Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ukoresha neza ubushobozi bwawe bwo gutekereza?

Ese ukoresha neza ubushobozi bwawe bwo gutekereza?

UBWONKO bw’umuntu bupima ikiro kimwe na garama 400, ariko buvugwaho ko “ari cyo kintu gihambaye mu byaremwe biri ku isi no mu isanzure ry’ikirere.” Mu by’ukuri ubwonko bw’umuntu buratangaje. Uko turushaho kubusobanukirwa, ni ko turushaho kwishimira imirimo ‘itangaje’ ya Yehova (Zab 139:14). Nimucyo dusuzume bumwe mu bushobozi ubwonko bwacu bufite, ni ukuvuga ubushobozi bwo gutekereza.

Twakoresha dute ubushobozi bwacu bwo gutekereza? Uburyo bumwe twabukoreshamo ni ugusa n’abareba cyangwa tukiyumvisha ibintu runaka bishishikaje tutigeze tubona, cyangwa ibintu bitigeze bitubaho. Ese ushingiye kuri ibyo tumaze kuvuga, ntiwemera ko ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza buri gihe? Urugero, ese wigeze usoma inkuru ivuga ibirebana n’ahantu utaragera cyangwa urayumva? Ese ntiwabaye nk’ureba aho hantu? Mu by’ukuri, igihe cyose dutekereje ku kintu tudashobora kubona, kumva, gukoraho, kwihumuriza, kuryaho cyangwa kunywaho kugira ngo twumve uko kimera, tuba dukoresheje ubushobozi bwacu bwo gutekereza.

Bibiliya itubwira ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana (Intang 1:26, 27). Ese ibyo ntibyumvikanisha ko mu rugero runaka Yehova na we afite ubushobozi bwo gutekereza? Kubera ko yabonye bikwiriye ko aturemana ubwo bushobozi, aba yiteze ko tubukoresha kugira ngo dusobanukirwe ibyo ashaka (Umubw 3:11). Twakoresha neza dute ubushobozi bwo gutekereza kugira ngo dusobanukirwe ibyo ashaka, kandi se ni ubuhe buryo bubi bwo kubukoresha twagombye kwirinda?

GUKORESHA NABI UBUSHOBOZI BWACU BWO GUTEKEREZA

(1) Gutekereza ibintu bidakwiriye wifuza ko byakubaho.

Gutekereza ibintu wifuza ko byakubaho byo ubwabyo si bibi. Mu by’ukuri, bishobora no kugirira umuntu akamaro. Ariko kandi, mu Mubwiriza 3:1 hagaragaza ko “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe,” bikaba byumvikanisha ko hari ibintu ushobora gukora mu gihe kidakwiriye. Reka dufate urugero. Turamutse dutangiye kwitekerereza ku bindi bintu mu gihe turi mu materaniro cyangwa turi kwiyigisha, ubushobozi bwacu bwo gutekereza ntibwaba butugiriye akamaro, ahubwo bwaba butubereye igisitaza. Yesu yatanze umuburo w’ingirakamaro ku birebana n’akaga dushobora guterwa no gutekereza ku bintu bibi, urugero nk’ibintu by’ubwiyandarike (Mat 5:28). Hari ibintu dushobora gutekerezaho bikababaza Yehova cyane. Gutekereza ku bintu by’ubwiyandarike bishobora gutuma usambana. Iyemeze kutazigera wemera ko ubushobozi bwawe bwo gutekereza bugutandukanya na Yehova.

(2) Gutekereza ko ubutunzi bushobora kukuzanira umutekano urambye.

Dukenera ubutunzi kandi budufitiye akamaro. Icyakora, dutangiye gutekereza ko ubutunzi ari bwo buzatuzanira umutekano nyakuri n’ibyishimo, nta kabuza twamanjirwa. Umunyabwenge Salomo yaranditse ati “ibintu by’agaciro by’umukire ni wo mugi we ukomeye, kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda” (Imig 18:11). Reka dufate urugero rw’uko byagenze igihe igice kingana na 80 ku ijana cy’umugi wa Manila, muri Filipine, cyabagamo umwuzure bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nzeri 2009. Ese abantu bari bafite ubutunzi bwinshi bararokotse? Umugabo w’umukire watakaje ibintu byinshi cyane yaravuze ati “umwuzure wageze kuri buri wese, utuma umukire n’umukene bose bagerwaho n’imibabaro.” Biroroshye ko umuntu yatekereza ko ubutunzi bwazanira nyirabwo umutekano nyakuri kandi bukamurinda. Ariko ibyo ni ukwibeshya cyane.

(3) Guhangayikishwa n’ibintu bishobora kutazigera biba.

Yesu yatugiriye inama yo ‘kudahangayika’ birenze urugero (Mat 6:34). Iyo umuntu ahora ahangayitse akoresha cyane ubushobozi bwe bwo gutekereza. Dushobora gutakaza imbaraga nyinshi dutekereza ku bibazo bitariho, mbese ibibazo tutarahura na byo cyangwa bitazigera bibaho. Ibyanditswe bivuga ko guhangayika utyo bishobora gutuma ucika intege ndetse ukaba wakwiheba (Imig 12:25). Ni iby’ingenzi rero ko dukurikiza inama ya Yesu twirinda guhangayika birenze urugero, kandi tukirinda guhangayikishwa n’ibibazo tutarahura na byo.

GUKORESHA NEZA UBUSHOBOZI BWACU BWO GUTEKEREZA

(1) Kubona mbere y’igihe akaga ushobora guhura na ko maze ukakirinda.

