Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, ese mufite intego zo gukorera Imana?

Rubyiruko, ese mufite intego zo gukorera Imana?

“Ragiza Yehova imirimo yawe, ni bwo imigambi yawe izahama.”​—IMIG 16:3.

INDIRIMBO: 135, 144

1-3. (a) Abakiri bato bahanganye n’ikihe kibazo, kandi se twabigereranya n’iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki cyafasha Abakristo bakiri bato?

REKA tuvuge ko ugiye kujya ahantu, bitewe n’impamvu runaka ikomeye. Aho hantu ni kure. Kugira ngo ugereyo ugomba gutega imodoka. Ugeze muri gare, uhasanga abagenzi benshi n’imodoka nyinshi. Icyakora uzi neza aho ushaka kujya n’imodoka ugomba gutega. Nturi buge mu modoka ubonye yose kuko yakujyana aho udashaka kujya.

2 Abakiri bato na bo bameze nk’abagenzi bari muri gare. Urugendo rurerure bagomba gukora rugereranywa n’ubuzima bwabo. Hari imyanzuro myinshi cyane baba bagomba gufata, ku buryo rimwe na rimwe bibagora. Rubyiruko, iyo muzi neza aho mugana, gufata imyanzuro myiza biraborohera. Ni hehe mwagombye kwerekeza ubuzima bwanyu?

3 Iki gice gisubiza icyo kibazo kandi gishishikariza abakiri bato kwerekeza ubuzima bwabo mu bintu bishimisha Yehova. Ibyo bisobanura ko bagomba kuyoborwa na Yehova mu myanzuro yose bafata, yaba ifitanye isano n’amashuri, akazi, inshingano zo mu muryango n’ibindi. Nanone bisobanura ko bagomba kwishyiriraho intego zo gukorera Imana. Abakiri bato bishyiriraho intego zo gukorera Yehova, bashobora kwiringira badashidikanya ko azabaha imigisha kandi bakagera kuri byinshi.—Soma mu Migani 16:3.

KUKI UGOMBA KWISHYIRIRAHO INTEGO ZO GUKORERA IMANA?

4. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

4 Kwishyiriraho intego zo gukorera Imana ukiri muto, bifite akamaro. Kubera iki? Reka dusuzume impamvu eshatu. Ebyiri za mbere ziragufasha kubona ko iyo uhatanira kugera ku ntego zo gukorera Imana, bikomeza ubucuti ufitanye na yo. Iya gatatu iragufasha kumenya akamaro ko kwishyiriraho intego zo gukorera Imana ukiri muto.

5. Ni iyihe mpamvu y’ibanze yagombye gutuma wishyiriraho intego?

5 Impamvu y’ibanze yagombye gutuma twishyiriraho intego zo gukorera Yehova, ni ukugira ngo tumwereke ko tumushimira cyane kubera urukundo adukunda n’ibyo yadukoreye byose. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Ni byiza gushimira Yehova. . . . Yehova, watumye nishima bitewe n’ibyo wakoze; imirimo y’amaboko yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo” (Zab 92:1, 4). Tekereza ibintu byose Yehova yaguhaye. Yaguhaye ubuzima, Bibiliya, itorero, ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza kandi atuma ugira ukwizera. Gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere bigaragaza ko ushimira Imana ku bw’ibyo byose yaguhaye, kandi bituma ubucuti ufitanye na yo burushaho gukomera.

6. (a) Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka bizakugirira akahe kamaro? (b) Ni izihe ntego wakwishyiriraho ukiri muto?

6 Impamvu ya kabiri yagombye gutuma ugira intego zo gukorera Yehova, ni uko iyo uhatanira kuzigeraho uba ukora imirimo imushimisha, bigatuma uba inshuti ye. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo” (Heb 6:10). Nturi umwana ku buryo utakwishyiriraho intego. Urugero, igihe Christine yari afite imyaka icumi, yishyiriyeho intego yo gusoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho y’Abahamya b’indahemuka. Toby amaze kugira imyaka 12, yishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya yose akayirangiza mbere y’uko abatizwa. Maxim yabatijwe afite imyaka 11, naho mushiki we Noemi abatizwa afite imyaka 10. Bombi bahise bishyiriraho intego yo gukora kuri Beteli. Kugira ngo bakomeze kuzirikana intego bishyiriyeho, bamanitse mu nzu y’iwabo fomu isabirwaho gukora kuri Beteli. Nawe ushobora gutekereza intego wakwishyiriraho, maze ukihatira kuzigeraho.—Soma mu Bafilipi 1:10, 11.

