Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Cyongereza mu mwaka wa 2013, amagambo yo muri Zaburi ya 144:12-15 yerekeza ku bwoko bw’Imana. Ariko muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mbere yaho, ayo magambo yerekeza ku banyamahanga bakoraga ibibi bavugwa mu murongo wa 11. Kuki byahinduwe?

Imvugo y’Igiheburayo yakoreshejwe aho ngaho ishobora kwerekeza kuri abo bombi. Dore icyo abahinduye Bibiliya ivuguruye bashingiyeho:

  1. Bakurikije ikibonezamvugo n’uko amagambo akoreshwa. Ijambo ry’Igiheburayo “asher” ritangira umurongo wa 12, ni ryo rigaragaza isano iri hagati y’ibivugwa muri Zaburi ya 144:12-15 n’ibivugwa mu mirongo ibanza. Iryo jambo rishobora guhindurwa mu buryo butandukanye. Rishobora kuba indanganshinga “ba” yakoreshejwe mu nshinga “baravuga” no muri “bati.” Ibyo ni byo byakoreshejwe muri Bibiliya ya mbere. Kubigenza batyo, byatumye ibintu byiza bivugwa kuva ku murongo wa 12 kugeza ku wa 14, byerekezwa ku babi bavugwa mu mirongo ibanza. Icyakora ijambo “asher” rishobora no kwerekeza ku ngaruka z’ikintu, rikaba ryahindurwamo “bityo.” Ijambo “bityo” ni ryo ryakoreshejwe muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013, no mu zindi Bibiliya zimwe na zimwe.

  2. Ibivugwamo byuzuzanya n’ibindi bivugwa muri iyo zaburi. Gukoresha ijambo “bityo” ku murongo wa 12, bituma ibyiza bivugwa ku murongo wa 12 kugeza ku wa 14 byerekezwa ku mukiranutsi, ari na we usaba ‘kubohorwa agakizwa’ ababi bavugwa ku murongo wa 11. Binatuma umurongo wa 15 urushaho kumvikana. Muri uwo murongo hakoreshwa interuro ebyiri zirimo ijambo “hahirwa,” ubu noneho zombi zikaba zuzuzanya kandi zerekeza ku bantu beza ‘bafite Yehova ho Imana yabo.’ Nanone zirikana ko umwandiko w’Igiheburayo w’umwimerere, utagiraga utwatuzo. Ubwo rero abahinduzi ni bo bahitamo ibyumvikana, bazirikana ko uwo mwandiko w’Igiheburayo wanditse mu buryo bw’ubusizi, bakita ku mirongo ikikije ibivugwa, n’indi mirongo yo muri Bibiliya bifitanye isano.

  3. Iyo mirongo ihuje n’indi mirongo yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’imigisha Imana isezeranya indahemuka. Uko ijambo “asher” ryahinduwe muri iyo Bibiliya, bituma noneho turushaho gusobanukirwa ibyiringiro Dawidi yari afite, by’uko Imana yari kuzabohora Abisirayeli ikabakiza abanzi babo, igatuma bagira ibyishimo n’uburumbuke (Lewi 26:9, 10; Guteg 7:13; Zab 128:1-6). Urugero, mu Gutegeka kwa Kabiri 28:4 hagira hati: “Azaha umugisha abana bawe, ahe umugisha ibyera mu butaka bwawe, amatungo yawe, imitavu yawe, abana b’intama zawe n’ab’ihene zawe.” Koko rero, ku ngoma y’Umwami Salomo mwene Dawidi, Abisirayeli bari bafite amahoro n’uburumbuke. Byongeye kandi, imigisha yariho mu gihe ke yagaragazaga bimwe mu bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya.—1 Abami 4:20, 21; Zab 72:1-20.

Ni uwuhe mwanzuro twafata? Uko Zaburi ya 144 yahinduwe muri Bibiliya ivuguruye, ntibihindura uko dusanzwe twumva inyigisho za Bibiliya. Ahubwo bituma turushaho gusobanukirwa ibyiringiro bihebuje abagaragu ba Yehova bafite, by’uko Imana izavanaho ababi, abakiranutsi bakagira amahoro arambye n’uburumbuke.—Zab 37:10, 11.