Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigana Yehova Imana itera inkunga abagaragu bayo

Jya wigana Yehova Imana itera inkunga abagaragu bayo

‘Hasingizwe Imana iduhumuriza [cyangwa, “idutera inkunga”] mu makuba yacu yose.’​—2 KOR 1:3, 4.

INDIRIMBO: 7, 3

1. Ni mu buhe buryo Yehova yateye abantu inkunga igihe Adamu na Eva bigomekaga?

KUVA abantu bakora icyaha bagatakaza ubutungane, Yehova yagaragaje ko ari Imana itera inkunga abagaragu bayo. Adamu na Eva bakimara kwigomeka mu busitani bwa Edeni, Imana yavuze amagambo y’ubuhanuzi yari kuzatera inkunga abari kuzabakomokaho, kandi agatuma bagira ibyiringiro. Ayo magambo ari mu Ntangiriro 3:15, yizeza abantu ko Satani, ari we “nzoka ya kera,” azarimburwa kandi imirimo ye ikavanwaho.—Ibyah 12:9; 1 Yoh 3:8.

YEHOVA YATEYE INKUNGA ABAGARAGU BE BA KERA

2. Ni mu buhe buryo Yehova yateye inkunga Nowa?

2 Reka turebe ukuntu Yehova yateye inkunga umugaragu we witwaga Nowa. Abantu bo mu gihe ke bari abanyarugomo kandi ari abasambanyi. Nowa n’umuryango we ni bo bonyine basengaga Yehova. Ibyo byashoboraga kumuca intege (Intang 6:4, 5, 11; Yuda 6). Icyakora Yehova yamubwiye amagambo yari kumutera inkunga, bigatuma akomeza ‘kugendana’ na we (Intang 6:9). Yabwiye Nowa ko yari agiye kurimbura abo bantu babi, kandi amubwira icyo yagombaga gukora kugira ngo azarokore umuryango we (Intang 6:13-18). Yehova yamuteye inkunga rwose!

3. Ni mu buhe buryo Yehova yateye inkunga Yosuwa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Nyuma yaho, Imana yahaye Yosuwa inshingano ikomeye yo kugeza abari bagize ubwoko bwayo mu Gihugu k’Isezerano. Yagombaga kurwana n’ingabo zikomeye z’ibihugu byari muri ako gace kugira ngo akigarurire. Birumvikana ko yagize ubwoba. Kubera ko Yehova na we yari abizi, yasabye Mose guhumuriza Yosuwa. Yehova yabwiye Mose ati: “Shyiraho Yosuwa abe umuyobozi w’ubu bwoko, umutere inkunga kandi umukomeze, kuko ari we uzabwambutsa kandi agatuma buragwa igihugu ugiye kureba” (Guteg 3:28). Mbere y’uko Yosuwa atangira iyo nshingano, Yehova na we ubwe yamuteye inkunga agira ati: “Sinabigutegetse? Gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose” (Yos 1:1, 9). Ayo magambo yahumurije Yosuwa rwose!

4, 5. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yateye inkunga abagaragu be ba kera? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yateye inkunga Umwana we?

4 Nanone Yehova yagiye atera inkunga abagize ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda. Urugero, yavuze amagambo y’ubuhanuzi yari guhumuriza Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni. Yaravuze ati: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka” (Yes 41:10). Nanone, Yehova yahumurije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi no muri iki gihe ahumuriza abagaragu be.—Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.

5 Yehova yanateye inkunga Umwana we. Igihe Yesu yabatizwaga, yumvise ijwi rituruka mu ijuru rigira riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Mat 3:17). Ayo magambo yateye inkunga Yesu igihe yakoraga umurimo we hano ku isi.

YESU YATEYE INKUNGA ABANDI

6. Umugani w’italanto udutera inkunga ute?

6 Yesu yiganaga Se, agatera inkunga abandi. Urugero, mu buhanuzi bwe buvuga ibirebana n’imperuka, yavuzemo umugani w’italanto udushishikariza gukomeza kuba indahemuka. Muri uwo mugani, Shebuja w’abagaragu yashimiye buri mugaragu w’indahemuka ati: “Nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi. Injira mu munezero wa shobuja” (Mat 25:21, 23). Ayo magambo yateye inkunga abigishwa be, bakomeza gukorera Yehova mu budahemuka!

7. Ni mu buhe buryo Yesu yateye inkunga intumwa ze ndetse na Petero by’umwihariko?

7 Intumwa za Yesu zakundaga kujya impaka, zishaka kumenya uwari ukomeye muri zo. Icyakora Yesu yarazihanganiraga, akazitera inkunga yo kwicisha bugufi zigakorera abandi aho guharanira kuba abatware (Luka 22:24-26). Petero yakundaga gukora amakosa, akababaza Yesu (Mat 16:21-23; 26:31-35, 75). Aho kugira ngo Yesu amurakarire, yamuteye inkunga kandi amuha inshingano yo gukomeza abavandimwe be.—Yoh 21:16.

