Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wakora kugira ngo uzabe mu isi nshya

Icyo wakora kugira ngo uzabe mu isi nshya

Mu ngingo zibanziriza iyi, twabonye ko Imana iri hafi kurimbura abantu batayumvira kandi igakuraho ibibazo byose biri ku isi. Twagombye kwizera ko ibyo bizabaho nta kabuza. Kuki twagombye kubyizera? Dore icyo Bibiliya ivuga:

“Isi irashirana n’irari ryayo.”​—1 YOHANA 2:17.

Dushobora kwizera ko hari abazarokoka kuko uwo murongo ukomeza uvuga ngo:

“Ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”

Ubwo rero, tugomba gukora ibyo Imana ishaka kugira ngo tuzarokoke. Kugira ngo tumenye ibyo Imana ishaka, tugomba kubanza kuyimenya.

‘KUMENYA IMANA’ BIZAGUFASHA KUROKOKA

Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Kugira ngo tuzarokoke imperuka kandi tubeho iteka, tugomba ‘kumenya Imana.’ Ariko si ukumenya gusa ko ibaho cyangwa kuyimenyaho ibintu bike. Tugomba no kuba incuti zayo. Iyo twifuza ko ubucuti dufitanye n’umuntu bukomera, tuba tugomba kumarana igihe na we. Ibyo ni na ko bimeze ku bucuti dufitanye n’Imana. Reka turebe zimwe mu nyigisho zo muri Bibiliya zadufasha kongera ubucuti dufitanye n’Imana.

JYA USOMA BIBILIYA BURI MUNSI

Nusenga Imana uyisaba kugufasha kandi ugakora ibyo ishaka, uzarokoka imperuka

Buri munsi turarya kugira ngo tubeho. Ariko Yesu yaravuze ati “umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.”—Matayo 4:4.

Muri iki gihe, dusoma ijambo rya Yehova muri Bibiliya. Uko uzagenda wiga ibikubiye muri icyo gitabo gituruka ku Mana, ni ko uzagenda umenya ibyo Imana yagiye ikorera abantu, ibyo ibakorera ubu n’ibyo izabakorera mu gihe kizaza.

JYA USENGA IMANA KUGIRA NGO IGUFASHE

None se wakora iki niba wifuza kumvira Imana, ariko ukaba ubona kureka ibibi ukora bikugora? Niba ari uko bimeze, kumenya Imana neza bishobora kugufasha.

Reka turebe urugero rw’umugore witwa Sakura, wari umusambanyi. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, yamenye itegeko ry’Imana rigira riti “muhunge ubusambanyi” (1 Abakorinto 6:18). Sakura yasenze Imana ayisaba ko yamufasha kureka iyo ngeso, kandi yabigezeho. Ariko aracyahanganye n’ibishuko. Yaravuze ati “iyo ibitekerezo by’ubusambanyi binjemo, nsenga Yehova nta cyo mukinze kuko mba nzi neza ko ntashobora kubitsinda nkoresheje imbaraga zanjye gusa. Isengesho ryatumye mba incuti ya Yehova.” Kimwe na Sakura, muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni baragenda barushaho kumenya Imana. Ibaha imbaraga bakeneye kugira ngo bagire ibyo bahindura maze bakore ibiyishimisha.—Abafilipi 4:13.

Uko uzagenda urushaho kumenya Imana, ni ko na yo ‘izakumenya’ ikakugira incuti magara (Abagalatiya 4:9; Zaburi 25:14). Ibyo bizatuma wuzuza ibisabwa kugira ngo uzabe mu isi nshya y’Imana. Ariko se iyo si nshya izaba imeze ite? Ingingo ikurikira isubiza icyo kibazo.

a Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.