Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukomeze kutagira aho mubogamira muri iyi si yiciyemo ibice

Mukomeze kutagira aho mubogamira muri iyi si yiciyemo ibice

“Iby’Imana mubihe Imana.”​—MAT 22:21.

INDIRIMBO: 33, 137

1. Twakubaha dute Imana ari na ko tugandukira ubutegetsi bw’abantu?

IJAMBO RY’IMANA ritubwira ko tugomba kumvira abategetsi, ariko nanone ritubwira ko tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu (Ibyak 5:29; Tito 3:1). Ese ibyo ntibivuguruzanya? Oya rwose! Yesu yasobanuye ihame ridufasha kumenya uwo dukwiriye kumvira. Yaravuze ati “nuko rero, ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” [1] (Mat 22:21). Twakurikiza dute iryo hame? Twarikurikiza tugandukira ubutegetsi bwo mu gihugu dutuyemo, tukumvira amategeko yacyo, tukubaha abategetsi kandi tukishyura imisoro (Rom 13:7). Icyakora iyo abategetsi bashaka ko dusuzugura Imana, tubahakanira mu kinyabupfura.

2. Twagaragaza dute ko tutagira aho tubogamira muri politiki yo muri iyi si?

2 Bumwe mu buryo duha Imana ibyayo, ni ugukomeza kutagira aho tubogamira muri politiki yo muri iyi si (Yes 2:4). Ni yo mpamvu tutarwanya ubutegetsi bw’abantu Yehova yemereye gukomeza kubaho, kandi ntidushyigikire ibikorwa byo gukunda igihugu by’agakabyo (Rom 13:1, 2). Ntitugerageza gutuma abanyapolitiki bafata imyanzuro runaka, ntitujya mu matora ya politiki, ntitwiyamamariza imyanya y’ubutegetsi cyangwa ngo tugerageze guhindura ubutegetsi.

3. Kuki tugomba gukomeza kutagira aho tubogamira muri iyi si?

3 Bibiliya igaragaza impamvu nyinshi zituma Imana idusaba kutagira aho tubogamira. Urugero, dukurikiza inyigisho z’Umwana wayo Yesu Kristo n’urugero yadusigiye, tukirinda kuba “ab’isi,” tutivanga muri politiki n’intambara zayo (Yoh 6:15; 17:16). Tugomba gukomeza kutagira aho tubogamira kugira ngo tube abayoboke b’Ubwami bw’Imana b’indahemuka. Tutabigenje dutyo, ntitwabwiriza ubutumwa bwiza buvuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu, dufite umutimanama ukeye. Ikindi kandi, mu gihe amadini y’ikinyoma atuma abayoboke bayo bicamo ibice bitewe no kwivanga muri politiki, idini ry’ukuri ryo rituma dukomeza kuba umuryango mpuzamahanga wunze ubumwe, kuko ridufasha gukomeza kutagira aho tubogamira.—1 Pet 2:17.

4. (a) Tubwirwa n’iki ko kutagira aho tubogamira bizagenda birushaho kutugora? (b) Kuki muri iki gihe twagombye kwitegura gukomeza kutabogama?

4 Dushobora kuba tuba mu gihugu kidafite ibibazo byo mu rwego rwa politiki, kandi kitabangamira ugusenga k’ukuri. Ariko uko iyi si ya Satani igenda yegereza iherezo ryayo, dushobora kwitega ko kutagira aho tubogamira bizarushaho kuduteza ibibazo. Iyi si yiganjemo abantu “batumvikana n’abandi” kandi b’“ibyigenge,” ku buryo bazagenda barushaho kwicamo ibice (2 Tim 3:3, 4). Mu bihugu bimwe na bimwe abavandimwe bagiye bahura n’ibibazo bifitanye isano no kutagira aho babogamira, bitewe n’impinduka za politiki zabaye mu buryo butunguranye. Ese ibyo ntibigaragaza impamvu tugomba kurushaho kwiyemeza kutagira aho tubogamira? Turamutse dutereye iyo kugeza igihe duhuriye n’ibibazo, dushobora gutandukira cyangwa tukabogama. None se twakwitegura dute kugira ngo tuzakomeze kutagira aho tubogamira muri iyi si yiciyemo ibice? Reka dusuzume ibintu bine bizabidufashamo.

