Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana nibuza, hazavaho iki?

Ubwami bw’Imana nibuza, hazavaho iki?

“Isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”​—1 YOH 2:17.

INDIRIMBO: 134, 24

1, 2. (a) Ni mu buhe buryo iyi si imeze nk’umugome wakatiwe urwo gupfa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ibiremwa byose bizakira bite irimbuka ry’iyi si mbi?

TEKEREZA umugizi wa nabi ruharwa agenda mu kirongozi cya gereza, abarinzi basakuza bati “uyu ni umupfu ugenda!” Kuki bavuga batyo? Nubwo ari muzima kandi akaba atarwaye, yakatiwe urwo gupfa, none bagiye kumunyonga. Urebye, ni nk’aho yarangije gupfa! *

2 Iyi si na yo imeze nk’uwo mugome wakatiwe urwo gupfa. Imaze igihe kirekire yaraciriwe urubanza, kandi igihe cyo kurusohoza kiregereje. Bibiliya ivuga ko iyi si irimo ‘ishira’ (1 Yoh 2:17). Iyi si izarimbuka nta kabuza. Ariko kurimbuka kwayo bitandukanye no kwicwa kwa wa mugome. Hari abashobora kuba batemera igihano uwo muntu yakatiwe, bakumva ko yarenganyijwe cyangwa se bakaba biringiye ko icyo gihano kizakurwaho ku munota wa nyuma. Icyakora iyi si yo yaciriwe urubanza n’Umutegetsi w’Ikirenga kandi utunganye (Guteg 32:4). Ntazisubiraho ku munota wa nyuma, kandi nta n’uzatekereza ko iyi si yarenganyijwe. Nimara kurimbuka, ibiremwa byose bifite ubwenge bizemera bidashidikanya ko nta karengane kabayemo. Biziruhutsa rwose!

3. Ni ibihe bintu bine tugiye gusuzuma bizavaho igihe Ubwami bw’Imana buzaba buje?

3 Ariko se isi irimo ‘ishira,’ ikubiyemo iki? Ikubiyemo ibintu bibi tubona mu buzima bwa buri munsi. Ibyo bintu byose biri hafi kuvaho. Ese iyo ni inkuru mbi? Reka da! Ahubwo icyo ni kimwe mu bigize “ubutumwa bwiza bw’ubwami” (Mat 24:14). Muri iki gice, turi busuzume ibintu bine bizavaho igihe Ubwami bw’Imana buzaba buje. Bikubiyemo abantu babi, imiryango yamunzwe na ruswa, ibikorwa bibi n’ibindi bintu bibabaje tubona muri iyi si. Turi busuzume (1) uko bitugiraho ingaruka muri iki gihe, (2) icyo Yehova azabikoraho n’ukuntu (3) azabisimbuza ibyiza.

ABANTU BABI

4. Ni mu buhe buryo abantu babi batugiraho ingaruka muri iki gihe?

4 Abantu babi batugiraho izihe ngaruka? Intumwa Pawulo amaze kuvuga ko muri iki gihe hari kubaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira,” yongeyeho ati “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi” (2 Tim 3:1-5, 13). Ese wibonera ukuntu ubwo buhanuzi busohora? Benshi muri twe twigeze guhohoterwa n’abantu babi kandi duhura n’akarengane gashingiye ku ivangura. Bamwe muri abo bantu babi, bakora ibikorwa by’ubugome ku mugaragaro. Abandi bo ni indyarya, bigira abantu beza ariko bagakora ibintu bibi rwihishwa. Niyo twaba tutarigeze duhohoterwa n’abo bantu babi, ntibabura kutugiraho ingaruka. Iyo twumvise ibikorwa bya kinyamaswa bakora, biraduhahamura. Iyo urebye ukuntu abantu b’abagome bahohotera abana, abageze mu za bukuru n’abandi batagira kirengera, bigutera ubwoba! Hari ibikorwa abantu babi bakora, ukagira ngo si abantu, ahubwo ni inyamaswa cyangwa abadayimoni (Yak 3:15). Igishimishije, ni uko Ijambo ry’Imana ryo ritanga ibyiringiro.

