ko kurarikira byiswe gusenga ibigirwamana. Ibyo biterwa n’uko ibyo umuntu yifuza, urugero nk’ubutunzi cyangwa ibintu bihenze, bishobora kugenga imibereho ye ku buryo bimubera nk’imana ye ikomeye. Icyakora iyo dusomye uwo murongo wose, tubona ko ibindi byaha byose byavuzwemo bifite aho bihuriye no kurarikira, bityo na byo bikaba bifitanye isano no gusenga ibigirwamana. Kwifuza ibintu nk’ibyo, bishobora gutuma tudakomeza gukunda Imana. Ese twakwemera ko hagira kimwe muri ibyo bintu kitubuza gukunda Yehova? Oya rwose, ntitwabyemera. Bigenze bityo, ntitwaba tukibona ko hariho “Yehova umwe gusa.”

14. Intumwa Yohana yatanze uwuhe muburo?

14 Intumwa Yohana yabigarutseho atanga umuburo uvuga ko umuntu wese ukunda ibintu biri mu isi, ni ukuvuga ‘irari ry’umubiri, irari ry’amaso no kurata ibyo umuntu atunze, gukunda Data bitaba biri muri we’ (1 Yoh 2:15, 16). Ibyo bivuga ko tugomba guhora dusuzuma imitima yacu kugira ngo turebe niba tutaratwawe n’imyidagaduro y’isi, incuti mbi n’imideri igezweho. Nanone gukunda isi bishobora kuba bikubiyemo imihati dushyiraho twishakira “ibikomeye,” wenda twiga za kaminuza (Yer 45:4, 5). Turi hafi kwinjira mu isi nshya. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko tuzirikana amagambo afite imbaraga yavuzwe na Mose. Niba dusobanukiwe neza ko ‘Yehova ari we Mana yacu,’ kandi ko hariho “Yehova umwe gusa,” tukaba tubyemera tudashidikanya, tuzakora ibyo dushoboye byose tumwiyegurire nta kindi tumubangikanyije na cyo, ndetse tumukorere nk’uko ashaka.—Heb 12:28, 29.

TUBUNGABUNGE UBUMWE BWACU BWA GIKRISTO

15. Kuki Pawulo yibukije Abakristo ko hariho “Yehova umwe gusa”?

15 Kuba Yehova ari umwe gusa, binadufasha gusobanukirwa ko yifuza ko abagaragu be bose bunga ubumwe kandi bakagira intego imwe mu buzima. Itorero ryo mu kinyejana cya mbere ryari rigizwe n’Abayahudi, Abagiriki, Abaroma n’abantu bo mu yandi mahanga. Bari barakomotse mu madini atandukanye, bafite imigenzo itandukanye kandi bakunda ibintu bitandukanye. Ku bw’ibyo, bamwe byarabagoye kwemera uburyo bushya bwo gusenga cyangwa kureka imigenzereze yabo ya mbere. Intumwa Pawulo yabonye ko ari iby’ingenzi kubibutsa ko Abakristo bafite Imana imwe ari yo Yehova.—Soma mu 1 Abakorinto 8:5, 6.

16, 17. (a) Ni ubuhe buhanuzi busohora muri iki gihe, kandi se butuma habaho iki? (b) Ni iki gishobora guhungabanya ubumwe bwacu?

16 Byifashe bite se mu itorero rya gikristo muri iki gihe? Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko “mu minsi ya nyuma,” abantu bo mu mahanga yose bari kwisukiranya bagana umusozi wa Yehova washyizwe hejuru, ugereranya gahunda yo gusenga k’ukuri. Bari kuvuga bati ‘Yehova azatwigisha inzira ze tuzigenderemo’ (Yes 2:2, 3). Mbega ukuntu dushimishwa no kuba twibonera ubwo buhanuzi busohora! Ibyo bituma mu matorero menshi usanga harimo abantu bakomoka mu moko atandukanye, mu mico itandukanye kandi bavuga indimi zitandukanye, ibyo bikaba bihesha ikuzo Yehova. Icyakora iryo tandukaniro rishobora gutuma havuka ibibazo dukwiriye gusuzuma tubyitondeye.

Ese ugira uruhare mu gutuma itorero rya gikristo ryunga ubumwe? (Reba paragarafu ya 16-19)

17 Urugero, ubona ute Abakristo bagenzi bawe bakomoka mu mico itandukanye n’iy’aho ukomoka? Ururimi bavuga, imyambarire yabo, imyifatire yabo n’ibyo barya, bishobora kuba atari byo umenyereye. Ese wumva wabitarura maze ugasabana gusa n’abo mukomoka hamwe? Ubona ute abasaza bo mu gace k’iwanyu urusha imyaka n’abafite umuco cyangwa ubwoko bitandukanye n’ibyawe? Ese wemera ko ibintu nk’ibyo bihungabanya ubumwe buranga abagize ubwoko bwa Yehova?

18, 19. (a) Ni iyihe nama yatanzwe mu Befeso 4:1-3? (b) Twakora iki ngo itorero rikomeze kunga ubumwe?

18 Ni iki cyadufasha kwirinda ko ibyo bitubaho? Pawulo yagiriye inama y’ingirakamaro Abakristo bo muri Efeso, umugi wari ukize kandi urimo abantu batandukanye. (Soma mu Befeso 4:1-3.) Zirikana ko Pawulo yabanje kuvuga imico imwe n’imwe urugero nko kwiyoroshya, kwitonda, kwihangana n’urukundo. Iyo mico ishobora kugereranywa n’inkingi z’inzu ziyikomeza ntigwe. Uretse kuba inzu igomba kugira inkingi zikomeye, igomba no kwitabwaho buri gihe, bitaba ibyo ikangirika. Pawulo yibukije Abakristo bo muri Efeso ko bagombaga kwihatira “gukomeza ubumwe bw’umwuka.”

19 Buri wese muri twe yagombye kubona ko agomba kugira uruhare mu gutuma itorero rikomeza kunga ubumwe. Twabikora dute? Mbere na mbere, tugomba kwitoza kugaragaza imico Pawulo yavuze, ari yo kwiyoroshya, kwitonda, kwihangana n’urukundo. Hanyuma tugomba kwihatira kubungabunga ‘umurunga w’amahoro uduhuza.’ Twagombye kurwanya intege nke zigereranywa n’imitutu ishobora gusenya ubumwe bwacu. Ibyo bizatuma dukomeza kubungabunga ubwo bumwe kandi dukomeze kubana amahoro.

20. Twagaragaza dute ko dusobanukiwe neza ko ‘Yehova ari we Mana yacu,’ kandi ko hariho “Yehova umwe gusa”?

20 “Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa.” Mbega amagambo akomeye! Ayo magambo yakomeje Abisirayeli bashobora gutsinda ingorane bari bahanganye na zo igihe bigaruriraga Igihugu cy’Isezerano. Kuzirikana ayo magambo bizadufasha kurokoka umubabaro ukomeye wegereje, binadufashe kuzaba muri Paradizo. Nimucyo dukomeze kwiyegurira Yehova nta kindi tumubangikanyije na cyo, binyuze mu kumukunda no kumukorera n’ubugingo bwacu bwose, kandi dukore uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze kubungabunga ubumwe mu muryango w’abavandimwe. Nidukomeza kubigenza dutyo, tuzategerezanya icyizere isohozwa ry’amagambo Yesu yavuze ku birebana n’abagereranywa n’intama, agira ati “nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data, muragwe ubwami bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho.”—Mat 25:34.