ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO
4 | Ikuremo urwango ubifashijwemo n’Imana
Icyo Bibiliya yigisha:
“Imbuto z’umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”—ABAGALATIYA 5:22, 23.
Icyo bisobanura:
Dushobora kwikuramo urwango tubifashijwemo n’Imana. Umwuka wera ushobora gutuma tugira imico tutari kuzigera tugira. Ubwo rero aho kwirwanaho dushaka kwikuramo urwango, tuge dusaba Imana idufashe. Nitubigenza dutyo, tuzibonera ko ibyo Pawulo yanditse ari ukuri. Yaravuze ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Icyo gihe, tuzaba dushobora kuvuga tuti: “Gutabarwa kwanjye guturuka kuri Yehova.”—Zaburi 121:2.
Icyo wakora:
“Yehova yatumye ndeka urugomo, mpinduka umunyamahoro.”—WALDO
Jya usenga Yehova umusabe umwuka wera (Luka 11:13). Jya umusaba agufashe kugaragaza imico myiza mu mibereho yawe. Jya usoma Bibiliya kugira ngo umenye ibyo ivuga ku mico yagufasha kwikuramo urwango, urugero nk’urukundo, amahoro, kwihangana no kumenya kwifata. Jya ushakisha uko wagaragaza iyo mico mu mibereho yawe. Nanone jya ushaka inshuti z’abantu bihatira kugaragaza iyo mico. Inshuti nk’izo zishobora ‘kugutera ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza.’—Abaheburayo 10:24.