JYA UBONA UBUTEGETSI BW’ABANTU NK’UKO YEHOVA ABUBONA

5. Yehova abona ate ubutegetsi bw’abantu?

5 Ikintu cya mbere kizatuma dukomeza kutagira aho tubogamira, ni ukubona ubutegetsi bw’abantu nk’uko Yehova abubona. Nubwo hari leta zimwe na zimwe zisa n’aho ziyobora neza, Yehova ntiyigeze ashaka ko umuntu ategeka mugenzi we (Yer 10:23). Ubutegetsi bw’abantu bushishikariza abantu gukunda igihugu by’agakabyo, bigatuma bicamo ibice. Abategetsi b’abantu nubwo baba beza bate, ntibashobora gukemura ibibazo byose. Ikindi kandi, kuva mu mwaka wa 1914, ubutegetsi bw’abantu bwatangiye guhangana n’Ubwami bw’Imana. Vuba aha ubwo Bwami buzasohoreza urubanza ku mahanga, buyarimbura.—Soma muri Zaburi ya 2:2, 7-9.

6. Twagombye gufata dute abategetsi?

6 Impamvu Imana yemera ko ubutegetsi bw’abantu bukomeza kubaho, ni uko butuma habaho umutuzo mu rugero runaka, bityo tugashobora kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Rom 13:3, 4). Ni yo mpamvu Imana idusaba gusenga dusabira abategetsi, cyane cyane mu gihe imyanzuro bagomba gufata ishobora kugira ingaruka kuri gahunda yacu yo kuyiyoboka (1 Tim 2:1, 2). Tujuririra za leta kugira ngo ziturenganure, nk’uko intumwa Pawulo yabigenje (Ibyak 25:11). Nubwo Bibiliya ivuga ko Satani, Umwanzi w’Imana, afite ubutware ku butegetsi bw’abantu, ntivuga ko agenga ibyo buri mutegetsi ku giti cye akora (Luka 4:5, 6). Ku bw’ibyo rero, twagombye kwirinda kuvuga ko umutegetsi uyu n’uyu ayoborwa na Satani. Ku birebana n’“ubutegetsi n’abatware,” Bibiliya idusaba ‘kutagira uwo dusebya.’—Tito 3:1, 2.

7. Ni iyihe mitekerereze tugomba kwirinda?

7 Twumvira Imana twirinda gukunda umukandida uyu n’uyu, cyangwa gushyigikira ishyaka rya politiki iri n’iri, kabone niyo byaba bisa n’ibishyigikiye umurimo wacu. Rimwe na rimwe ibyo ntibiba byoroshye. Reka tuvuge ko agatsiko k’abantu kigometse ku butegetsi bwagiye bukandamiza abaturage, harimo n’Abahamya ba Yehova. Birumvikana ko utajyana na bo kwigaragambya. Ariko se mu mutima wawe ntiwaba ushyigikiye ibyo bakora (Efe 2:2)? Tugomba kwirinda kugira aho tubogamira, haba mu magambo, mu bikorwa no mu mitima yacu.

“MUGIRE AMAKENGA” ARIKO “MUTAGIRA UBURIGANYA”

8. Ni mu buhe buryo ‘twagira amakenga’ ariko ‘ntitugire uburiganya’ mu gihe duhanganye n’ikigeragezo gishobora gutuma tubogama?

8 Ikintu cya kabiri kizadufasha gukomeza kutagira aho tubogamira ni ‘ukugira amakenga nk’inzoka, ariko tukamera nk’inuma tutagira uburiganya’ mu gihe duhanganye n’ibibazo. (Soma muri Matayo 10:16, 17.) Tugira amakenga dutahura ingorane dushobora guhura na zo hakiri kare, kandi tukirinda kugira uburiganya tutemera ko zituma duteshuka. Reka turebe zimwe mu ngorane dushobora guhura na zo n’uko twazitsinda.

9. Ni iki tugomba kwirinda mu gihe tuganira n’abandi?

9 Ibiganiro. Tugomba kugira amakenga mu gihe abantu batangiye kuganira ibya politiki. Urugero, mu gihe tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami tujye twirinda gushimagiza cyangwa kunenga ibitekerezo by’ishyaka runaka cyangwa umuyobozi runaka. Jya ugerageza kureba icyo uhuriyeho n’uwo ubwiriza, wibanda ku kibazo nyir’izina aho kwibanda ku buryo ubwo ari bwo bwose abanyapolitiki bashaka kugikemuramo. Hanyuma ujye ukoresha Bibiliya, umwereke uko ubutegetsi bw’Imana buzagikemura burundu. Niba abantu bashaka ko mujya impaka ku bintu batavugaho rumwe, urugero nko gushakana kw’abahuje igitsina cyangwa gukuramo inda, jya ubabwira icyo Ijambo ry’Imana rivuga, kandi ubasobanurire uko turikurikiza mu mibereho yacu. Mu gihe muganira, ujye wirinda gushyigikira ibitekerezo by’abanyapolitiki birebana n’ibyo bibazo. Nanone, mu gihe hari amategeko agomba gushyirwaho, guhindurwa cyangwa kuvanwaho, ntitugira aho tubogamira cyangwa ngo duhatire abandi kubona ibintu nk’uko tubibona.

