Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mu 2 Abatesalonike 3:14 havuga ko hari abantu bashyirwaho ikimenyetso. Ese uwo ni umwanzuro ufatwa n’abasaza cyangwa ni ababwiriza bo mu itorero?

Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Tesalonike agira ati: “Nihagira umuntu utumvira ibyo twababwiye muri iyi baruwa, bene uwo mujye mumwitondera,” cyangwa muzamushyireho ikimenyetso (2 Tes. 3:14). Mbere twavugaga ko ibyo bikorwa n’abasaza. Iyo umuntu yakomezaga kurenga ku mahame yo muri Bibiliya, kandi yaragiriwe inama kenshi, abasaza bashoboraga gutanga disikuru y’umuburo cyangwa yo kumushyiraho ikimenyetso. Ibyo byatumaga abagize itorero badakomeza gusabana na we.

Icyakora hari ikintu cyahindutse. Ubu dusobanukiwe ko iyo nama Pawulo yatanze, yerekeza ku mwanzuro abagize itorero bashobora gufata, bitewe n’imimerere imwe n’imwe. Ubwo rero, ntibikiri ngombwa ko abasaza batanga disikuru yo gushyira umuntu ho ikimenyetso. Kuki bitakiri ngombwa? Reka turebe icyo Pawulo yashakaga kuvuga igihe yatangaga iyo nama.

Pawulo yabonye ko muri iryo torero harimo abantu “batumvira,” basuzuguraga inama zo mu Ijambo ry’Imana. Ubwo yaherukaga kurisura yaravuze ati: “Niba umuntu adashaka gukora, no kurya ntakarye.” Icyakora bamwe bangaga gukora ngo babone ibibatunga, nubwo babaga babishoboye. Nanone kandi bivangaga mu bitabareba. None se, Abakristo bagombaga gufata bate abantu nk’abo batumvira?—2 Tes. 3:6, 10-12.

Pawulo yaravuze ati: ‘Mujye mubitondera.’ Ijambo ry’Ikigiriki Pawulo yakoresheje aho, ryumvikanisha kumenya neza uwo muntu no kwirinda ko akwangiza. Icyo gihe, Pawulo yabwiraga abagize itorero bose, si abasaza gusa (2 Tes. 1:1; 3:6). Ubwo rero Abakristo babaga bazi ko hari mugenzi wabo utumvira inama zo mu Ijambo ry’Imana, bashoboraga kwirinda kwifatanya na we bitewe n’uko atumvira.

Ese ibyo bisobanura ko uwo muntu yagombaga gufatwa nk’uwavanywe mu itorero? Oya, kuko Pawulo yakomeje avuga ati: “Mujye mukomeza kumugira inama nk’umuvandimwe.” Ubwo rero Abakristo bashoboraga gukomeza kwifatanya n’uwashyizweho ikimenyetso, igihe yaje mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ariko ntibifatanye na we mu birori cyangwa mu myidagaduro. Kubera iki? Pawulo yavuze ko ari ukugira ngo “akorwe n’isoni.” Ubwo rero kutifatanya n’uwo muntu, byashoboraga gutuma ibyo akora bimutera isoni maze agahindura imyifatire ye.—2 Tes. 3:14, 15.

Abakristo bakurikiza bate iyo nama muri iki gihe? Tuba tugomba kumenya mbere na mbere niba imyifatire y’Umukristo mugenzi wacu igaragaza ko ‘atumvira,’ nk’uko Pawulo yabivuze. Icyakora ntiyashakaga kuvuga ko tureka kwifatanya n’abantu tutabona ibintu kimwe bitewe n’umutimanama. Nanone ntiyashakaga kuvuga abantu bakoze ibintu bikatubabaza. Ahubwo yashakaga kuvuga abantu banga kumvira inama zisobanutse neza zitangwa muri Bibiliya, babishaka.

Ubwo rero nitubona hari Umukristo mugenzi wacu utumvira inama zo muri Bibiliya, a tuzafata umwanzuro wo kutifatanya na we mu birori cyangwa mu myidagaduro. Ariko kubera ko uwo ari umwanzuro umuntu afata ku giti cye, tuzirinda kuwubwira abandi bantu batari abo tubana mu rugo. Ariko tuzakomeza kwifatanya n’uwo muntu igihe yaje mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Nanone kandi, nahindura imyifatire ye tuzongera dusabane na we nka mbere.

a Urugero, Umukristo mugenzi wacu ashobora kwanga gukora kugira ngo abone ibimutunga kandi abishoboye, ashobora gukomeza kurambagizanya n’umuntu utizera, ashobora gukomeza kuvuga amagambo acamo ibice abagize itorero cyangwa agakwirakwiza amazimwe (1 Kor. 7:39; 2 Kor. 6:14; 2 Tes. 3:11, 12; 1 Tim. 5:13). Abantu bakomeza gukora ibintu nk’ibyo baba ari abantu ‘batumvira.’