Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba indahemuka bituma umuntu yemerwa n’Imana

Kuba indahemuka bituma umuntu yemerwa n’Imana

“Mwigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.”​—HEB 6:12.

INDIRIMBO: 86, 54

1, 2. Ni ikihe kibazo kitoroshye Yefuta n’umukobwa we bahuye na cyo?

UMUKOBWA wari ukiri muto yarirutse ajya gusanganira se. Yari yishimiye cyane kumubona agarutse amahoro avuye ku rugamba. Kuba se yari yatsinze urwo rugamba byatumye aririmbana ibyishimo kandi arabyina. Ariko ibyo se yakoze n’ibyo yavuze bigomba kuba byaramutunguye cyane. Se yashishimuye imyambaro ye, maze atera hejuru ati “ayii mukobwa wanjye! Unshenguye umutima.” Hanyuma yamubwiye ko yagiranye na Yehova isezerano ryari gutuma ubuzima bw’uwo mukobwa buhinduka burundu. Ryari gutuma uwo mukobwa atazigera ashaka cyangwa ngo abyare. Ariko yahise aha se igisubizo cyiza cyane, amutera inkunga yo gusohoza isezerano yari yagiranye na Yehova. Igisubizo cy’uwo mukobwa cyagaragaje ko yiringiraga byimazeyo ko icyo Yehova yari kumusaba cyose cyari kuba ari cyiza (Abac 11:34-37). Se w’uwo mukobwa abonye ukwizera kwe yumvise bimuteye ishema, bitewe n’uko yari azi ko kuba umwana we yari ashyigikiye umwanzuro we byari gutuma Yehova yishima.

2 Yefuta n’uwo mukobwa we watinyaga Imana biringiraga Yehova, bakabona ko uburyo akoramo ibintu ari bwo bwiza kurusha ubundi, kandi babigaragaje n’igihe bitari byoroshye. Bemeraga badashidikanya ko kwemerwa n’Imana ari byo bifite agaciro kuruta icyo umuntu yakwigomwa cyose.

3. Kuki urugero rwatanzwe na Yefuta n’umukobwa we rwatugirira akamaro muri iki gihe?

3 Tuzi ko gukomeza kubera Yehova indahemuka atari ko buri gihe biba byoroshye. Mu by’ukuri, tugomba gukomeza “kurwanirira cyane ukwizera” (Yuda 3). Kugira ngo tuzabishobore, nimucyo dusuzume ibibazo bitoroshye Yefuta n’umukobwa we bashoboye gutsinda. Ni iki cyabafashije gukomeza kubera Yehova indahemuka?

UKO TWAKOMEZA KUBA INDAHEMUKA NUBWO TWABA DUHANGANYE N’AMOSHYA Y’IYI SI

4, 5. (a) Ni irihe tegeko Yehova yahaye Abisirayeli igihe bajyaga mu Gihugu cy’Isezerano? (b) Nk’uko Zaburi ya 106 ibigaragaza, byagendekeye bite Abisirayeli bitewe n’uko batumviye?

4 Birashoboka ko buri munsi Yefuta n’umukobwa we bibukaga akaga gaterwa no kutabera Yehova indahemuka. Imyaka igera hafi kuri 300 mbere yaho, Yehova yari yarategetse ba sekuruza babo kurimbura abaturage bose batamusengaga bari batuye mu Gihugu cy’Isezerano (Guteg 7:1-4). Kuba Abisirayeli batarumviye iryo tegeko, byatumye abenshi bakora ibyaha nk’iby’Abanyakanani basengaga ibigirwamana kandi bagakora ibikorwa by’ubwiyandarike.—Soma muri Zaburi ya 106:34-39.

5 Kuba Abisirayeli batarumviye byatumye badakomeza kwemerwa na Yehova, kandi ntiyakomeza kubarinda (Abac 2:1-3, 11-15; Zab 106:40-43). Muri iyo myaka itari yoroshye, gukomeza kubera Yehova indahemuka bigomba kuba byaragoraga imiryango yatinyaga Imana. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko hariho abantu b’indahemuka bari bariyemeje gushimisha Yehova, urugero nka Yefuta n’umukobwa we, Elukana, Hana na Samweli.—1 Sam 1:20-28; 2:26.

