Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 8

Uko wakomeza kugira ibyishimo mu bigeragezo

Uko wakomeza kugira ibyishimo mu bigeragezo

“Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose.”—YAK 1:2.

INDIRIMBO YA 111 Impamvu zituma tugira ibyishimo

INSHAMAKE *

1-2. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 5:11, twagombye kubona dute ibigeragezo?

YESU yavuze ko abigishwa be bari kugira ibyishimo nyakuri. Ariko yanavuze ko bari kuzahura n’ibigeragezo (Mat 10:22, 23; Luka 6:20-23). Dushimishwa cyane no kuba abigishwa ba Kristo. Icyakora iyo dutekereje ko dushobora kurwanywa n’abagize imiryango yacu, tugatotezwa n’ubutegetsi, cyangwa abo dukorana n’abo twigana bakaduhatira gukora ibintu bibi, bishobora kuduhangayikisha.

2 Abantu benshi ntibumva ko ibitotezo bishobora gutuma umuntu agira ibyishimo. Icyakora Ijambo ry’Imana ritubwira ko tugomba kugira ibyishimo mu gihe dutotezwa. Urugero, umwigishwa Yakobo yanditse ko aho guhangayikishwa n’ibigeragezo duhura na byo, twagombye kubyishimira (Yak 1:2, 12). Yesu na we yavuze ko twagombye kwishima mu gihe dutotezwa. (Soma muri Matayo 5:11.) Ni iki cyadufasha gukomeza kugira ibyishimo mu bigeragezo? Gusuzuma bimwe mu byo Yakobo yandikiye Abakristo ba mbere, bishobora kudufasha. Reka tubanze turebe ibibazo abo Bakristo bari bafite.

NI IBIHE BIBAZO ABAKRISTO BA MBERE BARI BAFITE?

3. Ni iki cyabaye Yakobo amaze igihe gito abaye umwigishwa wa Yesu?

3 Nyuma y’igihe gito umuvandimwe wa Yesu witwaga Yakobo abaye umwigishwa, Abakristo b’i Yerusalemu batangiye gutotezwa (Ibyak 1:14; 5:17, 18). Nanone igihe umwigishwa Sitefano yari amaze kwicwa, Abakristo benshi “batataniye mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya,” amaherezo bagera mu turere twa kure muri Shipure no muri Antiyokiya (Ibyak 7:58–8:1; 11:19). Birumvikana ko bahuye n’ibibazo byinshi cyane. Nubwo byari bimeze bityo, aho bageraga hose babwirizaga ubutumwa bwiza, kandi bashinze amatorero mu bwami bwose bwa Roma (1 Pet 1:1). Ariko bari kuzahura n’ibindi bibazo byinshi bikomeye.

4. Ni ibihe bibazo bindi Abakristo bari bafite?

4 Abakristo ba mbere bahuye n’ibibazo byinshi. Urugero, ahagana mu mwaka wa 50, umwami w’abami w’Umuroma witwa Kalawudiyo yategetse ko Abayahudi bose bava i Roma. Ibyo byatumye Abayahudi bari barabaye Abakristo birukanwa bakajya gutura ahandi (Ibyak 18:1-3). Ahagana mu mwaka wa 61, intumwa Pawulo yanditse ko Abakristo bagenzi be batukirwaga ku ka rubanda, bagafungwa kandi bakamburwa ibyabo (Heb 10:32-34). Nanone kimwe n’abandi, hari Abakristo bari bakennye kandi barwaye.—Rom 15:26; Fili 2:25-27.

5. Ni ibihe bibazo turi busubize?

5 Igihe Yakobo yandikaga ibaruwa ye mbere y’umwaka wa 62, yari azi neza ibibazo Abakristo bagenzi be bari bafite. Yehova yakoresheje Yakobo kugira ngo yandikire abo Bakristo, ngo abagire inama zari kubafasha gukomeza kugira ibyishimo mu gihe bari kuba bahanganye n’ibyo bibazo. Reka turebe inama zivugwa muri urwo rwandiko, kandi dusubize ibibazo bikurikira: Ni ibihe byishimo Yakobo yavugaga? Ni iki gishobora gutuma Umukristo adakomeza kugira ibyo byishimo? Ubwenge, ukwizera n’ubutwari byadufasha bite gukomeza kugira ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo bikomeye?

