Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Korera Yehova, Imana itanga umudendezo

Korera Yehova, Imana itanga umudendezo

“Aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.”​—2 KOR 3:17.

INDIRIMBO: 49, 73

1, 2. (a) Kuki ubucakara no kugira umudendezo byavugwaga cyane mu gihe cya Pawulo? (b) Pawulo yavuze ko umudendezo nyakuri uturuka he?

ABAKRISTO bo mu kinyejana cya mbere babaga mu bwami bw’Abaroma. Abo Baroma baterwaga ishema no kuba barubahirizaga amategeko n’ubutabera kandi bafite umudendezo. Nyamara, icyatumaga ubwo butegetsi bw’igihangange bukomera, ni uko bwakoreshaga abacakara. Hari igihe abaturage babwo bagera kuri 30 ku ijana bari abacakara. Ubwo rero, ubucakara n’umudendezo ni ibintu byavugwaga cyane muri rubanda, ndetse no mu Bakristo.

2 Mu nzandiko intumwa Pawulo yanditse, yagiye avuga ibirebana n’umudendezo. Icyakora ntiyashakaga gukemura ibibazo byo mu rwego rwa poritiki, abantu benshi bo muri icyo gihe baharaniraga gukemura. Ahubwo we n’Abakristo bagenzi be bihatiye kwigisha abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi babafasha kumenya agaciro k’igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo. Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be Isoko y’umudendezo nyakuri. Urugero, mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Abakristo b’i Korinto, yaravuze ati: “Yehova ni Umwuka, kandi aho umwuka wa Yehova uri, haba hari umudendezo.”—2 Kor 3:17.

3, 4. (a) Ni iki cyatumye Pawulo avuga amagambo ari mu 2 Abakorinto 3:17? (b) Niba dushaka kubona umudendezo utangwa na Yehova tugomba gukora iki?

3 Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto, yavuze uko byagendekeye Mose igihe yamanukaga umusozi wa Sinayi, aho umumarayika wa Yehova yari ari. Abantu babonye ukuntu mu maso ha Mose harabagiranaga, bagira ubwoba bwinshi, bituma yitwikira mu maso (Kuva 34:29, 30, 33; 2 Kor 3:7, 13). Icyakora Pawulo yasobanuye ko “iyo umuntu ahindukiriye Yehova, icyo gitwikirizo gikurwaho” (2 Kor 3:16). Yashakaga kuvuga iki?

4 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yehova Umuremyi w’ibintu byose ni we wenyine ufite umudendezo wuzuye, utagira imipaka. Ni yo mpamvu aho Yehova ari n’‘aho umwuka we uri,’ haba hari umudendezo. Icyakora kugira ngo tubone uwo mudendezo, tugomba ‘guhindukirira Yehova,’ tukagirana ubucuti na we. Igihe Abisirayeli bari mu butayu ntibabonaga ibintu nk’uko Yehova yabibonaga. Ni nk’aho imitima yabo n’ibitekerezo byabo byari bitwikiriye. Ni yo mpamvu igihe bari bavuye muri Egiputa, bifuzaga gukoresha uwo mudendezo bari babonye bahaza ibyifuzo byabo.—Heb 3:8-10.

5. (a) Umwuka wa Yehova utuma tugira umudendezo umeze ute? (b) Kuki dushobora kugira umudendezo uturuka kuri Yehova, nubwo twaba dufunzwe cyangwa turi mu bucakara? (c) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

5 Icyakora umudendezo abantu babona binyuze ku mwuka wa Yehova, utandukanye n’uwo babona iyo bavuye mu bucakara. Umwuka wa Yehova uduha umudendezo uruta cyane uwo abantu batanga. Uwo mwuka utuvana mu bubata bw’icyaha n’urupfu no mu bubata bw’idini ry’ikinyoma n’imigenzo yaryo (Rom 6:23; 8:2). Uwo ni umudendezo uhebuje rwose! Umuntu ashobora kuwugira nubwo yaba afunzwe cyangwa ari umucakara (Intang 39:20-23). Urugero, Mushiki wacu Nancy Yuen n’Umuvandimwe Harold King, bari bafite uwo mudendezo nubwo bamaze imyaka myinshi bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Videwo ivuga ibyabo iboneka kuri tereviziyo ya JW. (Reba ahanditse ngo: “IBIGANIRO N’INKURU Z’IBYABAYE> KWIHANGANIRA IBIGERAGEZO.”) Noneho reka dusuzume ibi bibazo: twagaragaza dute ko duha agaciro umudendezo dufite? Twawukoresha neza dute?