6. Ni ayahe moshya y’iyi si duhanganye na yo, kandi se ni iki tugomba gukora?

6 Iyi si irimo abantu bafite imitekerereze n’ibikorwa nk’iby’Abanyakanani. Bakunda ubusambanyi, urugomo n’amafaranga. Nk’uko Yehova yabigenzerezaga Abisirayeli, natwe aduha imiburo isobanutse neza idufasha kwirinda iyo myifatire. Ese tuvana amasomo ku makosa Abisirayeli bakoze (1 Kor 10:6-11)? Tugomba kwivanamo imitekerereze yose twaba dufite imeze nk’iy’Abanyakanani (Rom 12:2). Ese twihatira kubikora?

YEFUTA YAKOMEJE KUBA INDAHEMUKA NUBWO IBINTU BITAGENZE NK’UKO YABYIFUZAGA

7. (a) Abo mu bwoko bwa Yefuta bamufashe bate? (b) Yefuta yitwaye ate?

7 Mu gihe cya Yefuta, Abafilisitiya n’Abamoni bakandamizaga Abisirayeli bitewe n’uko batumviye Yehova (Abac 10:7, 8). Icyakora, ingorane Yefuta yari ahanganye na zo ntizaterwaga gusa n’amahanga yabangaga, ahubwo zanaterwaga n’abavandimwe be n’abatware bo muri Isirayeli. Ishyari n’urwango byatumye bene se bamwirukana, bamuvutsa umurage yagombaga guhabwa kuko yari umwana w’imfura (Abac 11:1-3). Yefuta ntiyarakajwe n’iyo myitwarire yabo. Igihe abakuru b’iryo shyanga bamusabaga ko abafasha, yarabyemeye (Abac 11:4-11). Ni iki gishobora kuba cyaratumye abigenza atyo?

8, 9. (a) Ni ayahe mahame yari akubiye mu Mategeko ya Mose ashobora kuba yarafashije Yefuta? (b) Ni iki Yefuta yabonaga ko ari icy’ingenzi?

8 Yefuta ntiyari intwari ku rugamba gusa, ahubwo nanone yigaga ibirebana n’ibyo Imana yagiriye ubwoko bwayo. Kuba yari asobanukiwe neza amateka ya Isirayeli byatumye ashobora kumenya icyo Yehova abona ko ari cyiza n’icyo abona ko ari kibi (Abac 11:12-27). Amahame yari akubiye mu mategeko ya Mose ni yo yamuyoboraga mu myanzuro yafataga. Yari azi ko Yehova atemerera abantu kugira inzika, ahubwo ko asaba abagize ubwoko bwe gukundana. Nanone Amategeko ya Mose yigishaga ko umuntu atagombaga kwirengagiza ibyo abandi babaga bakeneye, ndetse n’ababaga ‘bamwanga.’—Soma mu Kuva 23:5; Abalewi 19:17, 18.

9 Urugero rwa Yozefu rushobora kuba rwarafashije Yefuta. Ashobora kuba yaramenye ukuntu yababariye bene se nubwo bari baramwanze (Intang 37:4; 45:4, 5). Gutekereza kuri urwo rugero bishobora kuba ari byo byatumye akora ibishimisha Yehova. Ibyo bene se ba Yefuta bamukoreye byaramubabaje cyane. Icyakora, yabonaga ko kurwanirira izina rya Yehova n’ubwoko bwe ari byo byari iby’ingenzi cyane kuruta akababaro yari afite (Abac 11:9). Yari yariyemeje kubera Yehova indahemuka. Ibyo byatumye Yehova amuha umugisha, awuha n’Abisirayeli.—Heb 11:32, 33.

10. Amahame y’Imana yadufasha ate gukora ibikorwa biranga Abakristo?

10 Ese hari isomo tuvana ku rugero rwa Yefuta? Birashoboka ko hari Abakristo bagenzi bacu badutengushye cyangwa se bakaba baraduhemukiye. Niba ari uko bimeze, ntitwagombye kwemera ko ibibazo nk’ibyo bitubuza kujya mu materaniro cyangwa gukorera Yehova no gukorana n’itorero mu buryo bwuzuye. Nimucyo tujye twigana Yefuta maze twumvire Yehova. Bizatuma twitwara neza mu mimerere igoranye, bityo natwe tubere abandi urugero rwiza.—Rom 12:20, 21; Kolo 3:13.