NI IKI GISHOBORA GUTUMA UMUKRISTO AGIRA IBYISHIMO?

Kimwe n’urutambi rwakira imbere mu itara ry’ikirahuri, ibyishimo byacu na byo biba biri imbere mu mutima (Reba paragarafu ya 6)

6. Dukurikije ibivugwa muri Luka 6:22, 23, kuki Umukristo ashobora gukomeza kugira ibyishimo niyo yaba ari mu bigeragezo?

6 Abantu bashobora gutekereza ko iyo batarwaye, bafite amafaranga menshi cyangwa bafite imiryango myiza, ari bwo bashobora kugira ibyishimo. Ariko ibyishimo Yakobo yavugaga bituruka ku mwuka wera kandi ntibiterwa n’uko umuntu abayeho (Gal 5:22). Iyo Umukristo azi ko ashimisha Yehova kandi ko yigana Yesu Kristo, ashobora kugira ibyo byishimo. (Soma muri Luka 6:22, 23; Kolo 1:10, 11). Kimwe n’urutambi rwakira imbere mu itara ry’ikirahuri, ibyishimo by’Umukristo na byo biba biri imbere mu mutima. Niyo yarwara cyangwa agakena, akomeza kugira ibyo byishimo. Nanone akomeza kubigira niyo abagize umuryango cyangwa abandi bamuseka cyangwa bakamurwanya. Aho kubabara, arushaho kugira ibyishimo. Iyo tugeragejwe tuzira ukwizera kwacu, bigaragaza ko turi Abakristo b’ukuri (Mat 10:22; 24:9; Yoh 15:20). Ni yo mpamvu Yakobo yanditse ati: “Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose.”—Yak 1:2.

Kuki ibigeragezo byagereranywa n’umuriro bashyiramo icyuma bagiye gucura? (Reba paragarafu ya 7) *

7-8. Kuki iyo tugeragejwe turushaho kugira ukwizera gukomeye?

7 Hari indi mpamvu Yakobo yavuze, ituma Abakristo bihanganira ibigeragezo bikomeye. Yaravuze ati: “Ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo, gutera kwihangana” (Yak 1:3). Ibigeragezo twabigereranya n’umuriro bashyiramo icyuma bagiye gucura. Natwe iyo twihanganiye ibigeragezo, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Ni yo mpamvu Yakobo yanditse ati: “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye rwose kandi mutariho umugayo muri byose” (Yak 1:4). Iyo dusobanukiwe ko ibigeragezo duhura na byo bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye, tubyihanganira dufite ibyishimo.

8 Nanone urwandiko Yakobo yanditse, yavuzemo bimwe mu bintu bishobora gutuma tudakomeza kugira ibyishimo. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se twakora iki ngo bitatubuza gukomeza kugira ibyishimo?

ICYO TWAKORA NGO HATAGIRA IKITUBUZA GUKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO

9. Kuki dukeneye ubwenge?

9 Icyatubuza kugira ibyishimo: Kutamenya icyo twakora. Iyo turi mu bigeragezo, tuba twifuza ko Yehova yadufasha gufata imyanzuro imushimisha, itabangamiye abavandimwe na bashiki bacu kandi tugakomeza kumubera indahemuka (Yer 10:23). Tuba dukeneye ubwenge kugira ngo tumenye icyo twakora n’uko twasubiza abaturwanya. Iyo tutazi icyo twakora, dushobora gucika intege, bityo tukabura ibyishimo.

10. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 1:5 twakora iki ngo tubone ubwenge?

10 Icyo twakora: Gusenga Yehova tumusaba ubwenge. Niba twifuza gukomeza kugira ibyishimo mu bigeragezo, tugomba gusaba Yehova ubwenge kugira ngo dufate imyanzuro myiza. (Soma muri Yakobo 1:5.) Twakora iki se, niba twumva ko Yehova adahise asubiza isengesho ryacu? Yakobo yavuze ko tugomba ‘gukomeza gusaba’ Imana. Iyo dukomeje gusenga Yehova tumusaba ubwenge, ntaturambirwa cyangwa ngo aturakarire. Iyo dusenze Data wo mu ijuru tumusaba ubwenge ngo dushobore kwihanganira ibigeragezo, ‘abuduha atitangiriye itama’ (Zab 25:12, 13). Abona ibibazo duhura na byo, akishyira mu mwanya wacu kandi aba yiteguye kudufasha. Ibyo ni byo bituma tugira ibyishimo. None se Yehova aduha ubwenge ate?

