Ibibazo by’abasomyi
“Gihamya” buri Mukristo wasutsweho umwuka ahabwa n’Imana n’“ikimenyetso” imushyiraho, byerekeza ku ki?—2 Kor 1:21, 22.
Gihamya: Dukurikije uko igitabo kimwe cyabivuze, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “gihamya” mu 2 Abakorinto 1:22 ryari ijambo ryakoreshwaga “mu rwego rw’amategeko no mu by’ubucuruzi,” risobanura “amafaranga ya avansi, amafaranga umuntu aba agomba kubanza kwishyura cyangwa amafaranga atanzweho ingwate, agatuma ubona uburenganzira bwemewe n’amategeko bw’uko ikintu runaka ari icyawe, cyangwa agatuma amasezerano agira agaciro.” Igihembo cyangwa ingororano abasutsweho umwuka bazahabwa, kivugwa mu 2 Abakorinto 5:1-5. Havuga ko bazahabwa umubiri utabora w’abazaba mu ijuru. Nanone kandi icyo gihembo gikubiyemo impano yo kudapfa.—1 Kor 15:48-54.
Mu kigiriki cy’iki gihe, ijambo rifitanye isano n’iryo, rikoreshwa ryerekeza ku mpeta abafiyanse bambikana. Urwo ni urugero rukwiriye gukoreshwa ku birebana n’abazaba mu bagize umugore wa Kristo w’ikigereranyo.—2 Kor 11:2; Ibyah 21:2, 9.
Ikimenyetso: Kera ikimenyetso cyakoreshwaga nka sinya igaragaza nyir’ikintu, kikemeza ko ibivugwa ari ukuri cyangwa kigashyirwa ku masezerano. Ku birebana n’abasutsweho umwuka, umwuka wera ‘ubashyiraho ikimenyetso’ kigaragaza ko ari umutungo w’Imana (Efe 1:13, 14). Ariko icyo kimenyetso bagishyirwaho burundu mbere gato yuko bapfa ari indahemuka, cyangwa bakazagishyirwaho mbere gato y’uko umubabaro ukomeye utangira.—Efe 4:30; Ibyah 7:2-4.