INGINGO Y’IBANZE | NI IKI BIBILIYA IVUGA KU BUZIMA N’URUPFU?
Icyo Bibiliya ivuga ku buzima n’urupfu
Inkuru yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Intangiriro, ivuga ko Imana yabwiye Adamu iti “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:16, 17). Ayo magambo agaragaza neza ko iyo Adamu yumvira itegeko ry’Imana atari gupfa, ahubwo ko yari gukomeza kuba mu busitani bwa Edeni.
Iyo Adamu yumvira Imana yari kuzabaho iteka. Ikibabaje ni uko yayisuzuguye akarya urubuto yamubujije, aruhawe n’umugore we Eva (Intangiriro 3:1-6). Kuba Adamu atarumviye, na n’ubu biracyatugiraho ingaruka. Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “ni yo mpamvu, nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ari na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha” (Abaroma 5:12). Uwo “muntu umwe” ni Adamu. Ariko se icyaha yakoze ni ikihe, kandi se kuki cyateje urupfu?
Igihe Adamu yicaga itegeko ry’Imana abishaka, yari akoze icyaha (1 Yohana 3:4). Imana yari yarabwiye Adamu ko igihano cy’icyaha ari urupfu. Iyo Adamu n’abari kuzamukomokaho bakomeza kumvira itegeko ry’Imana, ntibari gukora icyaha kandi ntibari kuzigera bapfa. Imana ntiyaturemeye gupfa, ahubwo yaturemeye kubaho iteka.
Bibiliya ivuga ko urupfu rwari ‘kuzagera ku bantu bose.’ Ariko se iyo umuntu amaze gupfa hari ikintu ubugingo. Ariko ababibona batyo, baba bagaragaje ko Imana yabeshye Adamu. Kubera iki? Niba koko iyo umuntu apfuye hari ikindi kintu kimuvamo kikimukira ahandi, ibyo Imana yavuze ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, byaba ari ikinyoma. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idashobora kubeshya’ (Abaheburayo 6:18). Ahubwo Satani ni we wabeshye Eva, igihe yamubwiraga ati “gupfa ko ntimuzapfa.”—Intangiriro 3:4.
kimuvamo, kigakomeza kubaho? Abantu benshi bavuga ko hari ikintu kitubamo kidapfa, akaba ari cyo bitaNone se niba inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ari ikinyoma, mu by’ukuri bigenda bite iyo umuntu apfuye?
UKO BIBILIYA IBISOBANURA
Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga iby’irema, igira iti “Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu wo hasi, maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima, nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.” Amagambo ngo “ubugingo buzima,” yahinduwe avanywe ku ijambo ry’igiheburayo ne’phesh, * risobanura “ikiremwa gihumeka.”—Intangiriro 2:7.
Ni yo mpamvu Bibiliya igaragaza ko umuntu adafite ubugingo budapfa. Ahubwo umuntu ni “ubugingo buzima.” Nta hantu na hamwe muri Bibiliya uzasanga amagambo avuga ngo “ubugingo budapfa.”
None se kuki amadini menshi yigisha ko ubugingo budapfa, kandi atari byo Bibiliya yigisha? Amateka agaragaza ko iyo nyigisho yaturutse muri Egiputa. Reka tubisuzume.
UKO IYO NYIGISHO YA GIPAGANI YAKWIRAKWIJWE
Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote, wo mu kinyejana cya gatanu Mbere
ya Yesu, yavuze ko Abanyamisiri ari bo “ba mbere bari bakomeye ku nyigisho ivuga ko ubugingo budapfa.” Abanyababuloni ba kera na bo bumvaga ko ubugingo budapfa. Icyo gihe ni bwo Alexandre le Grand yigaruriye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu mwaka wa 332 Mbere ya Yesu. Abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki ni bo bakwirakwije iyo nyigisho mu Bwami bw’Abagiriki bwose.Nta hantu na hamwe muri Bibiliya uzasanga amagambo avuga ngo “ubugingo budapfa”
Mu kinyejana cya mbere, hari udutsiko tubiri tw’amadini y’Abayahudi twari dukomeye, ari two Abaseni n’Abafarisayo, twigishaga ko iyo umuntu apfuye ubugingo bwe bukomeza kubaho. Hari igitabo cyavuze ko “inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa, yaje mu Bayahudi ivuye mu Bagiriki, ariko ahanini izanywe n’umuhanga muri filozofiya witwa Platon.” (The Jewish Encyclopedia) Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwa Josèphe wabayeho mu kinyejana cya mbere, yavuze ko iyo nyigisho itari mu Byanditswe Byera, ahubwo ko ari “inyigisho y’Abagiriki.” Iyo nyigisho yayibonaga nk’imigani yahimbwe n’abanditsi b’Abagiriki.
Umuco w’Abagiriki wagiye ukwira hirya no hino, maze bituma abiyitaga Abakristo na bo bagenda bemera iyo nyigisho ya gipagani. Umuhanga mu by’amateka witwa Jona Lendering yavuze ko igitekerezo cya Platon kivuga ko ubugingo bwigeze kuba ahantu heza, none ubu bukaba buri mu isi mbi, cyatumye filozofiya za Platon zivanga n’inyigisho z’Ubukristo. Nanone byatumye inyigisho ya gipagani ivuga ko ubugingo budapfa ikwira mu madini
yiyita aya gikristo kandi iba imwe mu nyigisho z’ibanze z’ayo madini.“UKURI KUZABABATURA”
Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “amagambo yahumetswe n’Imana avuga rwose ko mu bihe bya nyuma bamwe bazagwa bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo ayobya yahumetswe n’abadayimoni n’inyigisho zabo” (1 Timoteyo 4:1). Ayo magambo ni ukuri rwose. Inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa ni imwe mu ‘nyigisho z’abadayimoni.’ Iyo nyigisho ntishingiye kuri Bibiliya kandi ikomoka mu madini y’ikinyoma no kuri filozofiya.
Yesu yaravuze ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Iyo twize Bibiliya tukamenya inyigisho z’ukuri ziyirimo, bitubatura ku nyigisho zitesha Imana agaciro no ku migenzo myinshi y’amadini. Nanone Ijambo ry’Imana ritubatura ku mihango n’imiziririzo ijyanye n’urupfu.—Reba ingingo ivuga ngo “ Iyo umuntu apfuye ajya he?”
Umuremyi wacu ntiyifuzaga ko abantu bamara imyaka 70 cyangwa 80 ku isi, hanyuma bakajya kubaho iteka ahandi hantu. Yashakaga ko abantu babaho iteka ku isi, ari abana be bamwumvira. Uwo ni wo mugambi wuje urukundo Imana yari ifitiye abantu, kandi izawusohoza (Malaki 3:6). Umwanditsi wa zaburi yanditse amagambo ahumuriza agira ati “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.
^ par. 9 Bibiliya Yera ihindura ijambo ne’phesh ngo “ubugingo buzima,” naho Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya—Ijambo ry’Imana zigahindura iryo jambo ngo ‘umuntu muzima.’