7, 8. (a) Ni mu buhe buryo kwishyiriraho intego bituma gufata imyanzuro byoroha? (b) Kuki mushiki wacu wari ukiri muto yahisemo kutiga kaminuza?

7 Impamvu ya gatatu yagombye gutuma wishyiriraho intego ukiri muto, ni uko hari imyanzuro myinshi usabwa gufata. Hari irebana n’amashuri, akazi n’ibindi. Gufata imyanzuro ni kimwe no guhitamo umuhanda ugomba kunyuramo mu gihe ugeze mu mahuriro y’imihanda. Ariko iyo uzi neza aho ujya, guhitamo inzira unyuramo ntibikugora. Mu buryo nk’ubwo, iyo uzi neza intego ufite mu buzima, gufata imyanzuro myiza birushaho kukorohera. Mu Migani 21:5 hagira hati: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.” Iyo wishyiriyeho intego nziza ukiri muto, ugera kuri byinshi. Damaris wafashe umwanzuro ukomeye akiri umwangavu, yiboneye ko ibyo ari ukuri.

8 Damaris yarangije amashuri yisumbuye afite amanota ya mbere. Ayo manota yamwemereraga kujya muri kaminuza akiga iby’amategeko ku buntu, ariko yahisemo gukora muri banki. Kubera iki? Agira ati: “Kuva nkiri muto, nari mfite intego yo kuzaba umupayiniya. Ubwo rero nagombaga gushaka akazi katansaba gukora igihe kinini. Iyo nza kuba mfite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’amategeko, nari gukorera amafaranga menshi, ariko sinari gupfa kubona akazi najya nkora igihe gito.” Ubu Damaris amaze imyaka 20 ari umupayiniya. Ese yumva igihe yari akiri umwangavu yarishyiriyeho intego nziza kandi akaba yarafashe umwanzuro mwiza? Akomeza agira ati: “Mu kazi nkora kuri banki, nkunda kubonana na ba avoka bakora akazi nk’ako nari kuba nkora iyo nza kwiga amategeko. Icyakora benshi ntibishimiye akazi bakora. Umwanzuro nafashe wo kuba umupayiniya wandinze imihangayiko nari guterwa n’akazi, kandi utuma mara imyaka myinshi nkorera Yehova nishimye.”

9. Kuki abakiri bato bo mu matorero yacu bakwiriye gushimirwa?

9 Abakiri bato benshi bo mu matorero yo hirya no hino ku isi, bakwiriye gushimirwa rwose. Biyemeje gukorera Yehova kandi bishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Bishimira ubuzima ari na ko bitoza kuyoborwa na Yehova muri byose, haba ku ishuri, ku kazi no mu muryango. Salomo yaranditse ati: ‘Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe’ (Imig 3:5, 6). Rubyiruko, Yehova arabakunda cyane! Abona ko mufite agaciro, azabarinda kandi azabaha imigisha.

JYA UHORA WITEGUYE KUBWIRIZA

10. (a) Kuki umurimo wo kubwiriza ugomba kuba mu byo dushyira mu mwanya wa mbere? (b) Wakora iki ngo wongere ubuhanga mu murimo wo kubwiriza?

10 Niba wariyemeje gushimisha Yehova, uzakora umurimo wo kubwiriza ushyizeho umwete. Yesu Kristo yavuze ko “ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa” (Mar 13:10). Kubera ko umurimo wo kubwiriza wihutirwa, ugomba kuba mu byo dushyira mu mwanya wa mbere. Ese wakwishyiriraho intego yo kongera igihe umara mu murimo? Ese ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya? Ariko se wakora iki niba kubwiriza bitagushimisha? Ni iki cyagufasha kongera ubuhanga mu murimo wo kubwiriza? Dore ibintu bibiri byagufasha: gutegura neza no kubwira abandi ibyo uzi kuri Yehova nta gucogora. Nubikora uzatangazwa n’ukuntu kubwiriza bizagushimisha cyane.