IBITAMBO DUTANGA KU BUSHAKE BIGARAGAZA KO DUFITE UKWIZERA

11, 12. Ni iki Yefuta yasezeranyije Imana, kandi se ibyo byasobanuraga iki?

11 Yefuta yari azi ko yari akeneye ko Imana imufasha kugira ngo ashobore kuvana Abisirayeli mu maboko y’Abamoni. Yasezeranyije Yehova ko namufasha agatsinda, azamuha “igitambo gikongorwa n’umuriro,” ni ukuvuga umuntu wari gusohoka mu nzu bwa mbere aje kumusanganira, igihe yari kuba avuye ku rugamba (Abac 11:30, 31). Ibyo byasobanuraga iki?

12 Ibitambo by’abantu ni ikizira kuri Yehova. Bityo rero, Yefuta ntiyari afite intego yo gutamba umuntu (Guteg 18:9, 10). Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, igitambo gikongorwa n’umuriro cyatambirwaga Yehova uko cyakabaye. Ku bw’ibyo, Yefuta yashakaga kuvuga ko uwo muntu yari kumwegurira Yehova kugira ngo akore umurimo we. Iryo sezerano ryasobanuraga ko uwo muntu yari gukora mu ihema ry’ibonaniro iteka ryose. Yehova yaramwumvise kandi atuma atsinda abanzi be burundu (Abac 11:32, 33). Ariko se ni nde wari gutambirwa Imana ho “igitambo gikongorwa n’umuriro”?

13, 14. Amagambo Yefuta yavuze ari mu Bacamanza 11:35 agaragaza iki ku birebana n’ukwizera yari afite?

13 Ibuka uko byagenze nk’uko twabivuze tugitangira. Igihe Yefuta yavaga ku rugamba, umukobwa we w’ikinege yakundaga cyane ni we waje kumusanganira. Ntibyari byoroshye! Ese yari gukomera ku isezerano rye, agatanga umukobwa we akajya gukorera mu ihema ry’ibonaniro ubuzima bwe bwose?

14 Birashoboka ko Yefuta yongeye kuyoborwa n’amahame y’Imana kugira ngo afate umwanzuro mwiza. Ashobora kuba yaributse amagambo ari mu Kuva 23:19, asaba abagize ubwoko bwa Yehova kumuha ibyiza kuruta ibindi. Nanone rimwe mu Mategeko ya Mose ryavugaga ko igihe umuntu ahize umuhigo yagombaga kuwuhigura. Iryo tegeko rigira riti “umugabo nahigira Yehova umuhigo . . . , ntazarenge ku ijambo yavuze. Azakore ibihuje n’amagambo yose yasohotse mu kanwa ke” (Kub 30:2). Kimwe na Hana wari indahemuka ushobora kuba yarabayeho muri icyo gihe, Yefuta yasabwaga guhigura umuhigo yahize, azirikana icyo wasobanuraga kuri we no ku mukobwa we. Nta wundi mwana yagiraga. Umukobwa we ni we wenyine wari gutuma umuryango we utazima, izina rye n’umurage we ntibyibagirane muri Isirayeli (Abac 11:34). Nubwo byari bimeze bityo, mu Bacamanza 11:35 hagaragaza ko Yefuta yavuze ati “nahigiye Yehova umuhigo kandi sinshobora kwivuguruza.” Kuba yarakomeje kuba indahemuka no mu gihe yasabwaga kwigomwa cyane, byatumye yemerwa n’Imana kandi imuha imigisha. Ese nawe ni uko wari kubigenza?