5. (a) Ni iki abantu babi bashobora gukora muri iki gihe? (b) Bizagendekera bite abanga guhinduka?

5 Yehova azakora iki? Yehova aracyihanganiye abantu babi kugira ngo bahinduke (Yes 55:7). Nubwo iyi si mbi yamaze gucirwa urubanza, abantu babi bo ntibaracirwa urubanza rwa nyuma. Ariko se bizagendekera bite abantu banga guhinduka, umubabaro ukomeye ukazatangira bagishyigikiye iyi si? Yehova yasezeranyije ko azakura ababi ku isi. (Soma muri Zaburi ya 37:10.) Muri iki gihe abantu benshi bize amayeri yo guhisha ibikorwa bibi bakora, kandi akenshi ntibabihanirwa (Yobu 21:7, 9). Ariko Bibiliya itwibutsa ko Imana “yitegereza inzira z’umuntu, kandi ibona intambwe ze zose. Nta mwijima cyangwa umwijima w’icuraburindi inkozi z’ibibi zakwihishamo” (Yobu 34:21, 22). Nta ho abantu bakwihisha Yehova. Nta wushobora kumuryarya kuko abona ibibi byose abantu babi bakora. Nyuma ya Harimagedoni, tuzitegereza aho abanyabyaha babaga, tubabure. Bazaba barimbutse burundu!—Zab 37:12-15.

6. Ni ba nde bazasigara ku isi ababi bamaze kurimbuka? Kuki iyo ari inkuru nziza?

6 Ni ba nde bazasigara ku isi ababi bamaze kurimbuka? Yehova adusezeranya ko ‘abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi ko bazishimira amahoro menshi.’ Akomeza agira ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zab 37:11, 29). “Abakiranutsi” n’“abicisha bugufi” ni ba nde? Abicisha bugufi ni abemera inyigisho za Yehova n’inama aduha biyoroheje. Naho abakiranutsi ni abantu bishimira gukora ibyo Imana ibona ko ari byiza. Muri iyi si, abakiranutsi ni bake cyane ugereranyije n’abantu babi. Ariko mu isi nshya, abicisha bugufi n’abakiranutsi ni bo bonyine bazaba bariho. Abo bantu beza ni bo bazahindura isi paradizo!

IMIRYANGO YAMUNZWE NA RUSWA

7. Imiryango yamunzwe na ruswa itugiraho izihe ngaruka?

7 Imiryango yamunzwe na ruswa itugiraho izihe ngaruka? Ibyinshi mu bintu bibi bikorerwa muri iyi si, ntibikorwa n’abantu ku giti cyabo, ahubwo bikorwa n’imiryango. Urugero, tekereza ukuntu imiryango y’amadini yabeshye abantu benshi. Yigisha ibinyoma ku byerekeye Imana, igatesha agaciro Bibiliya, ikabeshya abantu ku birebana n’umugambi Imana ifitiye isi n’abantu, n’ibindi byinshi. Leta zishoza intambara, zigatuma habaho urugomo rushingiye ku ivanguramoko, zigakandamiza abakene n’abatagira kirengera, ugasanga zaramunzwe na ruswa no kurobanura ku butoni. Ibigo by’abanyemari b’abanyamururumba bihumanya ibidukikije, bigasesagura umutungo kamere, bikanyunyuza abantu imitsi, bigatuma ubukungu bw’isi bwiharirwa n’abantu bake cyane mu gihe abandi benshi baba mu bukene bw’akarande. Nta washidikanya ko imibabaro myinshi tubona muri iyi si iterwa n’iyo miryango.