TUGE DUHA AGACIRO UMUDENDEZO IMANA YADUHAYE

6. Abisirayeli bagaragaje bate ko batahaga agaciro umudendezo Yehova yari yarabahaye?

6 Iyo umuntu aguhaye impano y’agaciro, uramushimira cyane. Igihe Yehova yavanaga Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa, ntibahaye agaciro uwo mudendezo. Nyuma y’amezi make gusa, batangiye kwifuza ibyokurya n’ibyokunywa basize muri Egiputa, kandi bitotombera ibyo Yehova yabahaga, bageza n’ubwo bifuza gusubirayo. Tekereza nawe! Bumvaga ko ‘amafi, imyungu, amadegede, ibitunguru bya puwaro, ibitunguru by’ibijumba na tungurusumu,’ ari byo byari bifite agaciro kuruta umudendezo bari bafite wo gusenga Yehova, Imana y’ukuri. Ntibitangaje rero kuba Yehova yarabarakariye cyane (Kub 11:5, 6, 10; 14:3, 4). Ibyo twagombye kubikuramo isomo.

7. Pawulo yakurikije ate inama yatanze mu 2 Abakorinto 6:1? Twamwigana dute?

7 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bose inama yo guha agaciro umudendezo Yehova yabahaye binyuze ku Mwana we, ari we Yesu Kristo. (Soma mu 2 Abakorinto 6:1.) Ibuka ko Pawulo yababazwaga cyane no kuba yari mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Icyakora yaravuze ati: “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu!” Kuki yavuze atyo? Yabwiye Abakristo bagenzi be ati: “Amategeko y’uwo mwuka utanga ubuzima muri Kristo Yesu, yababatuye ku mategeko y’icyaha n’urupfu” (Rom 7:24, 25; 8:2). Natwe tugomba kwigana Pawulo, tugaha agaciro umudendezo Yehova yaduhaye igihe yatubaturaga mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Igitambo k’inshungu gituma dukorera Imana dufite umutimanama ukeye, kandi biradushimisha.—Zab 40:8.

Ese ukoresha umudendezo ufite ushyigikira Ubwami, cyangwa uwukoresha wishakira inyungu zawe? (Reba paragarafu ya 8-10)

8, 9. (a) Ni uwuhe muburo intumwa Petero yatanze ku birebana n’uko twagombye gukoresha umudendezo dufite? (b) Ni ibihe bibazo duhanganye na byo muri iki gihe?

8 Gushimira Yehova mu magambo ko yaduhaye umudendezo, ntibihagije. Nanone tugomba kwirinda kuwukoresha nabi. Intumwa Petero yaduhaye umuburo wo kutitwaza umudendezo dufite ngo dukore ibibi. (Soma muri 1 Petero 2:16.) Uwo muburo utwibutsa ibyabaye ku Bisirayeli igihe bari mu butayu. Natwe uratureba muri iki gihe, ndetse cyane kurushaho. Satani n’isi ye batureshya bakoresheje imyambaro n’imirimbo, ibyokurya n’ibyokunywa, imyidagaduro n’ibindi. Abahanga mu kwamamaza bakoresha abantu b’ibyamamare bagatuma twumva ko tugomba kugura ibintu mu by’ukuri tudakeneye. Ibyo bishobora kutugusha mu mutego mu buryo bworoshye, bigatuma dukoresha nabi umudendezo dufite.