15. Ni uwuhe muhigo abenshi muri twe bahize, kandi se twagaragaza dute ko turi indahemuka?

15 Igihe twiyeguriraga Yehova twamusezeranyije ko tuzakora ibyo ashaka tutizigamye. Twari tuzi ko gukora ibihuje n’iryo sezerano byari kudusaba kugira ibyo twigomwa. Ariko kandi bijya birushaho kutugora mu gihe dusabwe gukora ibintu bidahuje n’ibyo twe twifuza. Iyo twemeye kwigomwa dutyo, tugakorera Imana mu mimerere itatworoheye, tuba tugaragaje ko turi indahemuka. Buri gihe imigisha tubona iba iruta ikintu icyo ari cyo cyose twigomwe, nubwo kucyigomwa byaba byaratubabaje (Mal 3:10). None se, umukobwa wa Yefuta we yakiriye ate isezerano se yari yaragiranye na Yehova?

Twagaragaza dute ukwizera nk’ukwa Yefuta n’uk’umukobwa we?(Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16. Umukobwa wa Yefuta yakiriye ate isezerano se yari yaragiranye na Yehova? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

16 Birashoboka ko bitari byoroheye umukobwa wa Yefuta kwemera ibyari kumugeraho bitewe n’umuhigo se yari yarahigiye Yehova. Uwo muhigo wari utandukanye n’uwo Hana yahigiye Yehova, avuga ko umuhungu we Samweli yari kumukorera mu ihema ry’ibonaniro ari Umunaziri (1 Sam 1:11). Umunaziri yashoboraga gushaka kandi akabyara. Ariko umukobwa wa Yefuta yari kuba “igitambo gikongorwa n’umuriro.” Yari kwigomwa ibyishimo umuntu abonera mu gushaka no kubyara (Abac 11:37-40). Kubera ko yari yarabyawe n’umutware muri Isirayeli, yashoboraga gushakana n’umugabo mwiza kuruta abandi mu gihugu. Ariko noneho yari agiye kuba umuja mu ihema ry’ibonaniro. Uwo mukobwa yabyakiriye ate? Yagaragaje ko umurimo wa Yehova ari wo yashyiraga mu mwanya wa mbere, agira ati “data, niba warahigiye Yehova umuhigo unkorere ibihuje n’ibyo wavuze” (Abac 11:36). Yigomwe gushaka no kugira abana kugira ngo ateze imbere ugusenga k’ukuri. Twakwigana dute imyifatire ye irangwa no kwigomwa?

17. (a) Twakwigana dute ukwizera kwa Yefuta n’uk’umukobwa we? (b) Amagambo yo mu Baheburayo 6:10-12 adushishikariza ate kugira ibyo twigomwa?

17 Hari Abakristo bakiri bato babarirwa mu bihumbi babaye baretse gushaka cyangwa kubyara kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwuzuye. Hari n’abandi bakuze bigomwa kumarana igihe n’abana babo cyangwa abuzukuru babo, kugira ngo bakore mu mishinga y’ubwubatsi cyangwa bige Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami, maze bajye gukorera ahakenewe ababwiriza benshi. Abandi bo bagira ibindi bintu bigomwa kugira ngo bifatanye mu murimo mu gihe cy’Urwibutso. Uwo murimo bakorera Yehova babigiranye umutima wabo wose umutera ibyishimo, kandi ntazigera awibagirwa cyangwa ngo yibagirwe urukundo bamukunze. (Soma mu Baheburayo 6:10-12.) Ese ushobora kugira ibindi bintu wigomwa kugira ngo urusheho gukorera Yehova mu buryo bwuzuye?

AMASOMO DUKUYEMO

18, 19. Inkuru ya Yefuta n’umukobwa we yatwigishije iki, kandi se twabigana dute?

18 Nubwo Yefuta yahuye n’ingorane nyinshi, yemeye ko Yehova amuyobora mu myanzuro yafataga. Ntiyemeye ko abantu bari bamukikije bamuyobya. Gutenguhwa ntibyatumye adakomeza kuba indahemuka. Kuba we n’umukobwa we baremeye kwigomwa byabahesheje imigisha myinshi, kubera ko Yehova yabakoresheje mu guteza imbere gahunda yo kumusenga. Igihe bamwe mu Bisirayeli bari bararetse gukurikiza amahame y’Imana, Yefuta n’umukobwa we bakomeje kuba indahemuka.

19 Bibiliya idutera inkunga yo ‘kwigana abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana’ (Heb 6:12). Nimucyo twigane Yefuta n’umukobwa we, tuzirikana ko nidukomeza kuba indahemuka Yehova azaduha imigisha.