11. Ni iki kindi twakora ngo tubone ubwenge?

11 Yehova aduha ubwenge akoresheje Ijambo rye (Imig 2:6). Kugira ngo tubone ubwo bwenge, tugomba kwiga Bibiliya n’imfashanyigisho zayo. Ariko kugira ubumenyi ubwabyo ntibihagije. Tugomba gukurikiza ibyo twiga tugakora ibyo Imana idusaba. Yakobo yaranditse ati: “Mujye mushyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa” (Yak 1:22). Iyo dukurikije inama Yehova atugira, tuba abanyamahoro, tugashyira mu gaciro kandi tukagira imbabazi (Yak 3:17). Iyo mico idufasha gukomeza kugira ibyishimo nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo bikomeye.

12. Kuki ari ngombwa ko dusobanukirwa neza Bibiliya?

12 Ijambo ry’Imana ni nk’indorerwamo idufasha kumenya icyo twakora n’uko twagikora (Yak 1:23-25). Urugero, ushobora gusoma Ijambo ry’Imana ukamenya ko urakazwa n’ubusa. Yehova aradufasha tukamenya uko twaganira n’abandi dutuje cyangwa tukamenya icyo twakora mu gihe havutse ibibazo bishobora kuturakaza. Iyo dutuje dushobora guhangana n’ibibazo, tugatekereza neza, bityo tugafata imyanzuro myiza (Yak 3:13). Ubwo rero, ni ngombwa ko dusobanukirwa neza Bibiliya.

13. Kuki tugomba gutekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya?

13 Rimwe na rimwe tumenya icyo twagombaga kwirinda twamaze gukora amakosa. Ariko amakosa si yo yagombye kutwigisha. Ahubwo dushobora kureba ibyo abandi bakoze, byaba ibyiza cyangwa ibibi, tukabivanamo amasomo. Ni yo mpamvu Yakobo adusaba gutekereza ku bantu bavugwa muri Bibiliya, urugero, nka Aburahamu, Rahabu, Yobu na Eliya (Yak 2:21-26; 5:10, 11, 17, 18). Abo bantu bakundaga Yehova, bihanganiye ibigeragezo byashoboraga gutuma badakomeza kugira ibyishimo. Kuba barihanganye, bitwereka ko natwe Yehova ashobora kudufasha kwihangana.

14-15. Kuki tugomba kugira icyo dukora mu gihe tugize ibyo dushidikanyaho?

14 Icyatubuza kugira ibyishimo: Gushidikanya. Hari igihe dushobora gusoma ibintu mu Ijambo ry’Imana ntitubisobanukirwe. Nanone Yehova ashobora kudasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze. Ibyo bishobora gutuma dushidikanya. Iyo tutagize icyo dukora, dushobora kubura ukwizera ntidukomeze kuba inshuti za Yehova (Yak 1:7, 8). Gushidikanya bishobora no gutuma tudakomeza kwizera amasezerano ya Yehova.

15 Pawulo yagereranyije ibyiringiro byacu n’igitsika ubwato (Heb 6:19). Igitsika ubwato gituma buguma hamwe mu gihe hari imiraba kandi kikaburinda kugonga ibibuye. Ariko igitsika ubwato, kigira akamaro ari uko iminyururu igihuza n’ubwato ikomeye. Kimwe n’uko umugese ushobora kumunga buhorobuhoro iyo minyururu igacika, gushidikanya na byo bishobora gutuma tubura ukwizera. Iyo umuntu ushidikanya ahuye n’ibigeragezo, ashobora kudakomeza kwizera ko amasezerano ya Yehova azasohora. Iyo tubuze ukwizera dutakaza ibyiringiro. Nk’uko Yakobo yabivuze, umuntu ushidikanya “ameze nk’umuraba wo mu nyanja ushushubikanywa n’umuyaga, uteraganwa hirya no hino” (Yak 1:6). Umuntu nk’uwo ntashobora kugira ibyishimo rwose.