9 Nanone iyo nama ya Petero ishobora kutugirira akamaro mu gihe dufata imyanzuro ikomeye, wenda nk’irebana n’amashuri n’akazi. Urugero, muri iki gihe abakiri bato botswa igitutu ngo bige cyane babone amanota menshi, bityo bazige muri kaminuza zikomeye. Abantu benshi bababwira ko kwiga kaminuza ari byo bizabahesha akazi keza, gahemba amafaranga menshi, kandi bakubahwa. Bifashisha ubushakashatsi bwagiye bukorwa, bakabereka ko abantu bize muri kaminuza bahembwa amafaranga aruta kure ay’abize mu mashuri yisumbuye. Ibyo bitekerezo bishobora gushishikaza abakiri bato, kuko baba bifuza gufata imyanzuro izagena uko ubuzima bwabo buzaba bumeze mu gihe kiri imbere. Ariko se ni iki bo n’ababyeyi babo bagomba kuzirikana?

10. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dufata imyanzuro?

10 Hari abumva ko umwanzuro urebana n’akazi cyangwa amashuri ureba umuntu ku giti ke, bigatuma batekereza ko bafite uburenganzira bwo guhitamo ibyo bashaka, mu gihe cyose umutimanama wabo ubibemerera. Bashobora kuba bitwaza amagambo Pawulo yabwiye Abakristo b’i Korinto ku bijyanye n’ibyokurya ati: “Kuki umudendezo wanjye wakemangwa n’umutimanama w’undi muntu” (1 Kor 10:29)? Nubwo dufite uburenganzira bwo kwihitiramo amashuri cyangwa akazi, tugomba kuzirikana ko umudendezo wacu ufite aho ugarukira, kandi ko umwanzuro wose twafata utugiraho ingaruka. Ni yo mpamvu mbere y’uko Pawulo avuga ayo magambo yari yabanje kuvuga ati: “Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bigira umumaro. Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose byubaka” (1 Kor 10:23). Bityo rero, nubwo dufite umudendezo wo guhitamo ibyo dushaka, tugomba kuzirikana ko ibyifuzo byacu atari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere.

TUGE DUKORESHA NEZA UMUDENDEZO DUFITE DUKORERA IMANA

11. Kuki Imana yatubatuye?

11 Igihe Petero yatuburiraga ko tutagomba gukoresha nabi umudendezo dufite, yavuze ko kuwukoresha neza ari ukuzirikana ko turi “abagaragu b’Imana.” Bityo rero, impamvu ikomeye yatumye Imana ikoresha Yesu ngo ituvane mu bubata bw’icyaha n’urupfu, ni ukugira ngo tuyikorere turi ‘abagaragu bayo’ bayiyeguriye.

12. Ni uruhe rugero Nowa n’umuryango we badusigiye?

12 Uburyo bwiza kuruta ubundi bwo gukoresha neza umudendezo dufite, kandi tukirinda gutwarwa n’iby’isi, ni ugukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu dukorera Yehova mu buryo bwuzuye (Gal 5:16). Reka dufate urugero rwa Nowa n’umuryango we. Babaga mu isi yari yuzuyemo urugomo n’ubusambanyi. Icyakora ntibigeze bivanga mu bikorwa bibi by’abantu bari babakikije. Ni iki cyabafashije? Ni uko bamaraga igihe kirekire bakora ibyo Yehova yabasabye, ari byo kubaka inkuge, guhunika ibiribwa bari kuzarya n’ibyo bari kuzagaburira inyamaswa, no kuburira abantu. Bibiliya igira iti: ‘Nowa yabigenje atyo, akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose’ (Intang 6:22). Ibyo byabagiriye akahe kamaro? Nowa n’umuryango we barokotse irimbuka ry’isi y’icyo gihe.—Heb 11:7.