10. Twakora iki ngo dukomeze kutabogama mu gihe tureba amakuru cyangwa mu gihe tuyasoma?

10 Itangazamakuru. Incuro nyinshi, amakuru atangazwa aba ashyigikiye ibitekerezo runaka. Ibyo ni ko bimeze mu bihugu itangazamakuru riba ribogamira kuri leta. Icyakora no mu bihugu byitwa ko bifite demokarasi, Abakristo bagomba kuba maso kugira ngo badashyigikira ibitekerezo by’abanyamakuru bafite aho babogamiye. Urugero, ibaze uti “ese nishimira gutega amatwi umunyamakuru runaka, bitewe n’uko nshimishwa n’umurongo wa politiki agenderaho?” Niba ari uko biri wagombye gushaka ahandi uvana amakuru atabogama. Kugira ngo ukomeze kutagira aho ubogamira, jya wirinda kureba cyangwa gusoma amakuru menshi afite aho abogamira, kandi niba hari ayo wumvise uyagereranye n’“icyitegererezo cy’amagambo mazima.”—2 Tim 1:13.

11. Kuki gukomeza kutabogama bishobora kutugora mu gihe dukunda cyane ibyo dutunze?

11 Gukunda ubutunzi. Iyo dukunda cyane ibyo dutunze, tuba dushobora kubogama mu gihe duhuye n’ikigeragezo. Ruth wo muri Malawi yabonye Abahamya benshi bateshutse igihe bahuraga n’ibitotezo mu myaka ya 1970. Yagize ati “ntibashoboraga kwitesha ubuzima bwiza bari bafite. Bamwe twarahunganye, ariko nyuma yaho bagiye mu ishyaka maze basubira mu gihugu kubera ko bananiwe kwihanganira ubuzima bwo mu nkambi.” Ibinyuranye n’ibyo, abenshi mu bagaragu ba Yehova bakomeza kutagira aho babogamira nubwo bituma bakena cyangwa bagatakaza ibyabo byose.—Heb 10:34.

12, 13. (a) Yehova abona abantu ate? (b) Twabwirwa n’iki ko dusigaye twirata cyane igihugu cyacu?

12 Ubwibone. Incuro nyinshi abantu barata ubwoko bwabo, umuryango bakomokamo, umuco wabo, umugi cyangwa igihugu cyabo. Icyakora, tuzi ko kwirata umuryango, umuco cyangwa igihugu bituma tutabona abantu n’ubutegetsi bwabo nk’uko Yehova abibona. Birumvikana ko Imana idashaka ko twihakana umuco wacu. Koko rero, kuba abantu batandukanye kandi bakaba badahuje imico, ni ibintu bihebuje. Icyakora, tugomba kwibuka ko Imana ibona ko abantu bose bangana.—Rom 10:12.

13 Kwirata aho dukomoka ni ryo pfundo ryo gukunda igihugu by’agakabyo, kandi bishobora kuba intandaro yo gutandukira. Abakristo na bo bashobora kugwa muri uwo mutego wo kwibona, kuko na bamwe mu bavandimwe bo mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere byababayeho (Ibyak 6:1). Twabwirwa n’iki ko twatangiye kwadukwaho n’ingeso y’ubwibone? Reka tuvuge ko umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukomoka mu kindi gihugu akunguye igitekerezo ku kintu runaka. Ese wahita ucyanga uvuga uti “twe tubikora neza kubarusha”? Twese twagombye gukurikiza inama yahumetswe igira iti “mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.”—Fili 2:3.

JYA USABA YEHOVA IMBARAGA

14. Isengesho ryadufasha rite, kandi se ni izihe ngero zo muri Bibiliya zibigaragaza?

14 Ikintu cya gatatu cyadufasha kutagira aho tubogamira, ni ugusaba Yehova imbaraga. Jya usenga usaba umwuka wera kuko uzatuma ugira umuco wo kwihangana n’uwo kumenya kwifata, iyo ikaba ari imico izatuma wihanganira ubutegetsi bubi. Nanone kandi, ushobora gusaba Yehova ubwenge bwatuma utahura imimerere ishobora gutuma ubogama, ukamusaba no kugufasha kuyitwaramo neza (Yak 1:5). Mu gihe ufunzwe cyangwa ugahanwa mu bundi buryo bitewe n’uko wiyemeje kubera Yehova indahemuka, jya usenga Yehova umusaba imbaraga zo kuvuganira ukwizera kwawe ushize amanga, n’izo kwihanganira ibitotezo byose ushobora guhura na byo.—Soma mu Byakozwe 4:27-31.

15. Bibiliya yadufasha ite gukomeza kutabogama? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ryatumye bakomera ku myizerere yabo.”)

