Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Abakobwa bavukana bahoze ari ababikira babaye bashiki bacu

Abakobwa bavukana bahoze ari ababikira babaye bashiki bacu

MURUMUNA wanjye witwa Araceli yarambwiye ati “ntukomeze kumvugisha, nta kindi kintu nshaka kumva ku birebana n’idini ryawe. Rintera kurwara. Ndakwanga!” Ubu mfite imyaka 91, ariko ndacyibuka ukuntu ayo magambo yambabaje. Icyakora mu Mubwiriza 7:8 hagira hati “iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo.” Twiboneye ko ibyo ari ukuri.—Felisa.

Felisa: Mvuka mu muryango w’Abagatolika barangwa n’ishyaka. Mu by’ukuri, muri bene wacu harimo 13 bihaye Imana, bamwe bakaba ari abapadiri. Papa Yohani Pawulo wa II yagize umutagatifu mubyara wa mama wari umupadiri wigishaga mu ishuri ry’Abagatolika. Nanone kandi, mu muryango wacu twari tubayeho mu buzima buciriritse. Papa yari umucuzi naho mama ari umuhinzi. Ni jye mukuru mu bana umunani tuvukana.

Igihe nari mfite imyaka 12, muri Esipanye habaye intambara y’abenegihugu. Nyuma y’iyo ntambara, papa yarafunzwe kuko atavugaga rumwe na Leta y’igitugu yariho. Kubera ko kubona ibidutunga byagoraga mama, incuti ye yamugiriye inama yo kohereza barumuna banjye batatu, ari bo Araceli, Lauri na Ramoni mu kigo cy’ababikira cyo mu mugi wa Bilbao muri Esipanye. Nibura ho ntibari kwicwa n’inzara.

Araceli: Icyo gihe nari mfite imyaka 14, Lauri afite 12 naho Ramoni afite 10. Gutandukana n’umuryango wacu byaratubabaje cyane. Tugeze i Bilbao twakoraga akazi k’isuku. Nyuma y’imyaka ibiri, ababikira batwohereje mu kigo kinini cy’i Zaragoza cyitaga ku bageze mu za bukuru. Twakoraga isuku mu gikoni bikatugora cyane kubera ko twari tukiri abana.

Felisa: Igihe barumuna banjye bajyaga mu kigo cy’i Zaragoza, mama na marume, wari padiri mu gace k’iwacu, bafashe umwanzuro w’uko nanjye nagombaga kujya gukora muri icyo kigo. Batekerezaga ko byari gutuma ntandukana n’umuhungu wankundaga. Kubera ko nagiraga ishyaka mu by’idini, nishimiye kujya kuba mu kigo cy’ababikira, nibura igihe runaka. Najyaga mu Misa buri munsi, kandi natekerezaga kuzaba umumisiyonari muri Afurika kimwe na mubyara wanjye.

Ibumoso: Ikigo cy’ababikira cy’i Zaragoza, muri Esipanye iburyo: Bibiliya y’icyesipanyoli yitwa Nácar-Colunga

Nta cyo ababikira bakoze ngo ndusheho kwifuza gukorera Imana mu kindi gihugu. Igihe nari muri icyo kigo numvaga meze nk’imfungwa. Ku bw’ibyo, umwaka umwe nyuma yaho, nafashe umwanzuro wo gusubira mu rugo nkajya kwita kuri wa marume wari umupadiri. Namukoreraga akazi ko mu rugo, hanyuma nimugoroba tugafatanya kuvuga Rozari. Nanone nakundaga gutegura indabo mu kiliziya no gutaka amashusho ya Bikira Mariya n’ay’abatagatifu.

Araceli: Hagati aho, uko twabagaho mu kigo cy’ababikira byarahindutse. Maze gusezerana bwa mbere kugira ngo mbe umubikira, ababikira bahisemo kudutandukanya. Ramoni yagumye i Zaragoza, Lauri ajya i Valence, naho jye noherezwa mu kigo cy’i Madrid, aho nasezeraniye ku ncuro ya kabiri. Muri icyo kigo, habaga amacumbi y’abanyeshuri, abageze mu za bukuru n’abandi bashyitsi, bityo hakaba hari akazi kenshi cyane. Nakoraga mu ivuriro ryo muri icyo kigo.

Mvugishije ukuri, ibyo nari niteze si byo nabonye. Nari nzi ko nziga Bibiliya nkayisobanukirwa. Ariko nta muntu wavugaga ibirebana n’Imana cyangwa Yezu, kandi ntitwakoreshaga Bibiliya. Ikintu nize ni ikilatini gike gusa, niga ibirebana n’imibereho y’abatagatifu, kandi nkajya nsenga Mariya. Ikindi gihe gisigaye twagikoragamo imirimo igoye.