Wakora iki ngo uhore witeguye kubwiriza? (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

11, 12. (a) Abakiri bato bakwitegura bate kubwira abandi ibyerekeye Yehova? (b) Umuvandimwe ukiri muto yabwirije ate ku ishuri?

11 Ushobora gutangira witegura gusubiza ibibazo abanyeshuri mwigana bakunda kubaza, urugero nk’ikibaza ngo: “Kuki wemera ko Imana ibaho?” Urubuga rwacu rwa jw.org ruriho ingingo zagenewe gufasha abakiri bato gusubiza icyo kibazo. Reba ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO.” Aho uzahasanga urupapuro rw’imyitozo ruriho ikibazo kibaza ngo: “Kuki nemera ko Imana ibaho?” Ruzagufasha kwitegura uko wasubiza. Ruriho imirongo yo muri Bibiliya itatu wakoresha usobanura ibyo wizera: Abaheburayo 3:4, Abaroma 1:20 na Zaburi ya 139:14. Iyo myitozo izagufasha kwitegura gusubiza n’ibindi bibazo bashobora kukubaza.—Soma muri 1 Petero 3:15.

12 Igihe cyose ubonye uburyo, jya ushishikariza abo mwigana gusura urubuga rwacu rwa jw.org. Luca ni ko yabigenje. Hari igihe barimo biga ibijyanye n’amadini, maze Luca abona ko igitabo bakoreshaga cyavugaga ibinyoma ku Bahamya ba Yehova. Nubwo yabanje kugira ubwoba, yasabye mwarimu uruhushya kugira ngo anyomoze ibyo binyoma, maze mwarimu aramwemerera. Luca yasobanuriye abanyeshuri bose imyizerere ye, anabereka urubuga rwacu. Mwarimu yabahaye umukoro wo kureba firimi ifite umutwe uvuga ngo: Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura.” Luca yashimishijwe cyane n’uko yabwirije ku ishuri.

13. Kuki tutagombye gucika intege mu gihe duhuye n’ingorane?

13 Mu gihe uhuye n’ingorane ntugacike intege, ahubwo jya uzirikana intego zawe (2 Tim 4:2). Katharina ni ko yabigenje. Igihe yari afite imyaka 17 yishyiriyeho intego yo kubwiriza abo bakoranaga bose. Umwe muri bo yaramutukaga, ariko ntiyacitse intege. Kuba yaritwaye neza byatangaje undi muntu bakoranaga witwa Hans. Ibyo byatumye atangira kujya asoma ibitabo byacu, yiga Bibiliya kandi arabatizwa. Katharina ntiyari abizi kubera ko yari yaragiye. Tekereza ukuntu Katharina yatangaye igihe yari mu materaniro n’umuryango we, akumva bahaye ikaze umushyitsi wari waje gutanga disikuru, akabona ni Hans baherukanaga mu myaka 13! Yashimishijwe cyane n’uko atacitse intege ngo areke kubwiriza abo bakoranaga.

JYA WIRINDA IBIRANGAZA

14, 15. (a) Ni iki abakiri bato bagomba kuzirikana mu gihe bahanganye n’amoshya? (b) Wakora iki ngo unanire amoshya y’urungano?

14 Kugeza ubu, iki gice cyagushishikarije kubaho mu buryo bushimisha Yehova kandi ukishyiriraho intego zo kumukorera. Icyakora abakiri bato benshi muri mu kigero kimwe bikundira ibinezeza, kandi bashobora kugusaba kwifatanya na bo. Byatinda byatebuka, hari igihe bizaba ngombwa ko ugaragaza ko uri umuntu ukomera ku myanzuro yafashe. Ntukemere ko urungano rukurangaza ngo rukujyane iyo rushaka. Ibuka rwa rugero rw’imodoka ziri muri gare twavuze tugitangira. Ese wajya mu modoka ubonye yose ngo ni uko abantu barimo banezerewe? Oya rwose.

