Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushobora kwikuramo inzangano

Dushobora kwikuramo inzangano

Ese wigeze kugira umuntu utakwiyumvamo kandi ukwanga cyane?

Niba bitarakubayeho, ushobora kuba uzi abo byabayeho. Mu makuru usanga havugwa abantu bangwa cyane bazira ibara ry’uruhu, igihugu bakomokamo cyangwa bakazira ko ari abatinganyi. Ibyo bituma ibihugu byinshi bishyiraho amategeko ahana abantu bahohotera abandi kubera ko babanga.

Nanone iyo abantu banga umuntu na we bimugiraho ingaruka, ku buryo kwanga abandi bimworohera. Ibyo bituma yihorera, maze hakavuka inzangano zidashira.

Ushobora kuba wariboneye abantu bagirirwa urwikekwe, ivangura, bagatukwa, bakagirirwa nabi cyangwa bagasuzugurwa bitewe n’uko bameze. Akenshi bigera kure, bikavamo ibikorwa by’urugomo, nko guserereza abandi, kwangiza ibyabo, gukubita, gufata ku ngufu, kwica ndetse na jenoside.

Iyi gazeti iratwereka icyo twakora ngo turandure inzangano zashinze imizi mu mitima yacu kandi irasubiza ibibazo bikurikira:

  • Kuki muri iki gihe abantu bangana bikabije?

  • Twakora iki ngo dutsinde ikibazo k’inzangano?

  • Ese hari igihe inzangano zizashira, twese tugakundana?