Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amagambo y’ibanze

Amagambo y’ibanze

Hirya no hino ku isi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni barwaye indwara z’agahinda gakabije cyangwa izo mu mutwe. Abantu b’ingeri zose, baba abakiri bato n’abakuze, abakire n’abakene, abize n’abatarize, abo mu moko atandukanye no mu madini atandukanye, usanga bafite ibimenyetso by’izo ndwara. None se ni ibihe bimenyetso by’izo ndwara?, kandi se ni ibihe bibazo ziteza abantu? Iyi gazeti igaragaza impamvu ari ngombwa kwivuza neza izo ndwara n’ukuntu Bibiliya yafasha abazirwaye.