Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUNARA W’UMURINZI No. 1 2022 | Hakorwa iki ngo abantu bareke kwangana?

Muri iyi si abantu barangana bikabije. Abantu bagenda bagaragaza urwango mu buryo butandukanye. Hari abahura n’’ikibazo k’ivangura, guhohoterwa, gutukwa ndetse no gukubitwa. Ese dushobora kurwanya iyo ngeso mbi yo kwanga abandi? Iyi gazeti irimo inyigisho zo muri Bibiliya zadufasha kureka inzangano. Nanone iradufasha kumenya isezerano Imana yatanze ry’uko izaca inzangano burundu maze abantu bose bagakundana.

 

Dushobora kwikuramo inzangano

Urwango ni iki, kandi se akenshi abantu barugaragaza bate?

Kuki inzangano zidashira?

Bibiliya ivuga aho inzangano zakomotse, ikizitera n’impamvu ziyongera.

Icyadufasha kureka inzangano

Inyigisho zo muri Bibiliya zafashije abantu guhinduka barushaho kuba beza.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

1 Kutarobanura ku butoni

Ikuremo urwango, wigana Imana itarobanura ku butoni.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

2 | Kutihorera

Jya wiringira ko vuba aha Imana igiye gukuraho ibibi byose, bitume/bityo wikuramo ibitekerezo byo kwihorera.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

3 | Kwikuramo urwango

Ifashije Ijambo ry’Imana kugira ngo urandure mu bitekerezo no mu mutima wawe.

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

4 | Ikuremo urwango ubifashijwemo n’Imana

Umwuka wera ushobora kugufasha kurushaho kugira imico yagufasha kurwanya urwango.

Inzangano zizashira burundu

Ni iki kizatuma urwango ruvaho burundu?

Hirya no hino inzangano ziraca ibintu

Ni iki cyatuma inzangano zicika burundu? Abantu bo hirya no hino barimo barahinduka by’ukuri kandi bizahoraho.