Kuki inzangano zidashira?
Kuki abantu bo hirya no hino ku isi bahorana inzangano zidashira? Kugira ngo tumenye ikibitera, reka tubanze turebe icyo urwango ari cyo, impamvu zituma umuntu yanga undi n’impamvu abantu bagenda barushaho kwangana.
Urwango ni iki?
Kwanga umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ni ukubishyiramo, ukumva urabazinutswe. Kwanga umuntu birenze kumva umurakariye mu gihe runaka, ahubwo ni ibintu bimara igihe.
IMPAMVU ABANTU BANGA ABANDI
Hari impamvu nyinshi zituma abantu banga abandi. Akenshi abantu banga abandi bidatewe n’icyo bakoze ahubwo bitewe n’uko bari cyangwa uko bavutse. Umuntu wanga abandi ashobora kwishyiramo ko ari abagome, ko bifuza kugirira abandi nabi cyangwa ko badashobora guhinduka ngo babe beza. Nanone ashobora kubona ko ari abantu basuzuguritse, bo kwitonderwa cyangwa ko babereyeho guteza abandi ibibazo. Abantu bashobora kwanga abandi bitewe n’uko bakorewe ibikorwa by’urugomo, akarengane n’ibindi bibi.
UKO URWANGO RUKWIRAKWIRA
Umuntu ashobora kwanga abandi nta n’icyo bapfa. Urugero, umuntu ashobora kwishyiramo abantu runaka bitewe gusa n’uko bene wabo cyangwa inshuti ze babanga. Uko ni ko abantu bakongeza inzangano mu bandi.
Gusobanukirwa uko urwango rukwirakwira, bishobora gutuma tumenya impamvu abantu benshi banga abandi. Ariko hari indi mpamvu ituma abantu bo muri iyi si bangana. Kugira ngo tuyimenye, tugomba kubanza kumenya aho urwango rwaturutse, kandi Bibiliya irabisobanura.
BIBILIYA ISOBANURA AHO URWANGO RWATURUTSE
URWANGO NTIRWATURUTSE KU BANTU. Urwango rwatangiye igihe umumarayika wabaga mu ijuru yigomekaga ku Mana. Uwo mumarayika yaje kwitwa Satani Umwanzi. Uwo mwanzi “yabaye umwicanyi agitangira” kwigomeka. Yakomeje kubiba inzangano n’amakimbirane mu bantu kuko ari “umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma” (Yohana 8:44; 1 Yohana 3:11, 12). Bibiliya igaragaza ko ari umugome, umunyamujinya n’umugizi wa nabi.—Yobu 2:7; Ibyahishuwe 12:9, 12, 17.
KWANGA ABANDI BIRATWOROHERA KUKO TUDATUNGANYE. Umuntu wa mbere ari we Adamu na we yabaye umunyabyaha nka Satani. Ibyo byatumye abantu bose baragwa icyaha no kudatungana (Abaroma 5:12). Umuhungu w’imfura wa Adamu ari we Kayini yishe murumuna we Abeli bitewe n’uko yamwangaga (1 Yohana 3:12). Nubwo hari abantu bakigira urukundo n’impuhwe, hari abandi benshi banga bagenzi babo kubera ubwikunde, ishyari n’ubwibone. Ibyo byose biterwa n’icyaha twarazwe.—2 Timoteyo 3:1-5.
KUTOROHERANA BITUMA ABANTU BARUSHAHO KWANGANA. Iyi si ishyigikira ingeso yo kutagira impuhwe n’ubugome. Ibyo bituma abantu barushaho kwangana. Kutorohera abandi, gutukana, urwikekwe, guserereza, gukoza isoni abandi ndetse no kwangiza ibyabo birogeye, kuko “isi yose iri mu maboko y’umubi” ari we Satani.—1 Yohana 5:19.
Bibiliya ntivuga gusa aho urwango rwaturutse, ahubwo inatubwira uko ruzavaho.