ABAGARAGU BA YEHOVA BA KERA BATERANAGA INKUNGA

8. Ni mu buhe buryo Hezekiya yateye inkunga abatware b’ingabo b’i Buyuda na rubanda?

8 Abagaragu ba Yehova ba kera bari bazi ko bagombaga guterana inkunga, na mbere y’uko Yesu aza ku isi ngo yerekane uko bagombaga kubikora. Urugero, igihe Abashuri bari bagiye gutera u Buyuda, Hezekiya yakoranyije abatware b’ingabo na rubanda kugira ngo abatere inkunga. Kandi koko, ‘abantu bakomejwe n’amagambo ye.’—Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 32:6-8.

9. Igitabo cya Yobu kitwigisha iki ku birebana no gutera abandi inkunga?

9 Nubwo Yobu yari akeneye guhumurizwa, hari isomo rirebana no gutera abandi inkunga yahaye “abahumuriza barushya.” Yababwiye ko iyo aza kuba ari we urimo abahumuriza, yari ‘kubakomeresha amagambo yo mu kanwa ke, kandi iminwa ye ntireke kubahumuriza’ (Yobu 16:1-5). Amaherezo Yobu yaje guhumurizwa na Elihu hamwe na Yehova.—Yobu 33:24, 25; 36:1, 11; 42:7, 10.

10, 11. (a) Kuki umukobwa wa Yefuta yari akeneye guterwa inkunga? (b) Ni ba nde bakwiriye guterwa inkunga muri iki gihe?

10 Undi muntu wari ukeneye guterwa inkunga ni umukobwa wa Yefuta. Mbere y’uko Yefuta wari umucamanza ajya kurwana n’Abamoni, yahigiye Yehova umuhigo ko namufasha akabatsinda, azamuha umuntu wa mbere wari kuza kumusanganira atabarutse, akajya kumukorera umurimo wera mu ihema ry’ibonaniro. Igihe yari atabarutse, yasanganiwe n’umukobwa we w’ikinege, wari uje kwishimana na we kuko yari yatsinze urugamba. Yefuta yarababaye cyane. Ariko yahiguye umuhigo yari yarahigiye Yehova, yohereza umukobwa we i Shilo, kugira ngo azakorere Yehova ubuzima bwe bwose.—Abac 11:30-35.

11 Guhigura uwo muhigo byagoye Yefuta, ariko umukobwa we byamugoye kurushaho. Icyakora yemeye guhigura umuhigo se yari yarahize (Abac 11:36, 37). Ibyo byari gutuma adashaka cyangwa ngo abyare, kandi byari guca umuryango. Birumvikana ko yari akeneye guhumurizwa no guterwa inkunga. Bibiliya ivuga ukuntu yatewe inkunga igira iti: “Bihinduka umugenzo muri Isirayeli, buri mwaka abakobwa b’Abisirayeli bakajya gushimira umukobwa wa Yefuta w’i Gileyadi, iminsi ine mu mwaka” (Abac 11:39, 40). Ibyo bigaragaza ko Abakristo bo muri iki gihe bareka gushaka kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova, bakwiriye kubishimirwa no guterwa inkunga.—1 Kor 7:32-35.

INTUMWA ZATERAGA INKUNGA ABAVANDIMWE

12, 13. Ni mu buhe buryo Petero ‘yakomeje abavandimwe be’?

12 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yabwiye intumwa Petero ati: “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano. Ariko nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora, kandi nawe numara kwihana, uzakomeze abavandimwe bawe.”—Luka 22:31, 32.

Inzandiko z’intumwa zateye inkunga amatorero yo mu kinyejana cya mbere, kandi n’ubu ni uko (Reba paragarafu ya 12-17)

13 Petero yari umwe mu nkingi z’itorero ryo mu kinyejana cya mbere (Gal 2:9). Yateye inkunga abavandimwe igihe yagaragazaga ubutwari kuri Pentekote na nyuma yaho. Umurimo yakoze imyaka myinshi ujya kurangira, yandikiye Abakristo bagenzi be ati: ‘Mbandikiye mu magambo make kugira ngo mbatere inkunga kandi mbahamirize nkomeje ko mu by’ukuri ibi ari ubuntu butagereranywa bw’Imana; nimubushikamemo’ (1 Pet 5:12). Inzandiko za Petero zahumetswe zateye inkunga Abakristo bo mu gihe ke na nyuma yaho, kandi ziracyadutera inkunga no muri iki gihe, ubwo dutegereje ibyo Yehova yadusezeranyije.—2 Pet 3:13.

14, 15. Ni mu buhe buryo ibitabo byanditswe n’intumwa Yohana bidutera inkunga?

14 Intumwa Yohana na we yari inkingi y’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Yanditse Ivanjiri ishishikaje cyane ivuga iby’umurimo wa Yesu. Iyo Vanjiri yateye inkunga Abakristo kugeza n’ubu. Ni yo yonyine irimo amagambo Yesu yavuze agaragaza ko urukundo ari cyo kimenyetso cyari kuzaranga abigishwa be nyakuri.—Soma muri Yohana 13:34, 35.

