UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mata 2018
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 4 Kamena kugeza ku ya 8 Nyakanga 2018.
Uko wabona umudendezo nyakuri
Hari abantu bifuza kubaho badakandamizwa, nta vangura cyangwa ubukene. Abandi bo bifuza guhabwa uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo ibyo bashaka. Ese umuntu ashobora kubona umudendezo nyakuri?
Korera Yehova, Imana itanga umudendezo
Umwuka wa Yehova watubatuye ute? Twakwirinda dute gukoresha nabi umudendezo Imana yaduhaye?
Bavandimwe mufite inshingano muvane isomo kuri Timoteyo
Birashoboka ko igihe Timoteyo yatangiraga gukorana n’intumwa Pawulo atigiriraga ikizere. Ni irihe somo abasaza n’abakozi b’itorero bavana kuri Timoteyo?
Jya wigana Yehova Imana itera inkunga abagaragu bayo
Igihe cyose abagize ubwoko bw’Imana babaga bakeneye guterwa inkunga.
Dukeneye guterana inkunga kurusha mbere hose
Kubera ko umunsi wa Yehova uri hafi cyane, tugomba kwita ku bavandimwe bacu kugira ngo dushobore kubatera inkunga igihe cyose babikeneye.
Rubyiruko, ese mufite intego zo gukorera Imana?
Hari imyanzuro myinshi cyane abakiri bato baba bagomba gufata, ku buryo rimwe na rimwe bibagora. Bafata bate imyanzuro myiza irebana n’igihe kizaza?
Ibibazo by’abasomyi
Kuki bitemewe ko inyandiko z’Abahamya ba Yehova n’ibindi basohora, bishyirwa ku zindi mbuga za interineti no ku mbuga nkoranyambaga?
Ibibazo by’abasomyi
Kuki muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye amagambo yo muri Zaburi ya 144 yahinduwe?