Natangiye kujya numva mpangayitse. Numvaga ngomba gukorera amafaranga yo gufasha umuryango wanjye, aho gukiza abandi nkora mu kibikira. Ku bw’ibyo, nabwiye Mameya ko nshaka gutaha. Ariko yamfungiye ahantu hameze nka kasho, yibwira ko byari guhindura ibitekerezo byanjye nkakomeza kuba mu kigo.

Ababikira bemeye kumfungura incuro eshatu zose, bashaka kureba niba nari ngishaka kugenda. Kubera ukuntu nari narabyiyemeje, bansabye kwandika amagambo akurikira: “impamvu ntashye ni uko mpisemo gukorera Satani aho gukorera Imana.” Ibyo bintu byarambabaje cyane, kandi rwose nubwo numvaga nshaka kuva mu kibikira, sinari kurota nandika ayo magambo. Nasabye ko najya kuvugana na padiri. Namubwiye uko byangendekeye. Yavuganye na Musenyeri, anyemerera gusubira mu kigo cy’ababikira cy’i Zaragoza. Mpamaze amezi make, nemerewe gutaha. Nyuma y’igihe gito Lauri na Ramoni na bo bavuye mu kigo cy’ababikira.

IGITABO CYABUZANYIJWE CYATUMYE TUDAKOMEZA KUVUGA RUMWE

Felisa

Felisa: Nyuma y’igihe naje gushaka, njya gutura mu ntara ya Cantabria. Nakomeje kujya mu Misa, maze igihe kimwe ubwo hari ku cyumweru padiri atanga itangazo arakaye cyane ati “murebe iki gitabo.” Yatweretse igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka. Yakomeje agira ati “niba hari umuntu wigeze aguha iki gitabo, uzakinzanire cyangwa ukijugunye.”

Sinari ngifite ariko nahise numva nshaka kukibona. Nyuma y’iminsi mike Abahamya babiri bakomanze iwanjye maze bampa cya gitabo cyabuzanyijwe. Uwo mugoroba naragisomye maze ba bagore b’Abahamya bagarutse, nemera ko banyigisha Bibiliya.

Igitabo cyabuzanyijwe

Nahise nishimira cyane ukuri nari menye. Nakunze Yehova cyane kandi ngira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nabatijwe mu mwaka wa 1973. Nubwo kubwiriza abagize umuryango wanjye bitari byoroshye, uko nabonaga uburyo narababwirizaga. Nk’uko nabivuze ngitangira, bandwanyije bivuye inyuma, cyane cyane murumuna wanjye Araceli.

Araceli: Ibintu bibi byambayeho igihe nari mu kigo cy’ababikira, byari byaratumye nzinukwa idini ryanjye. Icyakora nakomezaga kujya mu Misa ku cyumweru, kandi buri munsi navugaga Rozari. Nari ngifite icyifuzo cyo gusobanukirwa Bibiliya, kandi nasabaga Imana ko imfasha. Ariko igihe Felisa yambwiraga ibintu bishya yari yaramenye, numvaga byaramutwaye cyane ku buryo natekereje ko yasaze. Naramurwanyije cyane.

Araceli

Imyaka mike nyuma yaho, nasubiye mu mugi wa Madrid gukorerayo, aba ari na ho nshakira. Nyuma yaho naje kubona ko abantu bahoraga mu Misa batakoraga ibyo Amavanjiri avuga. Ku bw’ibyo, naretse kujyayo. Naretse kwemera abatagatifu n’umuriro w’iteka, kandi sinakomeza kwemera ko padiri ashobora kubabarira ibyaha. Naretse no gutunga amashusho. Sinari nzi niba ibyo nakoraga ari byo byari bikwiriye. Numvaga naratengushywe, ariko nakomezaga gusenga Imana nyibwira nti “nifuza kukumenya. Mfasha!” Nibuka ko Abahamya bagiye baza iwanjye kenshi, ariko sinigeze mbakira. Nta dini na rimwe nagiriraga icyizere.

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1980, Lauri yabaga mu Bufaransa naho Ramoni aba muri Esipanye, kandi Abahamya batangiye kubigisha Bibiliya. Natekereje ko bari barayobye kimwe na Felisa. Hanyuma naje kumenyana n’umuturanyi witwaga Angelines, tuba incuti. Na we yari Umuhamya wa Yehova. Angelines n’umugabo we bansabye kenshi kunyigisha Bibiliya. Nubwo navugaga ko iby’idini bitanshishikaza, mu by’ukuri babonaga ko nashakaga kumenya Bibiliya. Naje kubabwira nti “nta kibazo muzanyigishe. Ariko nzabyemera ari uko gusa muretse nkajya nkoresha Bibiliya yanjye,” nkaba narashakaga kuvuga Bibiliya y’icyesipanyoli yitwa Nácar-Colunga.

