Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese umurimo wo kubwiriza ukora umeze nk’ikime?

Ese umurimo wo kubwiriza ukora umeze nk’ikime?

UMURIMO wo kubwiriza dukora ni uw’ingenzi kandi ufite akamaro cyane. Ariko si ko buri wese tubwiriza abyishimira. Nubwo abantu bagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya, si ko buri gihe babona ko ari ngombwa ko tubigisha Ijambo ry’Imana.

Ibyo ni ko byagendekeye Gavin, watangiye kujya mu materaniro y’itorero, ariko ibyo kwiga Bibiliya atabikozwa. Yaravuze ati “ubumenyi nari mfite ku Byanditswe bwari buke cyane, kandi sinashakaga ko hagira ubimenya. Sinifuzaga ko hagira umuntu unyobya, kandi natinyaga kugira ibyo niyemeza.” Ese utekereza ko kubwiriza Gavin byari uguta igihe? Oya rwose. Reka dusuzume ukuntu kwigisha umuntu Bibiliya bishobora kumugirira akamaro. Yehova yabwiye abari bagize ubwoko bwe ati “amagambo yanjye azatonda nk’ikime, nk’imvura y’urujojo igwa ku byatsi” (Guteg 31:19, 30; 32:2). Ibintu biranga ikime bigaragaza neza uko twafasha abantu b’ingeri zose duhura na bo mu murimo wo kubwiriza.—1 Tim 2:3, 4.

NI MU BUHE BURYO UMURIMO WO KUBWIRIZA UMEZE NK’IKIME?

Ikime kiza gake gake nk’imvura y’urujojo. Ikime kiza gake gake bitewe n’umwuka ushyushye uhura n’ubukonje bikabyara ibitonyanga by’amazi. Amagambo ya Yehova ‘yatondaga nk’ikime’ mu buryo bw’uko yavugishaga abari bagize ubwoko bwe abigiranye ineza n’ubwitonzi kandi akabitaho. Iyo twubashye uko abandi babona ibintu, tuba tumwiganye. Dushishikariza abantu gutekereza, bakaba ari bo bigerera ku mwanzuro. Iyo tubitayeho dutyo, ibyo tubabwira babyakira neza kandi umurimo wacu ukarushaho kugira icyo ugeraho.

Ikime kigarura ubuyanja. Iyo dutekereje uko twafasha abandi kurushaho gushimishwa n’ubutumwa tubagezaho, umurimo dukora ubagarurira ubuyanja. Umuvandimwe witwa Chris wabwirije Gavin twigeze kuvuga, ntiyamuhatiye kwiga Bibiliya. Ahubwo yakoresheje uburyo bunyuranye bwari gutuma aganira na we kuri Bibiliya bisanzuye. Chris yamusobanuriye ko Bibiliya ifite umutwe umwe rusange, kandi ko kuwumenya byari gutuma arushaho gusobanukirwa ibyo yigaga mu materaniro. Hanyuma, Chris yamubwiye ko ubuhanuzi bwa Bibiliya ari bwo bwamwemeje ko ibyo ivuga ari ukuri. Ibyo byatumye baganira kenshi ku birebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi. Ibyo biganiro byateye inkunga Gavin, amaherezo yemera kwiga Bibiliya.

Ikime gituma ubuzima bukomeza kubaho. Mu mpeshyi yo muri Isirayeli, haba hari ubushyuhe bwinshi, kandi imvura ishobora kumara amezi menshi itagwa. Iyo hataje ikime ngo ubutaka buhehere, ibimera birahonga, hanyuma bikuma. Muri iki gihe hariho amapfa yo mu buryo bw’umwuka nk’uko Yehova yari yarabivuze (Amosi 8:11). Yari yaravuze ko ababwiriza basutsweho umwuka bari kumera nk’“ikime gituruka kuri Yehova” mu gihe bari kuba babwiriza ubutumwa bw’Ubwami, bashyigikiwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” (Mika 5:7; Yoh 10:16). Ese duha agaciro ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubwiriza, tukabona ko ari kimwe mu byo Yehova yateganyije kugira ngo dukomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka?

Ikime ni umugisha utangwa na Yehova (Guteg 33:13). Umurimo dukora wo kubwiriza ushobora kubera umugisha abemera ubutumwa tubagezaho. Uko ni ko byagendekeye Gavin, kuko kwiga Bibiliya byatumye abona ibisubizo by’ibibazo byose yibazaga. Yagize amajyambere yihuse arabatizwa, none ubu we n’umugore we witwa Joyce, bishimira kumara igihe kinini babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose

JYA UHA AGACIRO UMURIMO WO KUBWIRIZA

Gutekereza ku kime bishobora no gutuma tubona ko imihati dushyiraho mu murimo wo kubwiriza ari iy’agaciro kenshi. Mu buhe buryo? Igitonyanga kimwe kigira akamaro gake cyane, ariko ibitonyanga bibarirwa muri za miriyoni by’ikime, bituma ubutaka buhehera. Natwe dushobora kubona ko uruhare tugira mu murimo wo kubwiriza nta cyo ruvuze. Ariko ibyo abagaragu ba Yehova bose bakora mu murimo, bituma abantu bo mu ‘mahanga yose’ babwirizwa (Mat 24:14). Ese umurimo dukora ubera abandi umugisha utangwa na Yehova? Uzaba umugisha mu gihe ubutumwa tubwiriza buzaba bumeze nk’ikime, ni ukuvuga bumeze nk’imvura y’urujojo, bugarura ubuyanja kandi bugatuma ubuzima bukomeza kubaho.