15 Inzandiko ze eshatu na zo zirimo inyigisho z’ingirakamaro. Iyo twacitse intege bitewe n’ibyaha twakoze, duhumurizwa n’amagambo agira ati: ‘Amaraso ya Yesu atwezaho icyaha cyose’ (1 Yoh 1:7). Nanone iyo imitima yacu ikomeje kuducira urubanza, duhumurizwa n’amagambo avuga ko “Imana iruta imitima yacu” (1 Yoh 3:20). Yohana ni we wenyine wanditse ko “Imana ari urukundo” (1 Yoh 4:8, 16). Urwandiko rwe rwa kabiri n’urwa gatatu zirimo amagambo ashimira Abakristo bakomeza “kugendera mu kuri.”—2 Yoh 4; 3 Yoh 3, 4.

16, 17. Ni mu buhe buryo intumwa Pawulo yateye inkunga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere?

16 Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gutera inkunga abavandimwe. Itorero rya gikristo rikimara gushingwa, intumwa hafi ya zose zabaga i Yerusalemu, kandi ni ho inteko nyobozi yakoreraga (Ibyak 8:14; 15:2). Abakristo b’i Yudaya babwirizaga ibya Kristo abantu bari basanzwe bemera ko hariho Imana imwe. Icyakora, umwuka wera wohereje intumwa Pawulo kubwiriza Abagiriki, Abaroma n’abandi bantu basengaga imana nyinshi.—Gal 2:7-9; 1 Tim 2:7.

17 Pawulo yakoze ingendo mu turere tugize Turukiya y’ubu, agera mu Bugiriki no mu Butaliyani, ashinga amatorero ya gikristo yari agizwe n’abantu batari Abayahudi. Abo Bakristo bashya bahise ‘batangira kubabazwa na bene wabo,’ bityo bakaba bari bakeneye guterwa inkunga (1 Tes 2:14). Ahagana mu mwaka wa 50, Pawulo yandikiye itorero ry’i Tesalonike ryari rikiri rishya ati: “Buri gihe dushimira Imana iyo tuvuga ibyanyu mwese mu masengesho yacu, kuko duhora tuzirikana umurimo wanyu urangwa no kwizera n’imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo, no kwihangana kwanyu” (1 Tes 1:2, 3). Nanone yabagiriye inama yo guterana inkunga agira ati: “Mukomeze guhumurizanya no kubakana.”—1 Tes 5:11.

INTEKO NYOBOZI IDUTERA INKUNGA

18. Ni mu buhe buryo inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yateye inkunga Filipo?

18 Inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yateraga inkunga Abakristo bose, hakubiyemo n’abari bafite inshingano z’ubuyobozi mu itorero. Igihe Filipo yabwirizaga Abasamariya ibya Kristo, inteko nyobozi yaramushyigikiye. Yohereje babiri mu bari bayigize, ari bo Petero na Yohana, basenga basabira abo Bakristo bashya kugira ngo bahabwe umwuka wera (Ibyak 8:5, 14-17). Filipo n’abo bavandimwe na bashiki bacu bashya, batewe inkunga n’abo bantu inteko nyobozi yari yaboherereje.

19. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakiriye bate urwandiko inteko nyobozi yaboherereje?

19 Nyuma yaho, inteko nyobozi yasabwe gufata umwanzuro ku kibazo gikomeye. Ese Abakristo batari Abayahudi bagombaga gukebwa nk’uko Abayahudi babisabwaga mu Mategeko ya Mose (Ibyak 15:1, 2)? Abavandimwe bari bagize inteko nyobozi basenze basaba umwuka wera, banagenzura Ibyanditswe, maze bafata umwanzuro w’uko gukebwa bitari bikiri ngombwa. Hanyuma banditse urwandiko rwasobanuraga uwo mwanzuro, baruha abari bahagarariye inteko nyobozi kugira ngo barushyikirize amatorero. Byagenze bite nyuma yaho? Bibiliya igira iti: ‘Bamaze kurusoma, bishimiye iyo nkunga batewe.’—Ibyak 15:27-32.

20. (a) Muri iki gihe Inteko Nyobozi idutera inkunga ite? (b) Ni ikihe kibazo tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Muri iki gihe, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova itera inkunga abagize umuryango wa Beteli, ababwiriza bari mu murimo w’igihe cyose wihariye n’abandi Bakristo b’ukuri bose. Bishimira cyane inkunga baterwa, nk’uko byagendekeye abavandimwe bo mu kinyejana cya mbere. Nanone, mu mwaka wa 2015 Inteko Nyobozi yasohoye agatabo kitwa Garukira Yehova, kugira ngo itere inkunga abaretse ukuri. Ariko se abafite inshingano mu itorero ni bo bonyine bagomba kwigana Yehova bagahumuriza abandi? Igisubizo k’icyo kibazo tuzakibona mu gice gikurikira.