Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bavandimwe mufite inshingano muvane isomo kuri Timoteyo

Bavandimwe mufite inshingano muvane isomo kuri Timoteyo

MU MWAKA ushize, hari abavandimwe benshi babaye abasaza n’abakozi b’itorero. Niba nawe urimo, nta gushidikanya ko wishimira iyo nshingano wahawe.

Ariko kandi, ushobora kuba wumva uhangayitse. Umusaza ukiri muto witwa Jason yaravuze ati: “Ngihabwa iyo nshingano, numvise impangayikishije cyane.” Igihe Yehova yahaga inshingano Mose na Yeremiya, na bo babanje kumva batazabishobora (Kuva 4:10; Yer 1:6). None se niba nawe wiyumva utyo, ni iki cyagufasha gusohoza neza iyo nshingano? Reka dusuzume urugero rwa Timoteyo.—Ibyak 16:1-3.

JYA WIGANA TIMOTEYO

Timoteyo ashobora kuba yari mu kigero k’imyaka 20, igihe intumwa Pawulo yamusabaga kumuherekeza mu murimo wo gusura amatorero. Kubera ko yari akiri muto, ashobora kuba yarumvaga atifitiye ikizere, ndetse wenda agatinya gukora ibyo yasabwaga (1 Tim 4:11, 12; 2 Tim 1:1, 2, 7). Ariko nyuma y’imyaka igera ku icumi, Pawulo yandikiye itorero ry’i Filipi ati: “Niringiye ko Umwami Yesu nabishaka nzaboherereza Timoteyo bidatinze. . . . Nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe.”—Fili 2:19, 20.

Ni iki cyatumye Timoteyo aba umusaza mwiza? Reka dusuzume amasomo atandatu wamwigiraho.

1. Yitaga ku bantu by’ukuri. Pawulo yabwiye abavandimwe b’i Filipi ati: ‘[Timoteyo] azita by’ukuri ku byanyu’ (Fili 2:20). Timoteyo yitaga ku bantu rwose. Yifuzaga ko barushaho kwegera Yehova, kandi yitangaga atizigamye kugira ngo abafashe.

Jya wirinda kuba nk’umushoferi wasabwe gutwara abantu, ariko akabasiga kubera ko ahangayikishijwe gusa no kugera iyo ajya ku isaha runaka. William umaze imyaka isaga 20 ari umusaza, agira abasaza bakiri bashya inama igira iti: “Muge mukunda abavandimwe, mubiteho, aho gushishikazwa gusa no gushyira ibintu ku murongo.”

2. Yashyiraga umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Pawulo yagaragaje aho Timoteyo yari atandukaniye n’abandi agira ati: “Abandi bose bishakira inyungu zabo, aho gushaka iza Kristo Yesu” (Fili 2:21). Ayo magambo Pawulo yayanditse ari i Roma. Yiboneraga ko abavandimwe baho babaga bahugiye mu byabo, ntibakorane umurimo ubwitange. Ariko Timoteyo we iyo yabonaga uburyo bwo guteza imbere umurimo wo kubwiriza, yabigenzaga nka Yesaya wavuze ati: “Ndi hano, ba ari jye utuma.”—Yes 6:8.

Washyira mu gaciro ute mu gihe usohoza inshingano zawe bwite n’iz’itorero? Jya umenya ibigomba kuza mu mwanya wa mbere. Pawulo yatanze inama igira iti: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Fili 1:10). Jya ushyira imbere ibyo Imana ibona ko ari byo by’ingenzi. Nanone jya woroshya ubuzima, wirinda ibintu bigutwara igihe n’imbaraga nta mpamvu. Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti: “Ujye uhunga irari rya gisore, ahubwo ukurikire gukiranuka, kwizera, urukundo n’amahoro.”—2 Tim 2:22.

