Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abayoboke b’amadini akomeye hafi ya yose bemera ko ubugingo budapfa

INGINGO Y’IBANZE | NI IKI BIBILIYA IVUGA KU BUZIMA N’URUPFU?

Ikibazo cyateje urujijo

Ikibazo cyateje urujijo

ABANTU basobanura iby’ubuzima n’urupfu mu buryo butandukanye. Bamwe bumva ko iyo umuntu apfuye akomeza kubaho, wenda agahinduka ikindi kintu cyangwa akajya kuba ahandi hantu. Abandi bumva ko iyo umuntu apfuye, yongera kuvuka agakomeza kubaho mu bundi buryo. Icyakora hari n’abazi ko iyo umuntu apfuye biba birangiye.

Nawe ushobora kuba ubyumva ukundi, bitewe n’aho wavukiye cyangwa umuco wakuriyemo. None se ko abantu batabibona kimwe, ni he twavana igisubizo cy’ukuri cy’icyo kibazo?

Hashize ibinyejana byinshi abayobozi b’amadini bigisha ko ubugingo budapfa. Abayoboke b’amadini akomeye hafi ya yose, urugero nk’Abakristo, Abahindu, Abayahudi, Abisilamu n’abandi, bemera ko umubiri w’umuntu ari wo upfa, ubugingo bukajya kubana n’ibiremwa by’umwuka. Ababuda bo bumva ko umuntu agenda avuka kenshi, maze imbaraga zimurimo zikajya kuba ahantu hahora umunezero. Ibyo ni byo bita nirivana.

Izo nyigisho zose zatumye abantu bo hirya no hino ku isi bemera ko iyo umuntu apfuye, ubuzima bwe bukomereza ahandi hantu. Abenshi babona ko iyo umuntu apfuye aba ateye intambwe ikomeye mu buzima, kandi ko ari Imana iba yabishatse. Ariko se Bibiliya yo ibivugaho iki? Ingingo ikurikira irakwereka icyo Bibiliya ibivugaho.