8. Bibiliya yahanuye ko bizagendekera bite imiryango abantu babona ko ikomeye?

8 Yehova azakora iki? Umubabaro ukomeye uzatangira igihe abanyapolitiki bazahindukirana amadini yose y’ikinyoma, agereranywa n’indaya yitwa Babuloni Ikomeye (Ibyah 17:1, 2, 16; 18:1-4). Ayo madini yose azarimburwa burundu. Ariko se bizagendekera bite indi miryango yose yamunzwe na ruswa? Bibiliya ivuga ko iyo miryango imeze nk’imisozi n’ibirwa kubera ko abantu babona ko ikomeye. (Soma mu Byahishuwe 6:14.) Bibiliya yahanuye ko za leta n’indi miryango izishamikiyeho, bizakurwa mu myanya yabyo. Umubabaro ukomeye uzagera ku ndunduro, igihe leta zose zo muri iyi si zizarimburanwa n’abarwanya Ubwami bw’Imana bose (Yer 25:31-33). Ntihazongera kubaho imiryango yamunzwe na ruswa!

9. Ni iki kitwemeza ko isi nshya izaba igendera kuri gahunda?

9 Ni iki kizasimbura imiryango yamunzwe na ruswa? Ese hari umuryango uzasigara ku isi nyuma ya Harimagedoni? Bibiliya igira iti “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Pet 3:13). Ijuru n’isi bya mbere, ni ukuvuga za leta n’abaturage bazo, bizavaho. Bizasimburwa n’iki? Bizasimburwa n’“ijuru rishya n’isi nshya.” Ijuru rishya ni ubutegetsi bushya, ni ukuvuga Ubwami buyobowe na Yesu Kristo afatanyije n’abantu 144.000. Isi nshya ni abantu bazaba bayoborwa n’Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami buzaba buyobowe na Yesu, buzategeka neza neza nk’uko Yehova Imana igira gahunda yategeka (1 Kor 14:33). Bityo rero, “isi nshya” izaba igendera kuri gahunda. Hazaba hari abagabo bashoboye (Zab 45:16). Bazaba bayobowe na Yesu n’abantu 144.000 bazafatanya gutegeka. Gerageza kwiyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze, igihe imiryango yose yamunzwe na ruswa izaba yasimbuwe n’umuryango umwe rukumbi ukorera mu mucyo, w’abantu bunze ubumwe!

IBIKORWA BIBI

10. Ni ibihe bikorwa bibi byogeye mu gace utuyemo? Ni izihe ngaruka bikugiraho wowe n’umuryango wawe?

10 Ibikorwa bibi bitugiraho izihe ngaruka? Turi mu isi yuzuye ibikorwa by’ubwiyandarike, ubuhemu n’urugomo. Imyidagaduro yo muri iyi si, ituma ibyo bikorwa bigaragara nk’aho nta cyo bitwaye, igatesha agaciro amahame ya Yehova agenga icyiza n’ikibi (Yes 5:20). Ababyeyi bagomba kurinda abana babo ingaruka z’ibyo bikorwa bibi. Abakristo bose bagomba guhatana kugira ngo barinde imishyikirano bafitanye na Yehova muri iyi si itubaha amahame y’Imana.

11. Urubanza Yehova yaciriye Sodomu na Gomora rutwigisha iki?

11 Yehova azakora iki? Zirikana icyo yakoreye Sodomu na Gomora bitewe n’ibikorwa bibi byahakorerwaga. (Soma muri 2 Petero 2:6-8.) Umugabo w’umukiranutsi witwaga Loti n’umuryango we, babuzwaga amahwemo n’ibikorwa byari bibakikije. Igihe Yehova yarimburaga ako karere kose, ntiyari agamije gusa kumaraho ibikorwa bibi byahakorerwaga, ahubwo nanone yashakaga ‘kwereka abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.’ Yehova azarimbura iyi si kugira ngo akureho ibikorwa by’ubwiyandarike biriho muri iki gihe, nk’uko yakuyeho ibyariho mu gihe cya Loti.

12. Ni iki wifuza kuzakora igihe iyi si ishaje izaba yavuyeho?

12 Ibikorwa bibi bizasimburwa n’iki? Mu isi izaba yahindutse Paradizo, tuzakora ibintu byinshi bishimishije. Tekereza ukuntu tuzishima igihe tuzaba duhindura isi paradizo, cyangwa twiyubakira amazu tuzabanamo n’abo dukunda. Gerageza kwiyumvisha uko bizaba bimeze igihe tuzaba twakira abantu babarirwa muri za miriyoni bazaba bazutse, tukabigisha ibyerekeye Yehova n’ibyo yakoreye abantu (Yes 65:21, 22; Ibyak 24:15). Tuzakora ibintu byinshi bizadushimisha kandi bigahesha Yehova ikuzo!

