ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO
2 | Kutihorera
Icyo Bibiliya yigisha:
“Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye. . . . Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose. Ntimukihorere, . . . kuko handitswe ngo ‘guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.’”—ABAROMA 12:17-19.
Icyo bisobanura:
Ni ibisanzwe ko dushobora kurakara mu gihe umuntu aduhemukiye. Ariko Imana ntiyifuza ko twihorera. Ahubwo idusaba kuyitegereza kuko vuba aha igiye gukuraho ibibi byose.—Zaburi 37:7, 10.
Icyo twakora:
Iyo umuntu yihoreye bikurura inzangano zidashira. Ubwo rero niba umuntu akubabaje cyangwa akakugirira nabi, ntukihorere. Jya ugerageza kwifata kandi umusubize utuje. Hari igihe biba byiza kwirengagiza ikibazo wagiranye n’umuntu (Imigani 19:11). Ariko hari n’ubwo ushobora guhitamo kwitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo zikemure icyo kibazo. Urugero, mu gihe ari wowe wakorewe icyaha, ushobora guhitamo kubimenyesha porisi cyangwa ubundi buyobozi.
Kwihorera ni ukwihemukira
Byagenda bite se niba ubona nta buryo bwo gukemura ikibazo mu mahoro? Byagenda bite se niba warakoze uko ushoboye kose kugira ngo ikibazo gikemuke ariko bikanga? Ntukihorere. Kwihorera byatuma ibintu birushaho kuba bibi, naho kutihorera bigatuma urwango rushira. Izere ko uburyo Imana yateganyije bwo gukemura ibibazo, ari bwo bwiza. ‘Jya uyishingikirizaho na yo izagira icyo ikora.’—Zaburi 37:3-5.