Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYADUFASHA KUREKA INZANGANO

3 | Kwikuramo urwango

3 | Kwikuramo urwango

Icyo Bibiliya yigisha:

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”​ABAROMA 12:2.

Icyo bisobanura:

Imana yita ku byo dutekereza (Yeremiya 17:10). Twagombye kwirinda kuvuga cyangwa gukora ikintu cyababaza abandi. Ariko nanone si ibyo dusabwa gusa, kuko burya urwango ruhera mu mutima no mu bwenge. Ubwo rero, twagombye kwikuramo ibitekerezo cyangwa ibyiyumvo ibyo ari byo byose byatuma twanga abandi. Icyo ni cyo cyonyine gishobora gutuma ‘duhinduka’ by’ukuri, tukikuramo urwango burundu.

Icyo wakora:

Isuzume utibereye kugira ngo umenye uko ubona abandi, cyanecyane abo mudahuje ubwoko cyangwa igihugu. Ibaze uti: “Mbona abandi nte? Ese uko mbabona bishingira ku kuntu nsanzwe mbazi cyangwa ni ukubishyiramo gusa?” Jya wirinda imbuga nkoranyambaga, firime cyangwa indi myidagaduro ishyigikira urugomo n’urwango.

Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha kurandura urwango mu mitima yacu no mu bwenge bwacu

Gusuzuma ibitekerezo byacu n’amarangamutima yacu tutibereye, si ko buri gihe byoroha. Ariko Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha “kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo” (Abaheburayo 4:12). Ubwo rero, jya ukomeza gusoma Bibiliya. Jya ugereranya inyigisho zayo n’ibitekerezo byawe, kandi ukore uko ushoboye kugira ngo ibitekerezo byawe ubihuze n’ibyo Bibiliya yigisha. Ijambo ry’Imana rishobora kudufasha kurandura urwango ‘rwashinze imizi’ mu mitima yacu no mu bwenge bwacu.​—2 Abakorinto 10:4, 5.