15 Hari uburyo bwinshi bwo kunanira amoshya y’urungano. Urugero, irinde ibintu byakugusha mu bishuko (Imig 22:3). Jya utekereza ingaruka ziterwa no gukora ibibi (Gal 6:7). Nanone jya wicisha bugufi wemere ko ukeneye kugirwa inama. Jya wumvira inama ababyeyi bawe bakugira n’izo ugirwa n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero.—Soma muri 1 Petero 5:5, 6.

16. Tanga urugero rugaragaza akamaro ko kwicisha bugufi.

16 Kwicisha bugufi byafashije Christoph kwemera inama. Ubwo yari amaze igihe gito abatijwe, yatangiye kujya akorera imyitozo ngororamubiri ahantu habigenewe. Yahahuriye n’abandi bana bamusaba kujya mu ikipi yabo. Yabiganiriyeho n’umusaza w’itorero, maze uwo musaza amubwira ko mbere yo kujya muri iyo kipi, byaba byiza abanje gutekereza akaga byamuteza, urugero nko gutwarwa n’umwuka wo kurushanwa. Icyakora ibyo ntibyabujije Christoph kujya muri iyo kipi. Ariko hashize igihe, yabonye ko siporo bakoraga yarimo urugomo kandi ko iteje akaga. Nanone yabiganiriyeho n’abasaza batandukanye, bose bamugira inama zishingiye ku Byanditswe. Christoph yaravuze ati: “Yehova yanyoherereje abajyanama beza kandi naramwumviye, nubwo byantwaye igihe.” Ese nawe wicisha bugufi ukemera inama nziza ugirwa?

17, 18. (a) Ni iki Yehova yifuriza abakiri bato? (b) Ni iki gishobora kubabaza umuntu amaze gukura, kandi se abakiri bato bakirinda bate? Tanga urugero.

17 Bibiliya igira iti: “Wa musore we [cyangwa wa nkumi we], jya wishimira ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubusore bwawe” (Umubw 11:9). Yehova yifuza ko wishimira ubuzima mu gihe ukiri muto. Iki gice cyagaragaje uko wabigeraho. Jya wishyiriraho intego zo gukorera Yehova kandi wumvire inama aguha mu myanzuro yose ufata. Nubitangira ukiri muto, ntuzatinda kubona ukuntu Yehova azakuyobora, akakurinda kandi akaguha imigisha. Jya uzirikana inama zose usanga mu Ijambo rye, kandi wumvire inama igira iti: “Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe.”—Umubw 12:1.

18 Imyaka y’ubuto irihuta cyane. Ujya kubona ukabona wakuze. Ikibabaje ni uko hari abantu benshi bamara gukura, bagatangira gucuranga sinamenye, bicuza impamvu bafashe imyanzuro mibi bakiri bato, cyangwa bakababazwa n’uko batigeze bishyiriraho intego mu buzima. Icyakora abakiri bato bafite intego zo gukorera Yehova, nibamara gukura bazishimira imyanzuro myiza bafashe. Uko ni ko byagendekeye Mirjana, wari umuhanga mu mikino ngororamubiri igihe yari akiri muto. Yatumiwe mu Mikino ya Olempiki arabyanga, ahitamo kujya mu murimo w’igihe cyose. Ubu Mirjana amaze imyaka isaga 30 akora umurimo w’igihe cyose hamwe n’umugabo we. Yaravuze ati: “Kuba icyamamare, kugira icyubahiro, ububasha n’ubutunzi, ntibimara kabiri kandi si intego zifatika umuntu yakwishyiriraho. Gukorera Imana no gufasha abandi kuyimenya ni zo ntego nziza kandi zituma umuntu agira icyo ageraho mu buzima.”

19. Kwishyiriraho intego zo gukorera Yehova ukiri muto, bifite akahe kamaro?

19 Abakiri bato bo mu itorero ni abo gushimwa rwose, kubera ukuntu bakomeza gukorera Yehova nubwo bahura n’ibibazo byinshi. Bishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi bagashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere. Nanone birinda kurangazwa n’isi. Mwiringire mudashidikanya ko umurimo mukora atari imfabusa. Mushyigikiwe n’abavandimwe na bashiki bacu babakunda. Nimwishingikiriza kuri Yehova, intego zanyu muzazigeraho.