IBINTU BIBABAJE BYO MURI IYI SI

13. Ni ibihe bintu bibabaje bigera ku bantu muri iki gihe bitewe n’uko Satani, Adamu na Eva bigometse?

13 Ibintu bibabaje byo muri iyi si bitugiraho izihe ngaruka? Ibintu byose bibabaje tubona muri iyi si, biterwa n’abantu babi, imiryango yamunzwe na ruswa n’ibikorwa bibi. Ni nde muri twe wavuga ko intambara, ubukene, ivangura ry’amoko, indwara n’urupfu bitamugiraho ingaruka? Ibyo bintu bibabaje bitugeraho twese kubera ko Satani, Adamu na Eva bigometse kuri Yehova. Nta ho twacikira ingaruka z’uko kwigomeka.

14. Yehova azakora iki ku bintu bibabaje biri muri iyi si? Tanga urugero.

14 Yehova azakora iki? Yehova adusezeranya ko azakuraho intambara. (Soma muri Zaburi ya 46:8, 9.) Azakuraho indwara zose (Yes 33:24). Azamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose (Yes 25:8)! Azakuraho ubukene (Zab 72:12-16). Azakuraho n’ibindi bintu byose bibabaje biri muri iyi si. Ndetse azakuraho ibintu byose Satani n’abadayimoni bakoresha bashuka abantu.—Efe 2:2.

Tekereza igihe intambara, indwara n’urupfu bizaba byavuyeho! (Reba paragarafu ya 15)

15. Ni ibihe bintu bizavaho burundu nyuma ya Harimagedoni?

15 Gerageza kwiyumvisha uko isi izaba imeze igihe izaba itakirimo intambara, indwara n’urupfu! Nta basirikare, nta ntwaro cyangwa imva z’abaguye mu ntambara. Ntituzakenera ibitaro, abaganga, ibigo by’ubwishingizi, amazu y’uburuhukiro cyangwa amarimbi! Ntituzakenera abapolisi, ingufuri cyangwa imfunguzo kubera ko nta bugizi bwa nabi buzaba bukiriho! Nta bintu biduhangayikisha bizaba bikiriho.

16, 17. (a) Abazarokoka Harimagedoni bazumva bameze bate? Tanga urugero. (b) Twakora iki ngo tutazarimbukana n’iyi si?

16 Bizaba bimeze bite ibintu bibabaje byo muri iyi si bimaze kuvaho? Kubyiyumvisha biragoye! Ibibazo byo muri iyi si twabivukiyemo tubikuriramo, ku buryo dusigaye tubibona nk’ibisanzwe. Urugero, abantu baturiye umuhanda wa gari ya moshi bagera aho bakamenyera urusaku, yewe ntibanarwumve. Abaturiye ikimpoteri na bo bagera aho ntibumve umunuko. Ariko Yehova nakuraho ibyo bintu bibabaje byose, tuzumva turuhutse!

17 Ni iki kizasimbura imihangayiko dufite muri iki gihe? Zaburi ya 37:11 igira iti “bazishimira amahoro menshi.” Ese ayo magambo ntagukora ku mutima? Ibyo ni byo Yehova akwifuriza. Kora uko ushoboye kose kugira ngo muri iyi minsi iruhije, ukomeze kwegera Yehova n’umuryango we. Ibyiringiro ufite ni iby’agaciro, akaba ari yo mpamvu ugomba kubitekerezaho witonze, ukumva ko ari nyakuri, kandi ukabigeza ku bandi (1 Tim 4:15, 16; 1 Pet 3:15). Ibyo bizatuma utarimbukana n’iyi si ishaje yaciriweho iteka. Ahubwo uzabaho iteka wishimye!

^ par. 1 Iyi paragarafu ivuga ibintu byakundaga kubaho muri gereza zo muri Amerika mu myaka yashize.