AMAHEREZO BIBILIYA YATUMYE TWUNGA UBUMWE

Felisa: Igihe nabatizwaga mu mwaka wa 1973, mu mugi wa Santander, ari wo murwa mukuru w’intara ya Cantabria, ho muri Esipanye, hari Abahamya bagera nko kuri 70. Twari dufite ifasi nini cyane. Kugira ngo tubwirize muri iyo ntara yose, twafataga bisi, hanyuma tukagenda n’imodoka isanzwe. Twavaga mu mudugudu umwe tukajya mu wundi, kugeza ubwo dusuye imidugudu ibarirwa mu magana yo muri ako gace.

Uko imyaka yagiye ihita nigishije abantu benshi Bibiliya, kandi 11 muri bo barabatijwe. Abenshi bari Abagatolika. Kubera ko nanjye mbere nari umuyoboke w’iryo dini ugira ishyaka, nari nzi ko nagombaga kubihanganira kandi nkishyira mu mwanya wabo. Nabonaga ko bari bakeneye igihe kugira ngo basobanukirwe ko ibyo bemeraga bitari ukuri. Nari nzi ko Bibiliya hamwe n’umwuka wera wa Yehova ari byo byonyine bishobora gufasha umuntu agahindura imitekerereze, maze agasobanukirwa ukuri (Heb 4:12). Umugabo wanjye Bienvenido, wari umupolisi, yabatijwe mu mwaka wa 1979, kandi na mama yari yaratangiye kwiga Bibiliya mbere gato y’uko apfa.

Araceli: Igihe Abahamya batangiraga kunyigisha Bibiliya, sinabashiraga amakenga. Ariko uko iminsi yagendaga ihita, byagendaga bishira. Ikintu cyantangaje cyane ku Bahamya, ni uko bashyiraga mu bikorwa ibyo bigishaga. Nagiye ndushaho kwizera Yehova no kwemera Bibiliya, kandi ndushaho kugira ibyishimo. Hari n’abaturanyi bajyaga bambwira bati “Arace, komeza inzira wahisemo.”

Ndibuka ko hari igihe nasenze nti “Yehova ndagushimira ko utantereranye kandi ukaba waratumye mbona uburyo butandukanye bwo kubona icyo nashakaga, ni ukuvuga ubumenyi nyakuri ku byerekeye Bibiliya.” Nanone nasabye Felisa imbabazi bitewe n’amagambo mabi nari naramubwiye. Aho kujya impaka, noneho twagiranaga ibiganiro bishimishije bishingiye kuri Bibiliya. Nabatijwe mu mwaka wa 1989 mfite imyaka 61.

Felisa: Ubu mfite imyaka 91, ndi umupfakazi kandi sinkigira imbaraga nk’izo nagiraga mbere. Ariko nsoma Bibiliya buri munsi, nkajya mu materaniro mu gihe mfite akabaraga, kandi nkabwiriza uko nshoboye kose.

Araceli: Nkunda kubwiriza abapadiri n’ababikira bose mpura na bo mu murimo, bikaba wenda biterwa n’uko nari umubikira. Nagiye mbaha ibitabo byinshi kandi ngirana na bo ibiganiro bishishikaje. Ndibuka umupadiri umwe nasuye incuro runaka, maze arambwira ati “Arace, nemera rwose ko ibyo uvuga ari ukuri; ariko se ubona uko ngana uku najya he? Ubwo se, abayoboke bo muri paruwasi yanjye n’abagize umuryango wanjye bavuga iki?” Naramushubije nti “none se Imana yo yavuga iki?” Yazunguje umutwe ababaye, ariko icyo gihe ntiyagize ubutwari bwo gukomeza gushakisha ukuri.

Hari ikintu ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye. Ni igihe umugabo wanjye yambwiraga ko ashaka ko tujyana mu materaniro. Nubwo yari afite imyaka isaga 80, kuva icyo gihe ntiyigeze asiba amateraniro. Yize Bibiliya aba umubwiriza. Njya nibuka ukuntu twajyanaga kubwiriza. Yapfuye hasigaye amezi abiri ngo abatizwe.

Felisa: Kimwe mu bintu byanshimishije cyane ni ukubona barumuna banjye batatu, babanje kundwanya, baba abavandimwe banjye bo mu buryo bw’umwuka. Twagiye dushimishwa cyane no kumarana igihe, tukaganira ibirebana n’Imana yacu dukunda cyane Yehova, n’ibirebana n’Ijambo ryayo. Ubu noneho jye na barumuna banjye twese dusenga Yehova. *

^ par. 29 Araceli afite imyaka 87, Felisa afite imyaka 91 naho Ramoni afite imyaka 83. Bose bakorera Yehova babigiranye ishyaka. Lauri yapfuye mu mwaka wa 1990, akiri indahemuka kuri Yehova.