3. Yakoranaga umwete umurimo wera. Pawulo yabwiye Abafilipi ati: “Namwe ubwanyu muzi ukuntu [Timoteyo] yagaragaje ko ari umuntu ukwiriye, ko yakoranye nanjye mu murimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, nk’uko umwana akorana na se” (Fili 2:22). Timoteyo ntiyari umunebwe. Yakoranaga umwete igihe yari kumwe na Pawulo, kandi ibyo byakomeje ubucuti bari bafitanye.

Muri iki gihe, mu muryango wa Yehova harimo imirimo myinshi. Kuyikora biduhesha ibyishimo nyakuri kandi bituma turushaho kugirana ubucuti n’abavandimwe na bashiki bacu. Bityo rero, iyemeze buri gihe kuba ufite “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.”—1 Kor 15:58.

4. Yashyiraga mu bikorwa ibyo yigaga. Pawulo yabwiye Timoteyo ati: “Wakurikije neza inyigisho zanjye, n’imibereho yanjye, n’intego zanjye, no kwizera kwanjye, no kwiyumanganya kwanjye, n’urukundo rwanjye no kwihangana kwanjye” (2 Tim 3:10). Kubera ko Timoteyo yashyiraga mu bikorwa ibyo yigaga, yahawe inshingano zikomeye.—1 Kor 4:17.

Ese hari umusaza w’inararibonye wakwigana? Niba nta we, uzamushake. Tom umaze igihe kirekire ari umusaza agira ati: “Hari umusaza w’inararibonye wanyitayeho, arantoza. Buri gihe namugishaga inama kandi nkazikurikiza. Ibyo byatumye ndushaho kwigirira ikizere.”

5. Yakomezaga kwitoza. Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti: “Witoze ufite intego yo kwiyegurira Imana” (1 Tim 4:7). Nubwo umuntu ujya mu marushanwa yo gusiganwa aba agomba kugira umutoza, na we ubwe agomba gukora imyitozo. Pawulo yabwiye Timoteyo ati: “Ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame no gutanga inama no kwigisha. . . . Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 Tim 4:13-15.

Nawe rero, komeza kongera ubuhanga bwawe. Jya wiyigisha ushyizeho umwete kandi ukomeze kugendera ku mabwiriza y’umuryango wa Yehova ahuje n’igihe. Nanone ntukiyiringire bikabije, ngo utekereze ko kuba uri inararibonye biguha uburenganzira bwo gukemura ikibazo utabanje gukora ubushakashatsi. Jya wigana Timoteyo, ‘uhore wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha.’—1 Tim 4:16.

6. Yishingikirizaga ku mwuka wa Yehova. Kubera ko Pawulo yari azi inshingano Timoteyo yari afite, yaramubwiye ati: “Ibyo byiza waragijwe ukomeze ubirinde binyuze ku mwuka wera utubamo” (2 Tim 1:14). Timoteyo yagombaga kwishingikiriza ku mwuka w’Imana kugira ngo asohoze neza inshingano ye.

Donald umaze imyaka myinshi ari umusaza yaravuze ati: “Abafite inshingano bagomba guha agaciro ubucuti bafitanye n’Imana, kuko bituma ‘bagwiza imbaraga.’ Iyo basabye Imana umwuka wera kandi bakera imbuto zawo, bagirira akamaro abandi.”—Zab 84:7; 1 Pet 4:11.

JYA UHA AGACIRO INSHINGANO YAWE

Kubona ukuntu wowe n’abandi bavandimwe benshi baherutse guhabwa inshingano mugira amajyambere mu murimo mukorera Imana, bidutera inkunga cyane. Jason twavuze tugitangira yaravuze ati: “Inshingano yo kuba umusaza yanyigishije byinshi kandi narushijeho kwigirira ikizere. Ubu ndayikunda cyane kandi nyisohoza nishimye!”

Niba wifuza gukomeza kugira amajyambere mu murimo ukorera Yehova, iyemeze kwigana Timoteyo. Nubigenza utyo, uzagirira akamaro Abakristo bagenzi bawe.