16. Ni iki twakora mu gihe tugize ibyo dushidikanyaho?

16 Icyo twakora: Ikuremo gushidikanya, ushimangire ukwizera kwawe. Jya uhita ugira icyo ukora. Mu gihe cy’umuhanuzi Eliya, hari bamwe mu basengaga Yehova bashidikanyaga. Eliya yarababwiye ati: “Muzahera mu rungabangabo kugeza ryari? Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire, ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira” (1 Abami 18:21). Natwe muri iki gihe tugomba kugira icyo dukora. Tugomba gukora ubushakashatsi, tukemera tudashidikanya ko Yehova ari we Mana, ko Bibiliya ari Ijambo rye, kandi ko Abahamya ba Yehova ari bo bamusenga by’ukuri (1 Tes 5:21). Ibyo nitubikora, bizaturinda gushidikanya kandi turusheho kugira ukwizera gukomeye. Niba ari ngombwa dushobora no gusaba abasaza kugira ngo badufashe kwirinda gushidikanya. Tugomba guhita tugira icyo dukora, kugira ngo dukomeze gukorera Yehova twishimye.

17. Bigenda bite iyo tudafite ubutwari?

17 Icyatubuza kugira ibyishimo: Gucika intege. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke” (Imig 24:10). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo gucika intege, rishobora gusobanurwa ngo: “Kutagira ubutwari.” Iyo udafite ubutwari, ntushobora kugira ibyishimo.

18. Kwihangana bisobanura iki?

18 Icyo twakora: Kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo aduhe ubutwari. Dukeneye kugira ubutwari kugira ngo twihanganire ibigeragezo (Yak 5:11). Ijambo Yakobo yakoresheje ryahinduwemo “kwihangana,” ryumvikanisha igitekerezo cy’umuntu uguma mu mwanya we. Bitwibutsa umusirikare uguma mu birindiro bye ntasubire inyuma, nubwo abanzi bamugabaho ibitero bikaze.

19. Ni irihe somo tuvana ku ntumwa Pawulo?

19 Intumwa Pawulo yatanze urugero ruhebuje rwo kugira ubutwari no kwihangana. Hari igihe yumvaga yacitse intege. Ariko icyamufashaga kwihangana ni uko yishingikirizaga kuri Yehova akamuha imbaraga (2 Kor 12:8-10; Fili 4:13). Natwe nitwicisha bugufi tukemera ko Yehova adufasha, tuzagira imbaraga n’ubutwari.—Yak 4:10.

KUBA INSHUTI Y’IMANA BIZATUMA UKOMEZA KUGIRA IBYISHIMO

20-21. Ni iki twizeye tudashidikanya?

20 Tuzi neza ko ibigeragezo duhura na byo atari ibihano Yehova aduha. Yakobo yaravuze ati: “Igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yak 1:13). Iyo ibyo tubyemera, turushaho kuba inshuti za Data wo mu ijuru.—Yak 4:8.

21 Yehova “ntahinduka” (Yak 1:17). Yafashije Abakristo ba mbere mu bigeragezo bari barimo, kandi no muri iki gihe, twizeye ko azafasha buri wese muri twe. Jya usenga Yehova ushyizeho umwete kugira ngo agufashe kugira ubwenge, ukwizera n’ubutwari. Azasubiza amasengesho yawe. Ibyo bizatuma wiringira udashidikanya ko azagufasha gukomeza kugira ibyishimo nubwo waba ugeragezwa.

INDIRIMBO YA 128 Tujye twihangana kugeza ku mperuka

^ par. 5 Igitabo cya Yakobo kirimo inama nyinshi zitwereka icyo twakora mu gihe turi mu bigeragezo. Iki gice kigaragaza zimwe muri zo. Izo nama zishobora kudufasha tugakomeza gukorera Yehova dufite ibyishimo nubwo twaba dufite ibibazo.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abaporisi baje gufata umuvandimwe iwe mu rugo. Umugore we n’umukobwa wabo barimo kwitegereza uko bamujyana. Mu gihe wa muvandimwe afunzwe, bamwe mu bagize itorero bajya kwifatanya na mushiki wacu n’umukobwa we muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Uwo mushiki wacu n’umukobwa we basenga Yehova kenshi bamusaba imbaraga zo kwihanganira icyo kigeragezo. Yehova abahaye amahoro yo mu mutima n’ubutwari. Ibyo bitumye bagira ukwizera gukomeye kandi bakomeza kwihangana bishimye.