Ibyanditswe bidutera inkunga yo kuba abanyamakenga kandi tugatekereza ku bintu mbere y’igihe (Imig 22:3). Ubushobozi bwo gutekereza bushobora kudufasha kubona ingaruka dushobora kuzahura na zo mbere yo gufata imyanzuro runaka. Urugero, mu gihe utumiwe mu birori runaka, wakoresha ute ubushobozi bwawe bwo gutekereza kugira ngo umenye niba ukwiriye kujyayo? Nyuma yo gusuzuma abazaba batumiwe, uko bazaba bangana, aho bizabera n’igihe bizabera, ushobora kwibaza uti “ese ni iki gishobora kuzaba muri ibyo birori? Ese bizaba ari byiza, bihuje n’amahame yo muri Bibiliya?” Kwibaza ibyo bibazo bishobora gutuma usa n’ureba uko ibintu bizaba byifashe. Gukoresha ubushobozi bwawe kugira ngo ufate imyanzuro myiza bizakurinda imimerere ishobora gutuma udakomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.

(2) Gusa n’uwitoza uko wakemura ibibazo bitoroshye.

Ubushobozi bwo gutekereza bunakubiyemo “kuba ushobora guhangana n’ibibazo kandi ukabikemura.” Reka tuvuge ko wagiranye ikibazo n’umuntu mu itorero. Uzaganira ute n’uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu kugira ngo mugerageze kongera kubana amahoro? Hari ibintu byinshi ushobora gutekerezaho. Ashyikirana ate n’abandi? Ni ikihe gihe cyaba cyiza cyo kuganira kuri icyo kibazo? Ni ayahe magambo meza nakoresha, kandi se nakoresha ijwi rimeze rite? Nukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza, ushobora kwitoza uburyo bunyuranye bwo gukemura icyo kibazo, maze ugahitamo ubwo wumva ko buzagira icyo bugeraho (Imig 15:28). Kubanza gutekereza mbere yo gukemura ikibazo bizatuma wimakaza amahoro mu itorero. Ubwo ni uburyo bwiza bwo gukoresha ubushobozi bwo gutekereza.

(3) Kwishimira cyane gusoma Bibiliya no kwiyigisha.

Gusoma Bibiliya buri munsi ni iby’ingenzi. Ariko gusoma amapaji menshi buri munsi si cyo cy’ingenzi. Tugomba gutahura amasomo akubiye mu byo dusoma, maze tukayashyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Gusoma Bibiliya byagombye gutuma turushaho gusobanukirwa inzira za Yehova. Ubushobozi bwo gutekereza bwadufasha kubigeraho. Mu buhe buryo? Reka dufate urugero rw’igitabo Twigane ukwizera kwabo. Gusoma inkuru zo muri icyo gitabo bishobora gutuma dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza, tugasa n’abareba imimerere buri wese mu bavugwamo yarimo. Dushobora gusa n’abareba ibyo barebaga, tugasa n’abumva amajwi bumvaga, n’impumuro yari ihari kandi tukiyumvisha uko bumvaga bameze. Ibyo bishobora gutuma tubona andi masomo ashishikaje n’ibitekerezo biteye inkunga mu nkuru za Bibiliya twari dusanzwe tuzi. Gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza muri ubwo buryo mu gihe dusoma Bibiliya no mu gihe twiyigisha, bizatuma turushaho kubyishimira.

(4) Kwitoza kwishyira mu mwanya w’abandi.

Kwishyira mu mwanya w’abandi ni umuco mwiza cyane. Bisobanura ko umuntu aba afite ubushobozi bwo kwiyumvisha akababaro undi muntu afite. Kubera ko Yehova na Yesu bishyira mu mwanya w’abandi, byaba byiza natwe tubiganye (Kuva 3:7; Zab 72:13). Ni iki cyadufasha kurushaho kugaragaza uwo muco? Uburyo bumwe bw’ingenzi cyane twakwitoza kugaragazamo uwo muco ni ugukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Dushobora kuba tutarigeze tugira ikibazo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ahanganye na cyo. Ariko ushobora kwibaza uti “iyo nza kuba ari jye uhanganye n’iki kibazo nari kumva meze nte? Nari kumva nkeneye iki?” Gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza kugira ngo dusubize ibyo bibazo, bizatuma turushaho kuba abantu bishyira mu mwanya w’abandi. Mu by’ukuri, kwishyira mu mwanya w’abandi bizatugirira akamaro mu mibereho yacu yose. Bizadufasha mu murimo dukora wo kubwiriza no mu mishyikirano tugirana n’Abakristo bagenzi bacu.

(5) Gusa n’abareba uko ubuzima buzaba bwifashe mu isi nshya.

Mu Byanditswe harimo inkuru nyinshi zisobanura neza ubuzima tuzagira mu isi nshya Imana yadusezeranyije (Yes 35:5-7; 65:21-25; Ibyah 21:3, 4). Izo nkuru zivugwa mu bitabo byacu ziherekejwe n’amafoto meza cyane. Kubera iki? Amafoto atuma dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza, tukibona turimo twishimira ubuzima mu gihe ayo masezerano azaba yasohojwe. Yehova we waduhaye ubwo bushobozi bwo gutekereza, azi neza kurusha undi muntu wese ukuntu bufite imbaraga. Kubukoresha dutekereza ku masezerano ye, bishobora gutuma twiringira ko azasohozwa kandi bigatuma dukomeza kuba indahemuka, nubwo duhanganye n’ibibazo byo muri ubu buzima.

Yehova yaduhaye ubwo bushobozi bwo gutekereza butangaje bitewe n’uko adukunda. Bushobora kudufasha rwose kumukorera. Nimucyo tujye tugaragaza ko dushimira uwaduhaye iyo mpano ihebuje, tuyikoresha neza buri munsi.