Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Byatewe n’uko yabasekeye!

Byatewe n’uko yabasekeye!

HARI abakobwa babiri barimo batembera mu mugi wa Baguio muri Filipine. Babonye akagare Abahamya ba Yehova bashyiraho ibitabo ariko ntibakegera. Mushiki wacu witwa Helen wari uhagaze iruhande rw’ako kagare yarabasekeye. Abo bakobwa barakomeje ariko batangazwa cyane n’ukuntu Helen yabasekeye.

Nyuma yaho igihe bari mu modoka batashye, babonye icyapa kinini cya jw.org kimanitse ku Nzu y’Ubwami. Babonye inyuguti ziri kuri icyo cyapa zisa n’izo babonye kuri ka kagare k’ibitabo. Bavuye mu modoka bareba gahunda yari imanitse kuri iyo Nzu y’Ubwami kugira ngo bamenye igihe amateraniro abera.

Nyuma yaho abo bakobwa bagiye mu materaniro. Ese igihe bageraga ku Nzu y’Ubwami bahasanze nde? Ni Helen. Bahise bamwibuka kubera ukuntu yari yabasekeye. Helen yaravuze ati: “Igihe nabonaga baza bansanga numvise ngize akoba. Naribajije nti: ‘Ese mama, hari ikintu kibi nabakoreye?’” Ariko abo bakobwa babwiye Helen ko bari bamubonye ku kagare.

Abo bakobwa bashimishijwe cyane n’amateraniro kandi bumva bisanzuye ku bantu bose. Igihe babonaga abandi bakora isuku ku Nzu y’Ubwami nyuma y’amateraniro, na bo bifuje kubafasha. Umwe muri abo bakobwa yagiye mu kindi gihugu ariko undi yatangiye kujya mu materaniro no kwiga Bibiliya. Byose byatewe n’iki? Byatewe n’uko yabasekeye!