15 Yehova ashobora kugukomeza binyuze ku Ijambo rye. Jya utekereza ku mirongo izagufasha gukomeza kutabogama mu gihe ugeze mu bigeragezo. Iyemeze kuyifata mu mutwe muri iki gihe, kugira ngo izagufashe mu gihe uzaba udashobora kubona Bibiliya. Nanone Ijambo ry’Imana rishobora gutuma urushaho kwiringira imigisha tuzaheshwa n’Ubwami. Ibyo byiringiro ni byo bizadufasha kwihanganira ibitotezo (Rom 8:25). Toranya imirongo igaragaza imigisha wifuza kuzabona, kandi use n’uwireba muri Paradizo wamaze kuyibona.

JYA UTERWA INKUNGA N’ABAKOMEJE KUBA INDAHEMUKA

16, 17. Ni iki twakwigira ku bagaragu b’Imana bakomeje kutagira aho babogamira? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

16 Ikintu cya kane kizadufasha gukomeza kutagira aho tubogamira, ni ugutekereza ku bagaragu ba Yehova babaye indahemuka. Gusuzuma urugero badusigiye bishobora gutuma tugira ubwenge n’imbaraga bizadufasha kwihanganira ibigeragezo. Tekereza ku rugero rwa Shadaraki, Meshaki na Abedenego banze gusenga igishushanyo cyagereranyaga ubutegetsi bwa Babuloni. (Soma muri Daniyeli 3:16-18.) Iyo nkuru ya Bibiliya yagiye ifasha Abahamya benshi bo muri iki gihe kugira ubutwari bwo kwanga gusenga ibendera ry’igihugu cyabo. Yesu na we yakomeje kwitandukanya na politiki kandi ntiyivanga mu makimbirane yo muri iyi si. Yazirikanye ukuntu urugero rwe ruzafasha abigishwa be, maze arababwira ati “nimukomere! Nanesheje isi.”—Yoh 16:33.

17 Abahamya benshi bo muri iki gihe bakomeje kutagira aho babogamira. Bamwe bababajwe urubozo, barafungwa, ndetse baricwa bazira ukwizera kwabo. Ingero zabo zishobora kugufasha nk’uko zafashije umuvandimwe Barış wo muri Turukiya, wavuze ati “Franz Reiter yari umuvandimwe ukiri muto wishwe azira ko yanze kujya mu ngabo za Hitileri. Ibaruwa yandikiye nyina mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yagaragaje ukwizera gukomeye yari afite n’ukuntu yiringiraga Yehova. Nifuzaga gukurikiza urugero rwe igihe nari kuba ngeze mu kigeragezo nk’icyo.” [2]

18, 19. (a) Abagize itorero ryawe bagufasha bate gukomeza kutabogama? (b) Ni iki wiyemeje?

18 Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryawe bashobora kugufasha. Jya ubwira abasaza ikigeragezo kigusaba kutabogama ushobora kuba uhanganye na cyo, kandi ubasabe kuguha inama zishingiye kuri Bibiliya. Abagize itorero bazi ibigeragezo uhanganye na byo bashobora kugutera inkunga. Basabe gusenga bagusabira. Birumvikana ko niba dushaka ko abavandimwe bacu badushyigikira kandi bagasenga badusabira, natwe twagombye kubibakorera (Mat 7:12). Ingingo iri ku rubuga rwacu ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo (hakurikijwe ibihugu),” iboneka munsi y’ahanditse ngo “AHABONEKA AMAKURU > IBIREBANA N’AMATEGEKO,” ishobora kugufasha gusenga ugusha ku ngingo. Irimo urutonde rw’amazina y’abavandimwe bafunzwe (ruboneka mu cyongereza). Toranya amwe mu mazina maze usenge Yehova umusaba gufasha abo bavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bagire ubutwari bwo gukomeza kuba indahemuka.—Efe 6:19, 20.

19 Kubera ko ubutegetsi bw’abantu bugenda bwegereza iherezo ryabwo, ntitwagombye gutangazwa n’uko buzagenda burushaho kuduhatira guhemukira Yehova n’Ubwami bwe. Ku bw’ibyo rero, iki ni cyo gihe cyo kurushaho kwiyemeza kutagira aho tubogamira muri iyi si yiciyemo ibice.

^ [1] (paragarafu ya 1) Aha ngaha Yesu yakoresheje izina Kayisari, wari umutegetsi mukuru muri icyo gihe, ashaka kuvuga ubutegetsi muri rusange.

^ [2] (paragarafu ya 17) Reba igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, ku ipaji ya 662; n’agasanduku gafite umutwe ugira uti “Yapfuye azira guhesha Imana icyubahiro,” kari mu gice cya 14 cy’igitabo Ubwami bw’Imana burategeka.