13. Ni iyihe nshingano Yehova yaduhaye?

13 Ni iyihe nshingano Yehova yaduhaye muri iki gihe? Twe abigishwa ba Yesu tuzi neza ko Imana yaduhaye inshingano yo kubwiriza. (Soma muri Luka 4:18, 19.) Muri iki gihe, Satani yahumye amaso abantu benshi kandi ntibazi ko bari mu bubata bw’idini ry’ikinyoma, ubutunzi na poritiki (2 Kor 4:4). Kimwe na Yesu, dufite inshingano yo gufasha abantu kumenya Yehova no kumukorera, we Mana itanga umudendezo (Mat 28:19, 20). Iyo nshingano ntiyoroshye. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu ntibashishikazwa n’ubutumwa tubabwira, ndetse hari n’abatubwira nabi. Ubwo rero dushobora kwibaza tuti: “Nakoresha nte umudendezo mfite, kugira ngo ndusheho gushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami?”

14, 15. Abagaragu ba Yehova bitabiriye bate umurimo wo kubwiriza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

14 Dushimishwa no kubona ko abagaragu ba Yehova benshi bazirikanye ko ibintu byihutirwa, bakoroshya ubuzima kugira ngo babe abapayiniya (1 Kor 9:19, 23). Bamwe muri bo ni abapayiniya mu gace batuyemo, naho abandi bimukiye mu turere dukeneye ababwiriza benshi. Mu myaka itanu ishize, ababwiriza basaga 250.000 babaye abapayiniya, none ubu hari abapayiniya b’igihe cyose basaga 1.100.000. Kuba abantu benshi bakoresha neza umudendezo bafite bakorera Yehova, birashimishije cyane.—Zab 110:3.

15 Ni iki cyafashije abo bavandimwe na bashiki bacu gukoresha neza umudendezo bafite? Reka dufate urugero rwa John na Judith, bamaze imyaka 30 babwiriza mu bihugu bitandukanye. Bavuga ko igihe Ishuri ry’Abapayiniya ryatangiraga mu mwaka wa 1977, abaryigaga bashishikarizwaga kujya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane. John yagiye ahinduranya akazi kugira ngo boroshye ubuzima, bityo bakore byinshi mu murimo. Amaherezo bagiye gukorera umurimo mu kindi gihugu. Babonye ko gusenga Yehova no kumwishingikirizaho ari byo byabafashije gutsinda inzitizi bahuye na zo, urugero nko kwiga ururimi rushya, kumenyera umuco mushya n’ikirere cy’aho bimukiraga. Biyumva bate nyuma y’iyo myaka bamaze bakora uwo murimo? John yaravuze ati: “Numva narakoze umurimo mwiza uruta indi yose. Niboneye ko Yehova ariho koko kandi ko ari data udukunda. Ubu nsobanukiwe neza amagambo yo muri Yakobo 4:8 agira ati: ‘Mwegere Imana na yo izabegera.’ Nagize ubuzima bufite intego nk’uko nabyifuzaga.”

16. Ababwiriza benshi bakoresheje bate umudendezo bafite?

16 Kimwe na John na Judith, hari bamwe bamara igihe kirekire bakora umurimo w’ubupayiniya. Ariko hari abandi bawukora rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zitandukanye. Hari n’abandi benshi bitangira gukora mu mishinga y’ubwubatsi bw’amazu y’umuryango wacu hirya no hino ku isi. Urugero, igihe ikicaro gikuru cyubakwaga i Warwick muri leta ya New York, hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 27.000 bakozeyo, bamwe bahakora ibyumweru bibiri, abandi amezi runaka, naho abandi bahakora umwaka cyangwa urenga. Benshi muri bo bigomwe byinshi kugira ngo bakoreyo. Abo bantu batanze urugero ruhebuje mu birebana no gukoresha neza umudendezo bafite, kandi bahesheje Yehova ikuzo n’icyubahiro, we Mana itanga umudendezo.

17. Ni iyihe migisha abakoresha neza umudendezo Imana yabahaye bazabona?

17 Twishimira ko twamenye Yehova kandi ko dufite umudendezo duheshwa no kumukorera. Nimucyo buri gihe tuge tugaragaza ko duha agaciro uwo mudendezo mu myanzuro dufata. Aho kuwukoresha nabi, tuge tuwukoresha dukorera Yehova mu buryo bwuzuye. Nitubigenza dutyo, tuzabona imigisha yadusezeranyije. Yagize ati: ‘Ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bigire umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.’—Rom 8:21.